ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/4 p. 29
  • Ni nde wohereje “inyenyeri”?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni nde wohereje “inyenyeri”?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Yesu n’Abantu Baraguzaga Inyenyeri
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Abaragurisha inyenyeri basura Yesu
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • “Abanyabwenge batatu” bari ba nde? Ese bakurikiye “inyenyeri” y’i Betelehemu?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Abagabo bayobowe n’inyenyeri
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/4 p. 29

Ibibazo by’abasomyi . . .

Ni nde wohereje “inyenyeri”?

▪ Ese wigeze ubona ibishushanyo cyangwa udukino tugaragaza akana Yesu kavutse, karyamye aho amatungo arira, gakikijwe n’abami cyangwa abanyabwenge batatu baje kugasura? Dukurikije uko iyo nkuru ivuga, Imana yakoresheje inyenyeri kugira ngo ibayobore aho ikiraro cyari kiri i Betelehemu. Hari n’abana benshi bafashe mu mutwe amazina y’abo bami batatu, ari yo Gasipari, Balitazari na Melikiyoro. Ariko se iyo nkuru izwi cyane, yaba ihuje n’ibyo Bibiliya ivuga? Oya rwose. Hari ibinyoma bivugwa muri iyo nkuru.

Icya mbere twakwibaza ni iki: abo bantu bari ba nde? Mu kigiriki cy’umwimerere, Bibiliya ntibita abami cyangwa abanyabwenge. Bari abamaji cyangwa abantu baragurisha inyenyeri. Ibyo bigaragaza ko bitegerezaga umwanya inyenyeri zirimo, hanyuma bakaragura bashingiye ku byo babonye. Bibiliya ntivuga amazina y’abo bashyitsi cyangwa umubare wabo.

Icya kabiri ni iki: basuye Yesu ryari? Ntibamusuye akiri uruhinja aryamye aho amatungo arira. Ibyo tubibwirwa n’iki? Matayo umwanditsi w’Ivanjiri, yaravuze ati “nuko binjiye mu nzu babona umwana ari kumwe na nyina Mariya” (Matayo 2:11). Zirikana ko Yesu atari akiri uruhinja, ahubwo yari “umwana.” Nanone, Mariya na Yozefu ntibari bakirara mu kiraro, ahubwo icyo gihe babaga mu nzu.

Icya gatatu ni iki: ni nde wohereje “inyenyeri” kugira ngo iyobore abo bantu? Abayobozi b’idini bakunze kuvuga ko Imana ari yo yohereje iyo ‘nyenyeri.’ Ariko se koko ni yo yayohereje? Wibuke ko iyo ‘nyenyeri’ itabanje kuyobora abo bantu i Betelehemu, ahubwo yabayoboye i Yerusalemu, ku Mwami Herode. Abo bantu bahishuriye uwo mwicanyi w’umunyeshyari kandi wari ufite ububasha ko Yesu yavutse, baba bamuhaye impamvu ikomeye yo kwanga uwo mwana wari kuzaba “umwami w’Abayahudi” (Matayo 2:2). Herode abigiranye amayeri menshi, yasabye abo bantu ko nibamara kumenya aho uwo mwana ari bagaruka bakabimumenyesha, kugira ngo na we ajye kumuramya. Hanyuma iyo ‘nyenyeri’ yayoboye abo bantu kwa Yozefu na Mariya. Ku bw’ibyo, ibyo abo bantu bakoraga byari gutuma uwo mwana yicwa, iyo Imana itaza kuhagoboka. Igishimishije ni uko yatabaye. Igihe ba bantu baragurisha inyenyeri banyuraga indi nzira ntibasubire ibwami, Herode yazabiranyijwe n’uburakari ategeka ko abana bose b’abahungu bari bafite imyaka ibiri n’abari batarayigezaho bari muri Betelehemu no mu nkengero zayo, bicwa.​—⁠Matayo 2:16.

Nyuma yaho, Yehova yavuze ko Yesu ari ‘Umwana we akunda, akamwemera’ (Matayo 3:17). Ngaho nawe tekereza: ese koko uwo Mubyeyi ukiranuka kandi urangwa n’urukundo, yari gutoranya abapagani baragurishaga inyenyeri ngo bamubere intumwa, kandi ibyo bikorwa by’ubupfumu byari bibujijwe mu mategeko ye (Gutegeka kwa Kabiri 18:10)? Ese koko yari gukoresha inyenyeri ngo ibayobore ku muntu nka Herode wari umwicanyi ruharwa mu gihugu cyose kandi afite ububasha, kugira ngo bamushyire ubutumwa bwari gutuma arushaho kugirira uwo mwana ishyari n’urwango? Ubwo se nyuma yaho Imana yari gukoresha iyo nyenyeri n’abo bantu, kugira ngo bahishure aho uwo mwana wayo utari ufite kirengera yari ari?

Reka dufate urugero: tuvuge ko umugaba w’ingabo mwiza yohereje umusirikare we ukomeye mu butumwa bushobora kumuteza akaga mu gace umwanzi aherereyemo. Ese uwo mugaba w’ingabo yarenga agahishurira umwanzi aho uwo musirikare ari? Birumvikana ko atabikora. Yehova na we yohereje Umwana we muri iyi si iteje akaga. Ese yari guhishurira umwami mubi Herode aho Umwana we yari ari kandi atari afite kirengera? Ibyo ntibishoboka.

None se ni nde wohereje iyo ‘nyenyeri’ cyangwa icyo kintu cyasaga n’inyenyeri? Ubundi se ni nde wari ushishikajwe no kubona umwana Yesu yicwa, kugira ngo amubuze gukura no gusohoza inshingano yari afite hano ku isi? Ni nde uba ashakisha uko yayobya abantu akanateza imbere ibinyoma, urugomo n’ubwicanyi? Yesu ubwe yagaragaje ko Satani Umwanzi ari we ‘munyabinyoma kandi akaba se w’ibinyoma,’ akaba ‘yaranabaye umwicanyi agitangira.’​—⁠Yohana 8:44.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze