IGICE CYA 39
Nakora iki ngo ngere ku ntego nishyiriyeho?
Ni ikihe kintu wifuza kugeraho muri ibi bikurikira?
□ Kurushaho kwigirira icyizere
□ Kugira incuti nyinshi
□ Kurushaho kugira ibyishimo
MU BY’UKURI, ibyo byose uko ari bitatu ushobora kubigeraho! Wabigenza ute? Uzabigeraho niwishyiriraho intego kandi ugaharanira kuzigeraho. Suzuma ibi bikurikira:
Kurushaho kwigirira icyizere. Niwishyiriraho intego zo mu gihe gito kandi ukazigeraho, bizaguha icyizere cyo kwishyiriraho intego z’igihe kirekire. Bizanatuma urushaho kugira icyizere mu gihe uhanganye n’ingorane uhura na zo buri munsi, urugero nk’amoshya y’urungano.
Kugira incuti nyinshi. Abantu bashimishwa no kugirana ubucuti n’abantu bishyiriyeho intego zishyize mu gaciro, abantu bazi neza icyo bashaka kandi baharanira kukigeraho.
Kurushaho kugira ibyishimo. Tuvugishije ukuri, kurambirwa cyangwa kwitega ko hari ikintu gishimishije kizakubaho mu buzima ariko ntikibe, birababaza. Ariko iyo wishyiriyeho intego kandi ukazigeraho, wumva wishimye kuko hari icyo wagezeho. Ese uriteguye? Ibyanditse ku mapaji akurikira bizabigufashamo.a
✔ 1 MENYA NEZA INTEGO ZAWE
1. Tekereza intego ushobora kwishyiriraho. Ishyire wizane, ntubitekerezeho cyane. Andika ibitekerezo byinshi uko bishoboka. Gerageza kwandika nk’intego 10.
2. Suzuma ibyo bitekerezo. Ni izihe ntego ubona zigushishikaje kurusha izindi? Izigoye kurusha izindi ni izihe? Ni izihe zagutera ishema cyane uramutse uzigezeho? Uzirikane ko intego nziza kurusha izindi akenshi aba ari izizakugirira akamaro.
3. Hitamo iz’ingenzi kurusha izindi. Shyira izo ntego ku murongo ukurikije uko wifuza kuzigeraho.
✔ 2 TEGANYA UKO WAZIGERAHO
Kuri buri ntego wahisemo, kora ibi bikurikira:
Andika intego yawe.
Kwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo nzafashe abatumva
Shyiraho itariki ntarengwa yo kuyigeraho. Kwishyiriraho intego ariko nta tariki ntarengwa washyizeho, nta cyo byakumarira!
Tariki ya 1 Nyakanga
Iyemeze kuzayigeraho. Iyemeze gukora uko ushoboye kose kugira ngo uzayigereho. Andika itariki kandi ushyireho umukono.
Intambwe
1. Kugira aho nandika.
2. Kwiga ibimenyetso icumi buri cyumweru.
3. Kwitegereza uko abandi baca amarenga.
4. Gushaka umuntu wankosora mu gihe nca amarenga.
Inzitizi nshobora kuzahura na zo
Uko nanesha izo nzitizi
Nta muntu undi hafi uzi ururimi rw’amarenga
Tekereza intambwe bizagusaba gutera.
Tekereza inzitizi ushobora kuzahura na zo. Hanyuma utekereze uko uzahangana na zo.
Gukura ibitabo by’ururimi rw’amarenga ku rubuga rwa interineti: www.jw.org.
․․․․․ ․․․․․
Umukono Itariki
✔ 3 GIRA ICYO UKORA
Hita utangira. Ibaze uti ‘nakora iki uyu munsi kugira ngo nzagere ku ntego yanjye?’ Nubwo utazi neza icyo bizagusaba gukora kugira ngo ugere ku ntego yawe, ntibikakubuze gutangira. Nk’uko Bibiliya ibivuga “uwitegereza umuyaga ntazabiba, kandi uwitegereza ibicu ntazasarura” (Umubwiriza 11:4). Reba ikintu wakora uyu munsi, nubwo cyaba ari gito.
Jya usuzuma intego zawe buri munsi. Jya wiyibutsa impamvu buri ntego igufitiye akamaro. Suzuma aho ugeze izo ntego zawe, ushyire aka kamenyetso ✔ iruhande rwa buri ntambwe ugezeho (cyangwa wandike itariki).
Tekereza neza. Sa nk’utekereza mu gihe kiri imbere, wirebe wageze ku ntego yawe. Umva ibyishimo waba ufite wayigezeho. Noneho subiza ibitekerezo inyuma, usuzume buri ntambwe izakugeza kuri iyo ntego. Tekereza uko uzagenda utera buri ntambwe, hanyuma utekereze ibyishimo wagira uyigezeho. Rwose haranira kuyigeraho!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nubwo izi nama zagufasha kugera ku ntego z’igihe gito, amahame akubiyemo ashobora no kugufasha kugera ku ntego z’igihe kirekire.
UMURONGO W’IFATIZO
“Imigambi y’umunyamwete izana inyungu.”—Imigani 21:5.
INAMA
Ntugahangayikishwe no kubahiriza gahunda mu buryo butagoragozwa. Ntukigore kandi uko uzagenda ugera ku ntego zawe, jya ugira icyo uhindura.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Uko intego wishyiriyeho igenda igira agaciro kenshi, ni na ko iyo uyigezeho ugira ibyishimo byinshi.
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ese kwishyiriraho intego nyinshi icyarimwe birashoboka?—Abafilipi 1:10.
● Ese kwishyiriraho intego bisobanura kugena igihe uzajya ukorera buri kintu cyose mu mibereho yawe?—Abafilipi 4:5.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 283]
“Iyo nta ntego ufite cyangwa nta cyo ugamije mu buzima, biroroshye guhita ucika intege. Ariko iyo wishyiriyeho intego kandi ukazigeraho, wumva umerewe neza.”—Reed
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 283]
Dore zimwe mu ntego wakwishyiriraho
Ubucuti: Gushaka incuti imwe indusha imyaka. Kongera kugirana ubucuti n’umuntu runaka.
Ubuzima: Kumara iminota 90 buri cyumweru mu myitozo ngororamubiri. Gusinzira amasaha umunani buri joro.
Ishuri: Kongera amanota mbona mu mibare. Kunanira bagenzi banjye banyoshya gukora ibibi.
Mu buryo bw’umwuka: Kumara iminota 15 buri munsi nsoma Bibiliya. Kubwiriza umunyeshuri twigana muri iki cyumweru.
[Ifoto yo ku ipaji ya 284 n’iya 285]
Intego ni nk’igishushanyo mbonera; kugira ngo ugihereho wubake inzu bisaba gushyiraho imihati