ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/11 pp. 12-16
  • Rubyiruko, ni iki muzakoresha ubuzima bwanyu?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Rubyiruko, ni iki muzakoresha ubuzima bwanyu?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ni izihe ntego ushobora kwishyiriraho?
  • Kugera ku ntego yo kubatizwa
  • Uko wagera ku ntego zawe
  • Uko wagera ku ntego zawe zo mu buryo bw’umwuka
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Ishyirireho intego zo mu buryo bw’umwuka zizatuma uhesha ikuzo Umuremyi wawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • 12 Kugira intego
    Nimukanguke!—2018
  • Rubyiruko—Ni Izihe Ntego Mufite z’iby’Umwuka?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/11 pp. 12-16

Rubyiruko, ni iki muzakoresha ubuzima bwanyu?

“Uko nkubita ibipfunsi si nk’umuntu ukubita umuyaga.”—1 KOR 9:26.

1, 2. Uko ugenda uba mukuru, ni iki uba ukeneye kugira ngo ugire icyo ugeraho?

MUKERARUGENDO aramutse agiye kunyura mu nzira atazi, ashobora gukenera kwitwaza ikarita n’igikoresho cyerekana amerekezo cyitwa busole. Iyo karita yamufasha kumenya aho ageze kandi ikamufasha kubona inzira akwiriye kunyuramo. Busole yo yamufasha gukomeza kumenya aho yerekeza. Icyakora, ari ikarita, ari na busole, byombi nta cyo byamumarira aramutse atazi aho agana. Kugira ngo yirinde kuyobagurika, aba agomba kumenya neza aho ajya.

2 Kubera ko ugenda uba mukuru, nawe uri mu mimerere nk’iyo. Ufite ikarita na busole byiringirwa. Bibiliya ni ikarita ishobora kugufasha kumenya inzira wanyuramo (Imig 3:5, 6). Iyo umutimanama wawe watojwe neza, ushobora kugufasha cyane kuguma mu nzira ikwiriye (Rom 2:15). Ushobora kukubera nka busole. Ariko kugira ngo ugire icyo ugeraho mu mibereho yawe, nanone ukeneye kumenya aho ujya. Ukeneye kugira intego zisobanutse neza.

3. Ni izihe nyungu zo kugira intego zavuzwe na Pawulo mu 1 Abakorinto 9:26?

3 Intumwa Pawulo yavuze muri make akamaro ko kwishyiriraho intego no kwihatira kuzigeraho, ubwo yandikaga ati “uko niruka si nk’umuntu utazi aho ajya, kandi uko nkubita ibipfunsi si nk’umuntu ukubita umuyaga” (1 Kor 9:26). Iyo ufite intego, uba ushobora kwiruka nk’umuntu uzi aho ajya. Mu gihe kiri imbere uzafata imyanzuro ikomeye, urugero nk’irebana n’idini, akazi, gushaka no kugira umuryango. Hari igihe uzumva wabuze icyo ufata n’icyo ureka. Ariko nugena mbere y’igihe inzira uzanyuramo binyuze mu gufata imyanzuro ushingiye ku nyigisho n’amahame byo mu Ijambo ry’Imana, ntuzahura n’ibishuko byo kunyura mu nzira idakwiriye.—2 Tim 4:4, 5.

4, 5. (a) Byagenda bite uramutse utishyiriyeho intego? (b) Kuki amahitamo yawe yagombye kuba ashingiye ku cyifuzo cyo gushimisha Imana?

4 Iyo utishyiriyeho intego, urungano rwawe hamwe n’abarimu bawe bashobora gutuma ukora icyo bo bumva ko ari cyo gikwiriye. Ariko birumvikana ko niyo waba warishyiriyeho intego zisobanutse neza, hari abashobora kuguha ibindi bitekerezo. Igihe wumva ibitekerezo baguha, jya wibaza uti “ese intego bambwira kugeraho zizamfasha kwibuka Umuremyi wanjye mu busore bwanjye, cyangwa zizatuma ntamwibuka?”—Soma mu Mubwiriza 12:1.

