IGICE CYA 92
Yesu abonekera abagabo barobaga amafi
Hashize iminsi Yesu abonekeye intumwa ze, Petero yagiye kuroba mu Nyanja ya Galilaya. Yajyanye na Tomasi, Yakobo, Yohana n’abandi bigishwa. Baraye ijoro ryose baroba ariko ntibagira ifi n’imwe bafata.
Butangiye gucya, babonye umugabo uhagaze ku nkombe. Yarababajije ati: “Hari amafi mwabonye?” Baramusubije bati: “Nta yo!” Nuko uwo mugabo arababwira ati: “Mujugunye urushundura iburyo bw’ubwato.” Bakoze ibyo ababwiye, urushundura rwuzura amafi menshi ku buryo batashoboye kurukururira mu bwato. Yohana yahise amenya ko uwo mugabo ari Yesu maze aravuga ati: “Ni Umwami!” Petero yahise asimbukira mu mazi, yoga agana ku nkombe. Abandi bigishwa bo bamukurikiye bari mu bwato.
Bageze ku nkombe, babonye amafi n’umugati biri ku muriro. Yesu yabasabye kuzana ku mafi bari bafashe kugira ngo na yo bayotse. Hanyuma yarababwiye ati: “Muze murye.”
Barangije kurya, Yesu yabajije Petero ati: “Urankunda kurusha uko ukunda kuroba amafi?” Petero yaramusubije ati: “Yego Mwami, urabizi ko ngukunda.” Yesu yaramubwiye ati: “Gaburira abana b’intama zanjye.” Yesu yarongeye aramubaza ati: “Pete, urankunda?” Petero yarongeye aramusubiza ati: “Mwami, urabizi ko ngukunda.” Nuko Yesu aramubwira ati: “Ragira abana b’intama zanjye.” Yesu yongeye kumubaza ku nshuro ya gatatu, Petero arababara cyane. Yaramubwiye ati: “Mwami, umenya byose kandi uzi ko ngukunda cyane.” Yesu yarongeye aramubwira ati: “Gaburira abana b’intama zanjye.” Hanyuma yabwiye Petero ati: “Komeza unkurikire.”
“[Yesu] arababwira ati: ‘nimunkurikire, nanjye nzabagira abarobyi b’abantu.’ Akibivuga bahita basiga inshundura zabo baramukurikira.”—Matayo 4:19, 20