Uwo wafatiraho urugero—Rusi
Rusi yadusigiye urugero rwiza ku birebana n’ubudahemuka. Yahisemo kugumana na nyirabukwe witwa Nawomi wari ugeze mu za bukuru, aho gusubira iwabo ngo yibereho neza. Nubwo uwo mwanzuro washoboraga gutuma Rusi atabona umugabo, ntiyibanze ku nyungu ze gusa. Urukundo yakundaga Nawomi n’icyifuzo yari afite cyo kuba mu bwoko bwa Yehova, ni byo byari bifite agaciro cyane mu maso ye kuruta kujya gushaka umugabo atabanje kubitekerezaho neza.—Rusi 1:8-17.
Ese nawe uteganya gushaka? Uzigane Rusi. Ntugatwarwe n’ibyiyumvo, ahubwo wisuzume urebe imico myiza uzagaragariza uwo muzabana. Urugero, ese uri umuntu w’indahemuka kandi uzi kwigomwa? Ese wihatira gukurikiza amahame y’Imana, nubwo umubiri wawe udatunganye waba ugushuka ngo ubigenze ukundi? Rusi ntiyashakiraga umugabo hasi kubura hejuru. Icyakora, hashize igihe yaje kubona umugabo ukuze bari bahuje imico, kandi ikiruta byose ni uko bose bakundaga Imana. Nawe bishobora kukugendekera bityo.