5 Kuki amahitamo ugira mu mibereho yawe yagombye kuba ashingiye ku cyifuzo cyo gushimisha Imana? Impamvu imwe ni uko Yehova ari we waduhaye ibintu byiza byose dufite (Yak 1:17). Mu by’ukuri, buri wese abereyemo Yehova umwenda wo kumushimira (Ibyah 4:11). Ese hari ubundi buryo bwiza wagaragazamo ko ushimira Yehova bwaruta kumwibuka mu gihe wishyiriraho intego? Reka dusuzume intego waharanira kugeraho n’icyo wakora kugira ngo uzigereho.

Ni izihe ntego ushobora kwishyiriraho?

6. Ni iyihe ntego y’ibanze ushobora kwishyiriraho, kandi kuki?

6 Nk’uko byavuzwe mu gice kibanziriza iki, intego y’ibanze ushobora kwishyiriraho ni ukwigenzurira ukamenya neza ko ibivugwa muri Bibiliya ari ukuri (Rom 12:2; 2 Kor 13:5). Ab’urungano rwawe bashobora kuba bemera ubwihindurize cyangwa se izindi nyigisho z’idini ry’ikinyoma kubera ko abandi bababwiye ko ibyo ari byo bagomba kwemera. Ariko kandi, wowe ntukwiriye kwemera ikintu bitewe gusa n’uko abandi bashaka ko ucyemera. Ujye wibuka ko Yehova ashaka ko umukorera n’ubwenge bwawe bwose. (Soma muri Matayo 22:36, 37.) Data wo mu ijuru yifuza ko wagira ukwizera gushingiye ku bimenyetso bifatika.—Heb 11:1.

7, 8. (a) Ni izihe ntego z’igihe gito zizagufasha kugira ukwizera gukomeye? (b) Bizagenda bite nugera kuri zimwe mu ntego zawe z’igihe gito?

7 None se, kuki utakwishyiriraho intego runaka z’igihe gito kugira ngo ugire ukwizera gukomeye? Imwe mu ntego ushobora kwishyiriraho ni ugusenga buri munsi. Uzirikanye ibintu wifuza gushyira mu masengesho yawe byabaye uwo munsi cyangwa ukabyandika, bishobora gutuma uvuga amasengesho agusha ku ngingo kandi ntuvuge ibintu ugenda ubisubiramo. Mu masengesho yawe ntukavuge ibibazo wahuye na byo gusa, ahubwo ujye uvuga n’ibintu byagushimishije (Fili 4:6). Indi ntego ushobora kwishyiriraho ni ugusoma Bibiliya buri munsi. Ese wari uzi ko usomye amapaji ane ku munsi, warangiza Bibiliya yose mu mwaka umwe gusa?a Zaburi ya 1:1, 2 igira iti ‘hahirwa umuntu wishimira amategeko ya Yehova kandi amategeko ye akayasoma ku manywa na nijoro yibwira.’

8 Intego ya gatatu y’igihe gito ushobora kwishyiriraho ni iyo kwitegura gutanga igisubizo muri buri teraniro ry’itorero. Mu mizo ya mbere, ushobora gusoma igisubizo cyangwa umurongo wo muri Bibiliya. Nyuma y’igihe ushobora kwishyiriraho intego yo kujya usubiza mu magambo yawe. Mu by’ukuri, igihe cyose ushubije hari icyo uba uhaye Yehova (Heb 13:15). Igihe uzaba umaze kugera kuri zimwe muri izo ntego, uzarushaho kugira icyizere, urusheho gushimira Yehova kandi uzaba ushobora no kwishyiriraho intego z’igihe kirekire.

