ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/5 pp. 16-17
  • Bizagendekera bite amadini?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bizagendekera bite amadini?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Bizagendekera bite amadini muri rusange?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Amadini y’ikinyoma asebya Imana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Iherezo ry’idini ry’ikinyoma riregereje
    Iherezo ry’idini ry’ikinyoma riregereje
  • Anga urunuka idini ry’ikinyoma!
    Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/5 pp. 16-17

Jya wiga Ijambo ry’Imana

Bizagendekera bite amadini?

Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Ese amadini yose ni ay’ukuri?

Amadini menshi arimo abantu bafite imitima itaryarya bifuza gushimisha Imana. Abo bantu Imana irababona kandi ibitaho. Ikibabaje ni uko hari abantu bifashisha amadini kugira ngo bagere ku ntego zabo mbi. Mu gihe cyashize, abayobozi b’amadini bababaje urubozo abataravugaga rumwe na bo (2 Abakorinto 4:3, 4; 11:13-15). Dukurikije ibivugwa mu makuru, muri iki gihe hari abayobozi b’amadini bagiye bashyigikira iterabwoba cyangwa bagashyigikira intambara, cyangwa se bakagira uruhare mu bikorwa byo kwangiza abana.​—Soma muri Matayo 24:3-5, 11, 12.

Bibiliya igaragaza ko amadini arimo ibice bibiri: idini ry’ukuri n’idini ry’ikinyoma. Idini ry’ikinyoma ntiryigisha ukuri ku byerekeye Yehova Imana, kandi we ashaka ko abantu bamumenya by’ukuri.​—Soma muri 1 Timoteyo 2:3-5.

2. Bizagendekera bite amadini?

Imana ntishaka ko abantu bayobywa n’amadini yihandagaza avuga ko ayikunda, nyamara ntiyigishe ukuri ku biyerekeyeho. N’ubundi kandi, abayoboke b’ayo madini bakunda isi iyoborwa na Satani Umwanzi (Yakobo 4:4; 1 Yohana 5:19). Ijambo ry’Imana rigaragaza ko amadini yumvira abategetsi b’abantu kuruta Imana, ari nk’indaya. Bibiliya yita iyo ndaya “Babuloni Ikomeye,” iryo zina rikaba rikomoka ku mugi wa kera wa Babuloni, ari ho idini ry’ikinyoma ryatangiriye nyuma y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Vuba aha, Imana izarimbura mu buryo butunguranye amadini ayobya abantu kandi akabakandamiza.​—Soma mu Byahishuwe 17:1, 2, 5, 17; 18:8, 23, 24.

3. Imana izafasha ite abantu bo mu mahanga yose kugira ibyishimo?

Kuba vuba aha Imana izacira urubanza amadini y’ikinyoma ni inkuru nziza. Ibyo bizatuma gukandamizwa bivaho ku isi hose. Amadini y’ikinyoma ntazongera na rimwe kuyobya abantu no kubacamo ibice. Abantu bose bazaba basenga Imana y’ukuri bunze ubumwe.​—Soma muri Yesaya 11:9; Ibyahishuwe 18:20, 21; 21:3, 4.

4. Abantu bafite imitima itaryarya bagombye gukora iki?

Yehova ntiyigeze yibagirwa abantu bafite imitima itaryarya bari mu madini y’ikinyoma yo hirya no hino ku isi. Ubu arimo arahuriza abo bantu hamwe abigisha ukuri.​—Soma muri Mika 4:2, 5.

Yehova aha ikaze abantu bose bifuza kumukorera, akabakira mu muryango we. Nubwo abavandimwe n’incuti barakazwa n’uko twatangiye gukorera Yehova, tubona inyungu nyinshi. Tuba incuti z’Imana, tukunguka undi muryango urangwa n’urukundo kandi tukagira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.​—Soma muri Mariko 10:29, 30; 2 Abakorinto 6:17, 18.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 15 n’icya 16 muri iki gitabo, Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 16 yavuye]

The Complete Encyclopedia of Illustration/​J. G. Heck

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze