Indirimbo ya 137
Duhe gushira amanga
Iyo duhamya Ubwami,
Ari wowe tuvuga,
Hari benshi baturwanya
Kandi bakadusebya.
Gusa ntitubatinya,
Tuzajya tukwiyambaza.
Tugusabye umwuka wawe;
Mana, turawugusabye.
(INYIKIRIZO)
Duhe gushira amanga;
Ntituneshwe n’ubwoba.
Tugusabye ubutwari
Tubabwirize bose.
Imperuka iri hafi,
Ariko mbere yo kuza,
Duhe gushira amanga,
Mana yacu.
Nubwo twagira ubwoba,
Uzi neza ibyacu.
Tuzi ko uzadufasha
Ibyo turabyizeye.
Mana ujye ureba
Abadutoteza bose.
Kandi uduhe imbaraga
Maze tukuvuganire.
(INYIKIRIZO)
Duhe gushira amanga;
Ntituneshwe n’ubwoba.
Tugusabye ubutwari
Tubabwirize bose.
Imperuka iri hafi,
Ariko mbere yo kuza,
Duhe gushira amanga,
Mana yacu.
(Reba nanone 1 Tes 2:2; Heb 10:35.)