9. Niba utaraba umubwiriza w’Ubwami, ni izihe ntego z’igihe kirekire ushobora kwishyiriraho?

9 Ni izihe ntego z’igihe kirekire ushobora kwishyiriraho? Niba utaratangira gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami, intego y’igihe kirekire ushobora kwishyiriraho ni iyo kuba umubwiriza w’Ubwami. Numara kugera kuri iyo ntego ihebuje, wagombye kujya ubwiriza buri gihe kandi neza, ntugire ukwezi urenza utabwirije. Nanone, wagombye kwiga gukoresha Bibiliya mu murimo wo kubwiriza. Nubigenza utyo, ushobora kuzibonera ukuntu umurimo wo kubwiriza ugenda urushaho kugushimisha. Hanyuma ushobora kongera igihe umara ubwiriza ku nzu n’inzu cyangwa ukishyiriraho intego yo kuyobora icyigisho cya Bibiliya. Mu gihe waba uri umubwiriza utarabatizwa, nta yindi ntego nziza wagira yaruta iyo kuzuza ibisabwa kugira ngo ubatizwe, bityo ube Umuhamya wa Yehova Imana wamwiyeguriye kandi wabatijwe.

10, 11. Ni izihe ntego z’igihe kirekire urubyiruko rwabatijwe rushobora kwishyiriraho?

10 Niba uri umugaragu wa Yehova wabatijwe, dore zimwe mu ntego z’igihe kirekire wakwishyiriraho. Rimwe na rimwe, ushobora kujya ufasha amatorero kubwiriza mu duce tudakunze kubwirizwamo. Nanone kandi, kubera ko ufite imbaraga n’amagara mazima, ushobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha cyangwa ubw’igihe cyose. Abapayiniya bishimye babarirwa mu bihumbi bazakubwira ko umurimo w’igihe cyose ari bwo buryo buhesha ingororano bwo kwibuka Umuremyi wawe mu gihe cy’ubusore bwawe. Izo ni intego wageraho ukiri mu rugo iwanyu. Nuzigeraho, itorero ryawe na ryo rizungukirwa.

11 Hari izindi ntego z’igihe kirekire zishobora gutuma ujya gukorera kure y’itorero ryawe. Urugero, ushobora guteganya gukorera umurimo mu kandi gace cyangwa mu kindi gihugu, ahakenewe ubufasha kurusha ahandi. Ushobora gufasha mu kubaka Amazu y’Ubwami cyangwa amazu y’ibiro by’amashami mu bihugu by’amahanga. Ushobora no kujya gukora kuri Beteli cyangwa ukaba umumisiyonari. Birumvikana ko intego y’ingenzi uzabanza kwishyiriraho mbere y’uko ugera kuri nyinshi muri izo zavuzwe, ari ukubatizwa. Niba utarabatizwa, suzuma icyo usabwa kugira ngo ugere kuri iyo ntego y’ingenzi mu mibereho yawe.

Kugera ku ntego yo kubatizwa

12. Ni izihe mpamvu zituma bamwe babatizwa, kandi se kuki zidahagije?

12 Wavuga ko ari iyihe mpamvu ituma umuntu abatizwa? Hari abashobora gutekereza ko ari ukugira ngo bibarinde gukora icyaha. Abandi bumva ko bagombye kubatizwa kubera ko ab’urungano rwabo babatijwe. Abandi bo bashobora kwifuza kubatizwa kugira ngo bashimishe ababyeyi babo. Icyakora, umubatizo ntuzakubuza gukora ibintu wifuzaga gukora rwihishwa; kandi ntiwagombye kubatizwa bitewe gusa n’uko abandi bahora babikubwira. Wagombye kubatizwa igihe wumva uzi neza icyo kuba Umuhamya wa Yehova bisobanura n’igihe wumva ko witeguye gusohoza iyo nshingano kandi ubishaka.—Umubw 5:4, 5.

