ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 7 p. 22-p. 23 par. 6
  • Abaragurisha inyenyeri basura Yesu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abaragurisha inyenyeri basura Yesu
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Yesu n’Abantu Baraguzaga Inyenyeri
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • “Abanyabwenge batatu” bari ba nde? Ese bakurikiye “inyenyeri” y’i Betelehemu?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ni nde wohereje “inyenyeri”?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Abagabo bayobowe n’inyenyeri
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 7 p. 22-p. 23 par. 6
Abaragurisha inyenyeri bakurikira inyenyeri ikabageza ku nzu Yozefu, Mariya na Yesu barimo

IGICE CYA 7

Abaragurisha inyenyeri basura Yesu

MATAYO 2:1-12

  • ABARAGURISHA INYENYERI BAKURIKIYE “INYENYERI” IBANZA KUBAJYANA I YERUSALEMU, HANYUMA IBAJYANA AHO YESU YARI ARI

Hari abagabo baje baturuka iburasirazuba. Ni abantu baragurishaga inyenyeri, bavugaga ko bashobora kwitegereza aho inyenyeri ziherereye bakamenya ibizaba mu buzima bw’abantu (Yesaya 47:13). Igihe bari iwabo mu burasirazuba, babonye “inyenyeri” maze barayikurikira, bakora urugendo rw’ibirometero amagana ibajyana i Yerusalemu aho kubajyana i Betelehemu.

Igihe abo bantu baragurishaga inyenyeri bageraga i Yerusalemu, barabajije bati “umwami w’Abayahudi wavutse ari he? Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tuje kumuramya.”​—Matayo 2:1, 2.

Abaragurisha inyenyeri baramya umwami Herode

Umwami Herode w’i Yerusalemu abyumvise, arababara cyane. Nuko atumiza abakuru b’abatambyi n’abandi bayobozi b’idini ry’Abayahudi, ababaza aho Kristo yagombaga kuvukira. Bashingiye ku Byanditswe baramusubiza bati “ni i Betelehemu” (Matayo 2:5; Mika 5:2). Herode abyumvise atumaho rwihishwa abo bantu baragurishaga inyenyeri, maze arababwira ati “mugende mushakishe uwo mwana mwitonze. Nimumara kumubona, mugaruke mubimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya” (Matayo 2:8). Ariko mu by’ukuri, Herode yashakaga kubona uwo mwana ngo amwice.

Abo bagabo bamaze kugenda, habaye ikintu gitangaje. Ya “nyenyeri” bari barabonye bari iburasirazuba yabagiye imbere. Uko bigaragara, iyo ntiyari inyenyeri isanzwe, ahubwo yari yazanywe no kugira ngo ibayobore. Abo bagabo barayikurikiye kugeza aho ihagarariye hejuru y’inzu Yozefu na Mariya bari basigaye babanamo n’umwana wabo.

Abaragurisha inyenyeri bakurikiye inyenyeri ikabageza i Betelehemu, baha impano Mariya na Yesu

Nuko binjira mu nzu, basangamo Mariya n’umwana we Yesu. Bamwikubita imbere baramuramya, bamuha impano za zahabu, ububani n’ishangi. Hanyuma, igihe bendaga gusubira kwa Herode, Imana yababuriye mu nzozi ibabuza gusubirayo. Nuko basubira iwabo baciye indi nzira.

Utekereza ko ari nde wazanye iyo ‘nyenyeri’ yayoboraga abo bantu baragurishaga inyenyeri? Uzirikane ko iyo nyenyeri itahise ibajyana i Betelehemu aho Yesu yari ari. Ahubwo yabajyanye i Yerusalemu, aho babonaniye n’Umwami Herode washakaga kwica Yesu. Kandi koko, Herode aba yaramwishe iyo Imana itahagoboka ngo ibabuze kujya kumubwira aho Yesu ari. Uko bigaragara, umwanzi w’Imana, ari we Satani, ni we washakaga ko Yesu apfa, maze akoresha iyo nyenyeri kugira ngo abigereho.

  • Ni iki kigaragaza ko inyenyeri abantu baragurishaga inyenyeri babonye itari inyenyeri isanzwe?

  • Ni hehe abo bantu baragurishaga inyenyeri basanze Yesu?

  • Kuki dushobora kuvuga ko Satani ari we wayoboraga abo bantu baragurishaga inyenyeri?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze