INDIRIMBO YA 60
Nibumvira bazakizwa
Igicapye
1. Iki ni cyo gihe
Cyo kwemerwa n’Imana.
Umunsi w’uburakari
Bwayo uraje.
(INYIKIRIZO)
Tubwirize, tuzikiza
Dukize n’abatwumva.
Nibumvira bazakizwa.
Tubwire bose ukuri k’Ubwami.
2. Hari ubutumwa
Tugomba kwamamaza.
Tubwire bose ngo
“Mwiyunge na Yehova.”
(INYIKIRIZO)
Tubwirize, tuzikiza
Dukize n’abatwumva.
Nibumvira bazakizwa.
Tubwire bose ukuri k’Ubwami.
3. Ni ngombwa, ni ’by’ingenzi
Ko bamenya, bakabaho.
Nimucyo tubigishe
Tubamenyeshe ukuri.
(INYIKIRIZO)
Tubwirize, tuzikiza
Dukize n’abatwumva.
Nibumvira bazakizwa.
Tubwire bose ukuri k’Ubwami.
(Reba nanone 2 Ngoma 36:15; Yes 61:2; Ezek 33:6; 2 Tes 1:8.)