ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 51 p. 126-p. 127 par. 9
  • Ubwicanyi mu birori byo kwizihiza umunsi w’amavuko

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubwicanyi mu birori byo kwizihiza umunsi w’amavuko
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Ubwicanyi Bwakozwe mu Gihe cyo Kwizihiza Umunsi wo Kuvuka
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ese Yohana Umubatiza yabayeho koko?
    Izindi ngingo
  • Mbese, iminsi mikuru yose ishimisha Imana?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Ibyabaye “ku ngoma y’umwami Herode”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 51 p. 126-p. 127 par. 9
1. Salome abyina mu birori byo kwizihiza umunsi w’ivuka rya Herode; 2. Salome ashyira Herodiya umutwe wa Yohana Umubatiza

IGICE CYA 51

Ubwicanyi mu birori byo kwizihiza umunsi w’amavuko

MATAYO 14:1-12 MARIKO 6:14-29 LUKA 9:7-9

  • HERODE ATEGEKA KO YOHANA UMUBATIZA ACIBWA UMUTWE

Mu gihe intumwa za Yesu zakoreraga umurimo muri Galilaya, uwari waramenyekanishije Yesu we ntiyari afite umudendezo. Yohana Umubatiza yari akiri mu nzu y’imbohe, akaba yari amazemo imyaka igera hafi kuri ibiri.

Yohana yari yaravuze ku mugaragaro ko Umwami Herode Antipa yari yarakoze amakosa ubwo yatwaraga Herodiya wari umugore w’umuvandimwe we Filipo. Herode yari yaratanye n’umugore we wa mbere kugira ngo ashake Herodiya. Dukurikije Amategeko ya Mose Herode yavugaga ko akurikiza, iryo shyingiranwa ntiryari ryemewe kandi ryari ubusambanyi. Herode amaze kumva ibyo Yohana yavugaga, yamushyirishije mu nzu y’imbohe wenda abisabwe na Herodiya.

Herode ntiyari azi icyo azakorera Yohana kuko abantu ‘bemeraga ko ari umuhanuzi’ (Matayo 14:5). Icyakora Herodiya we nta cyo byari bimubwiye. ‘Yarwaye Yohana inzika’ kandi yahoraga ashakisha uko yamwicisha (Mariko 6:19). Amaherezo uburyo bwarabonetse.

Mbere gato y’uko Pasika yo mu mwaka wa 32 iba, Herode yateguye umunsi mukuru wo kwibuka ivuka rye. Abatware be bakomeye bose n’abakuru b’ingabo n’ibikomerezwa byo muri Galilaya, bose baje muri ibyo birori. Mu gihe ibirori byari birimbanyije, Salome, umukobwa Herodiya yari yarabyaranye n’umugabo we wa mbere Filipo, yarasohotse arabyina maze ashimisha abashyitsi. Abagabo bari aho bari batwawe bitewe n’ukuntu yari umuhanga.

Herode ashimishwa n’ukuntu  Salome yabyinnye mu birori byo kwizihiza umunsi w’ivuka rye

Herode yishimiye cyane uwo mukobwa maze aramubwira ati “nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.” Ndetse aranamurahira ati “icyo unsaba cyose ndakiguha, kabone niyo cyaba icya kabiri cy’ubwami bwanjye.” Nuko uwo mukobwa arasohoka abaza nyina ati “nsabe iki?”​—Mariko 6:22-​24.

Ubwo ni uburyo Herodiya yari amaze igihe ashakisha! Yahise amusubiza ati “igihanga cya Yohana Umubatiza.” Salome yahise asubira aho Herode ari, aramubwira ati “ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku isahani.”​—Mariko 6:24, 25.

Ibyo byababaje Herode cyane ariko abashyitsi be bari bumvise uko yarahiye Salome. Yagize isoni zo kwivuguruza, nubwo ibyo byasabaga kwica umuntu utari uriho urubanza. Ku bw’ibyo yohereje uwamurindaga mu nzu y’imbohe nyuma yo kumuha amabwiriza ateye ubwoba. Bidatinze yagarutse afite igihanga cya Yohana ku isahani. Agiha Salome na we agishyira nyina.

Abigishwa ba Yohana babyumvise bagiye kwaka umurambo wa Yohana ngo bawuhambe. Hanyuma bajya kubibwira Yesu.

Nyuma yaho igihe Herode yumvaga ibyo Yesu akora akiza abantu kandi akirukana abadayimoni, yagize ubwoba. Yibazaga niba Yesu wakoraga ibyo bintu atari Yohana Umubatiza wari ‘wazuwe mu bapfuye’ (Luka 9:7). Ibyo byatumye Herode Antipa yifuza cyane kubona Yesu. Birumvikana ko atari ashishikajwe no kumva uko Yesu yabwirizaga. Ahubwo Herode yashakaga kubona Yesu kugira ngo amenye ko ibyari bimuhangayikishije byari bifite ishingiro cyangwa ko nta ryo.

  • Yohana Umubatiza yari yarafunzwe azira iki?

  • Amaherezo Herodiya yaje kugera ate ku mugambi we wo kwicisha Yohana?

  • Kuki nyuma y’urupfu rwa Yohana, Herode Antipa yifuje kubona Yesu?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze