Indirimbo ya 61
Uwo ngomba kuba we
Igicapye
1. Uwera Yehova, nkwiture iki
Cyo kugushimira ubuzima mfite?
Ijambo ryawe ni ryo nireberamo;
Cyo jya umfasha kwireba ntibereye.
Nasezeranyije kugukorera
Uko bikwiriye; ntabwo nzadohoka.
Mana jye nzagukorera nishimye;
Jyewe nifuza kugushimisha.
2. Mfasha kwisuzuma, mfasha kumenya
Umuntu wifuza ko naba we koko.
Abo wemera bose uzabitaho;
Nifuza kwibera mu bo wishimira.
(Reba nanone Zab 18:26; 116:12; 119:37; Imig 11:20.)