ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 136 p. 308-p. 309 par. 10
  • Ku nkombe z’Inyanja ya Galilaya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ku nkombe z’Inyanja ya Galilaya
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Ku Nyanja y’i Galilaya
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yesu abonekera abagabo barobaga amafi
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Yanesheje ubwoba no gushidikanya
    Twigane ukwizera kwabo
  • Shebuja yamwigishije kubabarira
    Twigane ukwizera kwabo
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 136 p. 308-p. 309 par. 10
Petero asanga Yesu ku nkombe, mu gihe izindi ntumwa zimukurikira ziri mu bwato

IGICE CYA 136

Ku nkombe z’Inyanja ya Galilaya

YOHANA 21:1-25

  • YESU ABABONEKERA KU NYANJA YA GALILAYA

  • PETERO N’ABANDI BASABWA KUGABURIRA INTAMA

Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaranye n’intumwa ze, yarazibwiye ati “nimara kuzuka, nzababanziriza kujya i Galilaya” (Matayo 26:32; 28:7, 10). Benshi mu bigishwa be bagiye i Galilaya, ariko se bari gukora iki bagezeyo?

Hari igihe Petero yabwiye intumwa esheshatu ati “ngiye kuroba.” Nuko bose uko ari batandatu baramusubiza bati “natwe turajyana nawe” (Yohana 21:3). Barobye ijoro ryose ariko ntibagira icyo bafata. Nuko bumaze gucya, Yesu ababonekera ku nkombe, ariko ntibahise bamumenya. Yesu yarababajije ati “bana bato, hari icyo mufite cyo kurya?” Baramusubiza bati “nta cyo!” Yesu arababwira ati “mujugunye urushundura iburyo bw’ubwato muragira icyo mufata” (Yohana 21:5, 6). Nuko bafata amafi menshi cyane ku buryo batari bagishobora gukurura urushundura rwabo.

Nuko Yohana abwira Petero ati “ni Umwami” (Yohana 21:7)! Petero yahise akenyera umwitero yari yakuyemo igihe yarobaga. Yasimbukiye mu nyanja yoga ahantu hareshya na metero nka 90. Abandi bari mu bwato na bo bamukurikira buhoro buhoro, bagenda bakurura urushundura rwuzuye amafi.

Bomotse, babona ku nkombe “umuriro w’amakara uriho amafi n’umugati.” Yesu arababwira ati “muzane ku mafi mumaze gufata.” Nuko Petero akururira urushundura ku butaka, rwari rurimo amafi manini 153! Yesu arababwira ati “muze musamure.” Icyakora nta n’umwe muri bo wagize ubutwari bwo kumubaza ati “uri nde?” kuko bari bamenye ko ari Yesu (Yohana 21:10-12). Iyo yari incuro ya gatatu abonekera itsinda ry’abigishwa be.

Yesu yahaye buri wese muri bo umugati n’ifi ngo arye. Hanyuma Yesu ashobora kuba yarahindukiye akareba amafi bari bamaze gufata, maze abaza Petero ati “Simoni mwene Yohana, urankunda kurusha aya?” Ese Petero yakundaga umwuga w’uburobyi kurusha umurimo Yesu yashakaga ko akora? Petero yaramushubije ati “yego Mwami, uzi ko ngukunda cyane.” Yesu na we aramubwira ati “gaburira abana b’intama banjye.”​—Yohana 21:15.

Yesu yongera kumubaza ati “Simoni mwene Yohana, urankunda?” Ibyo bishobora kuba byarateye Petero urujijo, maze amusubiza ashimitse ati “yego Mwami, uzi ko ngukunda cyane.” Yesu yamushubije nk’ubwa mbere ati “ragira abana b’intama banjye.”​—Yohana 21:16.

Nuko Yesu yongera kumubaza ubwa gatatu ati “Simoni mwene Yohana, urankunda cyane?” Petero ashobora kuba yaribajije niba Yesu yarashidikanyaga ku budahemuka bwe. Yamubwiye akomeje ati “Mwami, umenya byose, kandi uzi ko ngukunda cyane.” Yesu yongeye kugaragaza umurimo Petero yagombaga gukora, aramubwira ati “gaburira abana b’intama banjye” (⁠Yohana 21:17). Koko rero, abafite inshingano bagomba gukorera abareherejwe mu rugo rw’intama z’Imana.

Yesu yari yaraboshywe kandi aricwa azira ko yakoze umurimo Imana yamutumye gukora. Yahishuriye Petero ko na we ari uko byari kuzamugendekera. Yesu yaramubwiye ati “ndakubwira ko igihe wari ukiri muto wikenyezaga, kandi ukajya aho ushaka. Ariko numara gusaza, uzajya urambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka.” Icyakora Yesu yamuteye inkunga ati “komeza unkurikire.”​—Yohana 21:18, 19.

Petero yarakebutse areba intumwa Yohana maze abaza Yesu ati “Mwami, uyu we se azamera ate?” Koko se, byari kuzagendekera bite iyo ntumwa Yesu yakundaga cyane? Yesu yaramushubije ati “niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, ibyo bikurebaho iki” (Yohana 21:21-23)? Petero yagombaga gukurikira Yesu ntahangayikishwe n’ibyo abandi bari gukora. Icyakora Yesu yashakaga kuvuga ko Yohana yari kuzarama kurusha izindi ntumwa, kandi ko yari kuzabona mu iyerekwa Yesu aza afite ububasha bwa cyami.

Birumvikana ariko ko hari ibindi bintu byinshi cyane Yesu yakoze, ku buryo biramutse byanditswe imibumbe myinshi yabyo itabona aho ikwirwa.

  • Ni iki kigaragaza ko intumwa zitari zizi icyo zagombaga gukora i Galilaya?

  • Intumwa zamenye zite Yesu ku nyanja ya Galilaya?

  • Yesu yagaragaje ko abafite inshingano bagomba gukora iki?

  • Yesu yagaragaje ate urupfu Petero yari kuzapfa?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze