ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bm umutwe 11 p. 14
  • Indirimbo zahumetswe zihumuriza kandi zigisha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Indirimbo zahumetswe zihumuriza kandi zigisha
  • Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya mbere cy’igitabo cya Zaburi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya kabiri cy’igitabo cya Zaburi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
bm umutwe 11 p. 14
Dawidi acuranga inanga kandi aririmba

IGICE CYA 11

Indirimbo zahumetswe zihumuriza kandi zigisha

Dawidi hamwe n’abandi, bahimbye indirimbo zikoreshwa mu gusenga. Igitabo cya Zaburi gikubiyemo amagambo y’indirimbo zigera ku 150

IGITABO kinini muri Bibiliya ni igikubiyemo indirimbo zahumetswe. Icyo gitabo cyose cyanditswe mu gihe cy’imyaka igera ku 1.000. Igitabo cya Zaburi kirimo amagambo akora ku mutima kandi yubaka ukwizera kuruta izindi nyandiko zabayeho. Dusangamo ibyiyumvo bitandukanye by’abantu: ibyishimo, gusingiza Imana no kuyishimira, umubabaro, agahinda no kwihana. Biragaragara ko abanditsi ba zaburi biringiraga Imana, kandi bari bafitanye na yo imishyikirano ya bugufi. Nimucyo dusuzume bimwe mu bitekerezo bivugwa mu magambo y’izo ndirimbo.

Yehova ni we ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga, kandi ni we ukwiriye gusengwa no gusingizwa. Muri Zaburi ya 83:18 hagira hati ‘wowe witwa Yehova, ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.’ Zaburi nyinshi zisingiza Yehova kubera imirimo ye y’irema, urugero nk’inyenyeri zo mu ijuru, ubuzima buhebuje bwo ku isi, n’ukuntu umubiri w’umuntu uremwe mu buryo butangaje (Zaburi 8, 19, 139, 148). Izindi zisingiza Yehova kuko ari Imana ikiza kandi ikarinda indahemuka zayo (Zaburi 18, 97, 138). Icyakora izindi zimusingiza bitewe n’uko ari Imana y’ubutabera, ihumuriza abakandamizwa kandi igahana inkozi z’ibibi.—Zaburi 11, 68, 146.

Yehova afasha abamukunda kandi akabahumuriza. Birashoboka ko zaburi izwi cyane ari iya 23, aho Dawidi agaragaza ko Yehova ari Umwungeri wuje urukundo, uyobora intama ze, akazirinda kandi akazitaho. Zaburi ya 65:2 yibutsa abasenga Imana ko Yehova ari we “wumva amasengesho.” Abantu benshi baguye mu cyaha gikomeye baboneye ihumure muri Zaburi ya 39 n’iya 51, aho Dawidi yakoresheje amagambo akora ku mutima akatura ibyaha bikomeye yakoze, kandi akagaragaza ko yizeraga imbabazi za Yehova. Zaburi ya 55:22 itugira inama yo kwiringira Yehova no kumwikoreza imitwaro yacu yose.

Yehova azahindura isi binyuze ku Bwami bwa Mesiya. Imirongo myinshi yo muri za Zaburi yerekeza kuri Mesiya, Umwami wahanuwe. Zaburi ya 2 ihanura ko uwo Mutegetsi azarimbura amahanga akora ibibi, kandi akamurwanya. Zaburi ya 72 igaragaza ko uwo Mwami azakuraho inzara, akarengane no gukandamizwa. Dukurikije Zaburi ya 46:9, Imana izakoresha Ubwami bwa Mesiya, ikureho intambara kandi irimbure intwaro zose z’intambara. Zaburi ya 37 ivuga ko ababi bazakurwaho, ariko abakiranutsi bo bakazabaho iteka ku isi, bakishimira amahoro menshi, n’ubwumvikane.

​—Bishingiye mu gitabo cya Zaburi.

  • Igitabo cya Zaburi gishyigikira gite ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga?

  • Ni izihe zaburi zigaragaza ko Imana ifasha abayikunda kandi ikabahumuriza?

  • Nk’uko igitabo cya Zaburi kibivuga, Yehova azahindura ate isi?

INDIRIMBO IHEBUJE

Mu Ndirimbo ya Salomo, umwami yiyemereye ko nubwo yari afite ubukire bwinshi atashoboraga kureshya umugore uwo ari we wese ngo amukunde. Avuga ukuntu yagerageje kwigarurira umutima w’umukobwa w’isugi wari ufite uburanga, ariko wari waramaze gukunda umuhungu w’umushumba. Iyo ndirimbo yahumetswe igaragaza ko abantu bakundana bagomba kwirinda kugira ngo badakora ibikorwa bitiyubashye. Uwo musore n’inkumi bagaragaje umuco mwiza wo kumenya kwifata, ubudakemwa n’ubudahemuka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze