ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • fg isomo 13 ibibazo 1-4
  • Bizagendekera bite amadini muri rusange?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bizagendekera bite amadini muri rusange?
  • Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Ibisa na byo
  • Bizagendekera bite amadini?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Amadini y’ikinyoma asebya Imana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Irinde ugusenga kw’ikinyoma
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Iherezo ry’idini ry’ikinyoma riregereje
    Iherezo ry’idini ry’ikinyoma riregereje
Reba ibindi
Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
fg isomo 13 ibibazo 1-4

ISOMO RYA 13

Bizagendekera bite amadini muri rusange?

1. Ese amadini yose yigisha ukuri?

Umuntu usoma Bibiliya

Mu madini yose harimo abantu bafite imitima itaryarya. Dushimishwa no kumenya ko Imana ibona abo bantu kandi ko ibitaho. Ariko ikibabaje ni uko hari ibibi byinshi byagiye bikorwa mu izina ry’amadini (2 Abakorinto 4:3, 4; 11:13-15). Raporo zakozwe vuba aha, zagaragaje ko hari amadini amwe n’amwe yifatanyije mu bikorwa by’iterabwoba, jenoside, intambara n’ihohoterwa ry’abana. Mbega ukuntu ibyo bibabaza abantu basenga Imana by’ukuri!​—Soma muri Matayo 24:3-5, 11, 12.

Mu gihe idini ry’ukuri rihesha Imana ikuzo, idini ry’ikinyoma ryo Imana ntiryishimira. Ryigisha inyigisho zidashingiye kuri Bibiliya, zivuga Imana uko itari, kandi zikwirakwiza ibinyoma ku byerekeye abapfuye. Ariko Yehova ashaka ko abantu bamenya ukuri k’uwo ari we.​—Soma muri Ezekiyeli 18:4; 1 Timoteyo 2:3-5.

2. Bizagendekera bite amadini muri rusange?

Igishimishije, ni uko Yehova adashukwa n’amadini yihandagaza avuga ko amukunda, nyamara akunda isi ya Satani (Yakobo 4:4). Ijambo ry’Imana rivuga ko amadini yose y’ikinyoma ari “Babuloni Ikomeye.” Babuloni yari umugi wa kera, aho idini ry’ikinyoma ryatangiriye nyuma y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Vuba aha, Imana izarimbura amadini yose ashuka abantu kandi akabakandamiza.​—Soma mu Byahishuwe 17:1, 2, 5, 16, 17; 18:8.

Icyakora, Yehova ntiyibagiwe abantu bose bafite imitima itaryarya bari mu madini y’ibinyoma ari ku isi hose. Arimo arahuriza hamwe abantu nk’abo kugira ngo abigishe ukuri.​—Soma muri Mika 4:2, 5.

3. Abantu bafite imitima itaryarya bakwiriye gukora iki?

Abantu baganira nyuma y’amateraniro ya gikristo

Idini ry’ukuri rituma abantu bunga ubumwe

Yehova yita ku bantu bakunda ukuri kandi bagakunda ibyiza. Yabashishikarije kuva mu madini y’ikinyoma. Abantu bakunda Imana baba biteguye kugira ibyo bahindura kugira ngo bayishimishe.​—Soma mu Byahishuwe 18:4.

Mu kinyejana cya mbere, igihe abantu b’imitima itaryarya bumvaga ubutumwa bwiza bwabwirizwaga n’intumwa, babwakiranye ibyishimo. Bamenye ko Yehova ashaka ko bahindura imibereho yabo, bakagira imibereho ishimishije, ifite intego kandi bakagira ibyiringiro. Badusigiye urugero rwiza muri iki gihe, kuko bumvise ubutumwa bwiza bakiyemeza gushyira ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere mu buzima bwabo.​—Soma mu 1 Abatesalonike 1:8, 9; 2:13.

Yehova yakira abantu bose bava mu madini y’ikinyoma, akabashyira mu muryango we ugizwe n’abantu bamusenga mu buryo yemera. Niwemera ubutumire Yehova aguha, uzaba incuti ye, ujye mu muryango wuje urukundo ugizwe n’abamusenga, kandi uzabona ubuzima bw’iteka.​—Soma muri Mariko 10:29, 30; 2 Abakorinto 6:17, 18.

4. Imana izakora iki ngo abantu bo ku isi bose bagire ibyishimo?

Dushimishwa no kumenya ko vuba aha amadini y’ikinyoma agiye gucirwa urubanza. Ibyo bizatuma isi yose iva mu bubata bw’idini ry’ikinyoma. Idini ry’ikinyoma ntirizongera kuyobya abantu cyangwa ngo ribacemo ibice. Abazaba bariho bose bazunga ubumwe basenge Imana y’ukuri yonyine.​—Soma mu Byahishuwe 18:20, 21; 21:3, 4.

Ku bindi bisobanuro, reba igice cya 15 n’icya 16, mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze