Ibibazo by’abasomyi
Kuki hari aho imibare iranga za Zaburi n’iranga imirongo yazo inyurana mu buhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya?
Bibiliya ya mbere yuzuye yari ifite imibare iranga ibice n’imirongo ni iyo mu Gifaransa yasohowe na Robert Estienne mu mwaka wa 1553. Icyakora, biragaragara ko igitabo cya Zaburi cyo cyahoze kigabanyijemo ibice kubera ko kigizwe na za zaburi cyangwa indirimbo zahimbwe n’abantu batandukanye.
Uko bigaragara, mbere na mbere Yehova yategetse Dawidi gukusanya za zaburi kugira ngo zijye zikoreshwa muri gahunda yo gusenga (1 Ngoma 15:16-24). Bavuga ko Ezira wari umutambyi n’“umwanditsi w’umuhanga,” ari we waje gukusanya za zaburi zose, zikaba igitabo cya Zaburi uko tukizi muri iki gihe (Ezira 7:6). Ibyo bigaragaza ko igihe bateranyaga igitabo cya Zaburi, cyari kigizwe na za zaburi zitandukanye.
Muri disikuru Pawulo yatanze mu isinagogi yo muri Antiyokiya (Pisidiya) igihe yari mu rugendo rwe rwa mbere rw’ubumisiyonari, yasubiyemo amagambo yo mu gitabo cya Zaburi, aravuga ati “nk’uko byanditswe muri Zaburi ya kabiri ngo ‘uri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye’ ” (Ibyakozwe 13:33). Muri za Bibiliya zo muri iki gihe, ayo magambo aracyagaragara muri Zaburi ya kabiri umurongo wa 7. Ariko hari imibare iranga za zaburi nyinshi usanga inyuranye mu buhinduzi bwinshi bwa Bibiliya. Ibyo biterwa n’uko hari ubuhinduzi bwa Bibiliya bwabonetse hakoreshejwe umwandiko w’Igiheburayo w’Abamasoreti, mu gihe ubundi bwo bwavanywe muri Septante ya Kigiriki, yahinduwe ivanywe mu Giheburayo mu kinyejana cya kabiri M.I.C. Urugero, Bibiliya y’Ikilatini yitwa Vulgate, ari yo Bibiliya nyinshi za Gatolika zikomokaho, ikoresha imibare iranga za zaburi iboneka muri Septante, mu gihe Bibiliya ya Traduction du monde nouveau hamwe n’izindi byo bikurikiza umwandiko w’Igiheburayo.
None se itandukaniro ni irihe? Umwandiko w’Igiheburayo ugizwe na zaburi 150. Ariko Septante yo ibumbira hamwe Zaburi ya 9 n’iya 10, kandi ni na ko ibigenza kuri Zaburi ya 114 na Zaburi ya 115. Byongeye kandi, igabanya Zaburi ya 116 n’iya 147, buri zaburi muri izo ikayicamo ibice bibiri. Nubwo umubare wa za zaburi zose ukomeza kuba umwe, umubare uranga buri zaburi uvuye kuri Zaburi ya 10 gukomeza ukageza kuri Zaburi ya 146 muri Septante, ugenda ugabanukaho umubare umwe ku mubare uranga buri zaburi yo mu mwandiko w’Igiheburayo. Ni yo mpamvu usanga nka Zaburi tumenyereye ko ari iya 23 ari iya 22 mu buhinduzi bwa Bibiliya bwa Douay kubera ko bukurikiza imibare ya Bibiliya y’Ikilatini ya Vulgate, iyo y’Ikilatini na yo ikaba yarakurikije Septante.
Hanyuma noneho, imibare iranga imirongo ya zaburi mu buhinduzi bumwe na bumwe na yo usanga itandukanye. Kubera iki? Hari igitabo kivuga ko biterwa n’uko ubuhinduzi bumwe na bumwe bukurikiza “akamenyero Abayahudi bari bafite ko kubona ko amagambo abimburira za zaburi ari umurongo wa mbere, ariko ubundi buhinduzi ntibubikurikize” (Cyclopedia ya McClintock na Strong). Mu by’ukuri, iyo amagambo abimburira zaburi abaye maremare, akenshi bayacamo imirongo ibiri, nuko umubare w’imirongo ya za zaburi ukiyongera utyo.