Indirimbo ya 144
Twifuza ko bakizwa
Igicapye
Iki ni cyo gihe
cyo kwemerwa n’Imana.
Umunsi w’uburakari
bwayo uraje.
(INYIKIRIZO)
Tubwirize, tuzikiza
Dukize n’abatwumva.
Nibumvira bazakizwa.
Genda hose ubwiriza,
Bwiriza.
Hari ubutumwa
tugomba kwamamaza.
Tumira bose baze
biyunge n’Imana.
(INYIKIRIZO)
Tubwirize, tuzikiza
Dukize n’abatwumva.
Nibumvira bazakizwa.
Genda hose ubwiriza,
Bwiriza.
Ni ngombwa, ni ‘by’ingenzi
Ngo bumve maze babeho.
Bwiriza, ubigishe.
Tubamenyeshe ukuri.
(INYIKIRIZO)
Tubwirize, tuzikiza
Dukize n’abatwumva.
Nibumvira bazakizwa.
Genda hose ubwiriza,
Bwiriza.
(Reba nanone 2 Ngoma 36:15; Yes 61:2; Ezek 33:6; 2 Tes 1:8.)