13. Ni izihe mpamvu zagombye gutuma ubatizwa?

13 Impamvu umuntu aba agomba kubatizwa, ni itegeko Yesu yahaye abigishwa be agira ati ‘muhindure abantu abigishwa, mubabatize.’ Nanone kandi, yatanze urugero igihe na we yabatizwaga. (Soma muri Matayo 28:19, 20; Mariko 1:9.) Byongeye kandi, umubatizo ni intambwe y’ingenzi ku bantu bifuza kurokoka. Intumwa Petero amaze kuvuga uko Nowa yubatse inkuge we n’umuryango we barokokeyemo mu gihe cy’Umwuzure, yaravuze ati “ikintu gisa n’icyo ni cyo n’ubu kibakiza, ni ukuvuga umubatizo, . . . binyuze ku muzuko wa Yesu Kristo” (1 Pet 3:20, 21). Ibyo ariko ntibishaka kuvuga ko kubatizwa ari nko gufata ubwishingizi buzakugoboka mu gihe cy’amakuba. Ahubwo ubatizwa kubera ko ukunda Yehova kandi ukaba ushaka kumukorera ubigiranye umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.—Mar 12:29, 30.

14. Kuki bamwe bashobora kwifata ntibabatizwe, ariko se ni ikihe cyizere ufite?

14 Bamwe bashobora kwanga kubatizwa batinya ko bazacibwa. Ese nawe ufite ubwo bwoba? Niba ari uko bimeze, ubwo bwoba ubwabwo si bubi. Bushobora kugaragaza ko uha agaciro inshingano ikomeye ijyanirana no kuba Umuhamya wa Yehova. Ese hari indi mpamvu yaba ituma utinya kubatizwa? Wenda nturemera neza ko kubaho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana ari bwo buryo bwiza kuruta ubundi bwo kubaho. Niba ari uko biri, gutekereza ku ngaruka zishobora kugera ku bantu banga kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya bishobora kugufasha gufata umwanzuro. Ku rundi ruhande, ushobora kuba ukunda amahame y’Imana ariko ukaba utizera ko wabaho mu buryo buhuje na yo. Mu by’ukuri, icyo gishobora kuba ikimenyetso cyiza kigaragaza ko wicisha bugufi. N’ubundi kandi, Bibiliya ivuga ko imitima yose y’abantu badatunganye ishukana (Yer 17:9). Ariko ushobora kugira icyo ugeraho ukomeje ‘kwirinda nk’uko ijambo ry’Imana rivuga.’ (Soma muri Zaburi 119:9.) Uko ikikubuza kubatizwa cyaba kiri kose, ugomba gukemura icyo kibazo.b

15, 16. Wabwirwa n’iki ko wujuje ibisabwa kugira ngo ubatizwe?

15 Ariko se, wabwirwa n’iki ko wujuje ibisabwa kugira ngo ubatizwe? Uburyo bumwe bwo kubimenya ni ukwibaza ibibazo nk’ibi: “ese nshobora gusobanurira abandi inyigisho z’ibanze za Bibiliya? Ese njya kubwiriza nubwo ababyeyi banjye baba batagiyeyo? Ese nihatira kujya mu materaniro yose ya gikristo? Ese naba nibuka igihe runaka naba narananiye amoshya y’urungano? Ese nakomeza gukorera Yehova niyo ababyeyi banjye n’incuti zanjye bareka kumukorera? Ese naba narasenze Imana nyereka ko imishyikirano mfitanye na yo ari iy’agaciro kenshi? Mu by’ukuri se, naba naramaze kwiyegurira Yehova mu isengesho ntizigamye?”

16 Umubatizo ni intambwe ihindura ubuzima kandi ni umwanzuro umuntu atagombye gufatana uburemere buke. Mbese waba ukuze mu buryo bw’umwuka ku buryo watekereza ubyitondeye gutera iyo ntambwe? Gukura mu buryo bw’umwuka ntibigaragazwa gusa no gutanga ibiganiro byiza kuri platifomu cyangwa gutanga ibisubizo by’agatangaza mu materaniro. Bisaba no kuba ushobora gufata imyanzuro igaragaza ko usobanukiwe amahame yo muri Bibiliya. (Soma mu Baheburayo 5:14.) Iyo ugeze igihe ushobora gufata imyanzuro nk’iyo, uba ufite igikundiro kigutegereje kiruta ibindi byose cyo gukorera Yehova n’umutima wawe wose, no kugira imibereho igaragaza ko wamwiyeguriye koko.

