Indirimbo ya 143
Umucyo umurika mu isi y’umwijima
Igicapye
Umucyo wabaye muke.
Twe turawubona.
Izuba ubu ryarashe,
Dore burakeye.
(INYIKIRIZO)
Ubutumwa bwacu
Bumurikira bose
Bakaba mu mucyo.
Hehe n’umwijima!
Bamenya ibizaba,
Bakishima.
Bantu mwe nimukanguke,
Igihe cyashize.
Nimwumve ibyo tuvuga.
Turabasabira.
(INYIKIRIZO)
Ubutumwa bwacu
Bumurikira bose
Bakaba mu mucyo.
Hehe n’umwijima!
Bamenya ibizaba,
Bakishima.
(Reba nanone Yoh 3:19; 8:12; Rom 13:11, 12; 1 Pet 2:9.)