17. Ni iki kizagufasha guhangana n’ibigeragezo ushobora guhura na byo umaze kubatizwa?

17 Mu gihe uzaba umaze kubatizwa, ushobora kuzumva wishimiye cyane gukorera Imana. Ariko rero, ushobora guhita uhura n’ibigeragezo bizatuma ugaragaza ko ufite ukwizera kandi ko ushikamye (2 Tim 3:12). Ntukumve ko ugomba guhangana n’ibyo bigeragezo wenyine. Jya usaba ababyeyi bawe inama. Ujye ureba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka mu itorero bagufashe. Ujye ukomeza kugirana ubucuti n’abantu bazagushyigikira. Ntuzigere wibagirwa ko Yehova akwitaho kandi ko azaguha imbaraga ukeneye kugira ngo uhangane n’imimerere iyo ari yo yose wahura na yo.—1 Pet 5:6, 7.

Uko wagera ku ntego zawe

18, 19. Gusuzuma ibyo ushyira mu mwanya wa mbere byakugirira akahe kamaro?

18 Nubwo ufite ibyifuzo byiza, ese wumva warabuze igihe cyo gukora ibintu byose wifuza cyangwa ibyo ukeneye? Niba ari uko biri, wagombye gusuzuma ibyo ushyira mu mwanya wa mbere. Urugero: fata indobo ya plasitiki maze ushyiremo amabuye manini, hanyuma uyuzuze umucanga. Ubwo uraba ufite indobo yuzuye amabuye n’umucanga. Noneho fata iyo ndobo uyikuremo ayo mabuye n’umucanga, ubanzemo wa mucanga hanyuma ugerageze gushyiramo ya mabuye. Ese yanze gukwirwamo? Ni ukubera ko wabanje gushyiramo umucanga.

19 Nawe uhanganye n’ikibazo nk’icyo mu birebana no gukoresha igihe. Nushyira ibyo kwirangaza mu mwanya wa mbere, uzasa n’aho udafite igihe gihagije cyo kwita ku bintu by’ingenzi byo mu buryo bw’umwuka. Ariko nukurikiza inama ya Bibiliya igira iti ‘umenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,’ uzabona ko ufite igihe gihagije cyo kwita ku nyungu z’Ubwami n’icyo kwirangaza mu rugero runaka.—Fili 1:10.

20. Ni iki wagombye gukora niba ujya ugira imihangayiko no gushidikanya mu gihe wihatira kugera ku ntego zawe?

20 Mu gihe wihatira kugera ku ntego zawe harimo n’umubatizo, hari igihe ushobora kugira imihangayiko no gushidikanya. Nibigenda bityo, ujye ‘wikoreza Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira’ (Zab 55:22). Muri iki gihe, ushobora kwifatanya mu murimo ushimishije kuruta iyindi yose kandi w’ingenzi mu mateka y’abantu, ni ukuvuga umurimo wo kubwiriza no kwigisha ukorwa ku isi hose (Ibyak 1:8). Ushobora guhitamo kuba indorerezi maze ukarebera abandi mu gihe bakora uwo murimo, cyangwa ukawugiramo uruhare rugaragara. Ntukifate ngo wange gukoresha ubuhanga bwawe mu guteza imbere inyungu z’Ubwami. Nta na rimwe uzicuza ko wakoreye ‘Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe.’—Umubw 12:1.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 2009, ku ipaji ya 15-18.

b Igitabo “Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo by’ingirakamaro,” Umubumbe wa 2, igice cya 34 (mu gifaransa), gishobora kubigufashamo.

Wasubiza ute?

• Kuki wagombye kwishyiriraho intego?

• Ni izihe ntego zimwe na zimwe umuntu aba akwiriye kwishyiriraho?

• Kugera ku ntego yo kubatizwa bisaba iki?

• Gusuzuma ibyo ushyira mu mwanya wa mbere byagufasha bite kugera ku ntego zawe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Mbese waba ufite intego yo gusoma Bibiliya buri munsi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ni iki kizagufasha kugera ku ntego yo kubatizwa?

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Uru rugero rukwigisha iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze