IGICE CYA 2
Tumenye uruhare Kristo afite mu mugambi w’Imana
“MU NTANGIRIRO Imana yaremye ijuru n’isi,” kandi buri kintu cyose yaremye cyari ‘cyiza cyane’ (Intang 1:1, 31). Yehova yaremye abantu ashaka ko babaho bishimye. Icyakora ibyishimo byabo byakomwe mu nkokora igihe bigomekaga muri Edeni. Ariko umugambi Yehova yari afitiye isi n’abantu ntiwahindutse. Imana yavuze ko izacungura abakomotse kuri Adamu bumvira. Izatuma abantu bongera kuyisenga mu buryo yemera, kandi izarimbura Satani n’imirimo ye yose (Intang 3:15). Icyo gihe ibintu bizongera kuba “byiza cyane.” Yehova azabisohoza akoresheje Umwana we Yesu Kristo (1 Yoh 3:8). Bityo rero, tugomba kumenya uruhare Kristo afite mu mugambi w’Imana.—Ibyak 4:12; Fili 2:9, 11.
URUHARE RWA KRISTO
2 Iyo dutekereje ku ruhare Kristo afite mu mugambi w’Imana, tubona ko inshingano ye ikubiyemo ibintu byinshi. Yesu ni Umucunguzi w’abantu, ni Umutambyi Mukuru, ni Umutware w’itorero rya gikristo, kandi ubu ni Umwami w’Ubwami bw’Imana. Iyo dutekereje kuri izo nshingano, turushaho kwishimira umugambi w’Imana kandi urukundo dukunda Yesu Kristo rukiyongera. Bibiliya isobanura zimwe muri izo nshingano.
Yesu afite umwanya w’ibanze mu isohozwa ry’umugambi Yehova afitiye abantu
3 Mu gihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, byagaragaye neza ko ari we abantu bumvira bagomba kunyuraho kugira ngo biyunge n’Imana (Yoh 14:6). Kubera ko Yesu ari Umucunguzi w’abantu, yaritanze aba inshungu ya benshi (Mat 20:28). Bityo rero, yatanze urugero ruhebuje rw’ukuntu twagira imico ishimisha Imana. Afite umwanya w’ibanze mu isohozwa ry’umugambi Yehova afitiye abantu. Ni we wenyine ushobora gutuma twongera kwemerwa n’Imana (Ibyak 5:31; 2 Kor 5:18, 19). Urupfu rw’igitambo rwa Yesu n’izuka rye, byatumye abantu bumvira bagira ibyiringiro byo kuzabona imigisha y’iteka bayobowe n’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru.
4 Yesu ni Umutambyi Mukuru ushobora “kwiyumvisha intege nke zacu” kandi agatanga impongano y’ibyaha by’abayoboke be bari ku isi. Intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati: ‘Umutambyi mukuru dufite si wa wundi udashobora kwiyumvisha intege nke zacu, ahubwo ni wa wundi wageragejwe mu buryo bwose kimwe natwe, uretse ko we atigeze akora icyaha.’ Hanyuma Pawulo yashishikarije abantu bizera Yesu Kristo kugira icyo bakora kugira ngo iyo gahunda yo kwiyunga n’Imana ibagirire akamaro. Yaravuze ati: “Ku bw’ibyo rero, nimucyo twegere intebe y’ubwami y’ubuntu butagereranywa tudatinya, kugira ngo tugirirwe imbabazi kandi tubone ubuntu butagereranywa bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.”—Heb 4:14-16; 1 Yoh 2:2.
5 Nanone Yesu ni Umutware w’itorero rya gikristo. Kimwe n’abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere, natwe ntidukeneye umuyobozi w’umuntu. Yesu atuyobora akoresheje umwuka wera n’abungeri bamwungirije bujuje ibisabwa. Yesu na Se bazabaza abo bungeri uko bitaye ku mukumbi w’Imana (Heb 13:17; 1 Pet 5:2, 3). Yehova yahanuye ibya Yesu agira ati: “Dore naramutanze ngo abe umuhamya wo guhamiriza amahanga, ndamutanga ngo abe umuyobozi n’umugaba wayo” (Yes 55:4). Yesu yashimangiye ko ubwo buhanuzi ari we bwasohoreyeho igihe yabwiraga abigishwa be ati: “Nanone ntimuzitwe ‘abayobozi,’ kuko Umuyobozi wanyu ari umwe, ari we Kristo.”—Mat 23:10.
6 Yesu yavuze amagambo agaragaza ko yiteguye kudufasha, agira ati: “Nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure. Umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye” (Mat 11:28-30). Yesu ayobora ibikorerwa mu itorero rya gikristo mu bugwaneza kandi mu buryo butugarurira ubuyanja. Ibyo bigaragaza ko ari “umwungeri mwiza” wigana Se Yehova.—Yoh 10:11; Yes 40:11.
7 Mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto, yasobanuye indi nshingano Yesu Kristo afite. Yaravuze ati: “Agomba gutegeka ari umwami kugeza igihe Imana izaba imaze gushyira abanzi bose munsi y’ibirenge bye. Ariko ibintu byose nibimara kumugandukira, icyo gihe Umwana ubwe na we azagandukira Uwamweguriye ibintu byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose” (1 Kor 15:25, 28). Mbere y’uko Yesu aza ku isi, yari “umukozi w’umuhanga,” akaba ari na we Imana yahereyeho irema (Imig 8:22-31). Igihe Imana yamwoherezaga ku isi, buri gihe yakoraga ibyo ishaka. Yihanganiye ikigeragezo gikomeye cyane kandi akomeza kubera Se indahemuka kugeza apfuye (Yoh 4:34; 15:10). Ubwo budahemuka ni bwo bwatumye Imana imuzura ikamuha uburenganzira bwo kuba Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru (Ibyak 2:32-36). Bityo rero, Imana yahaye Yesu Kristo inshingano iremereye yo kuzayobora abamarayika b’abanyambaraga babarirwa muri za miriyari, igihe azaba akuraho ubutegetsi bw’abantu n’ibibi byose biri ku isi (Imig 2:21, 22; 2 Tes 1:6-9; Ibyah 19:11-21; 20:1-3). Icyo gihe Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru buyobowe na Kristo ni bwo butegetsi bwonyine buzasigara butegeka isi yose.—Ibyah 11:15.
ICYO KUMENYA URUHARE AFITE BISOBANURA
8 Yesu Kristo we Kitegererezo cyacu, aratunganye. Yahawe inshingano yo kutwitaho. Niba dushaka ko atwitaho mu buryo bwuje urukundo, tugomba gukomeza kubera Yehova indahemuka kandi tukagendana n’umuryango we uhora ujya mbere.
9 Abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bari bazi neza uruhare Kristo afite mu mugambi w’Imana. Babigaragaje bakorera mu bumwe bayobowe na Kristo, ari na ko bagandukira ubuyobozi yabahaga binyuze ku mwuka wera (Ibyak 15:12-21). Intumwa Pawulo yagize icyo avuga ku bumwe burangwa mu itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka, agira ati: “Tujye tubwizanya ukuri, dukure mu rukundo muri byose, dukurira muri Kristo, ari we mutware. Kuri we ni ho umubiri wose ukura gukura kwawo, kugira ngo wiyubake mu rukundo biturutse ku guteranyirizwa hamwe neza, kandi ugakorera hamwe binyuze ku ngingo zawo zose zitanga ibikenewe, mu buryo buhuje n’imikurire ya buri rugingo mu rugero rukwiriye.”—Efe 4:15, 16.
10 Iyo buri wese mu bagize itorero afatanyije n’abandi kandi bose bagakorana bunze ubumwe bayobowe na Kristo, bituma bakomeza gukurira hamwe mu rukundo, kuko ari rwo “rwunga abantu mu buryo bwuzuye.”—Yoh 10:16; Kolo 3:14; 1 Kor 12:14-26.
11 Ibintu bibera mu isi bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya, bigaragaza ko Yesu Kristo yatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914. Ubu ategeka hagati y’abanzi be (Zab 2:1-12; 110:1, 2). Ibyo bisobanura iki ku bantu bari ku isi muri iki gihe? Vuba aha, Yesu azagaragaza ko ari Umwami w’abami n’Umutware w’abatware igihe azasohoza urubanza Imana yaciriye abanzi be (Ibyah 11:15; 12:10; 19:16). Hanyuma, abantu bose Kristo yemera bazaba bari iburyo bwe, bazakizwa nk’uko Yehova yabisezeranyije igihe abantu bigomekaga (Mat 25:34). Dushimishwa cyane n’uko twamenye uruhare Kristo afite mu mugambi w’Imana. Muri iyi minsi ya nyuma, nimucyo dukomeze kunga ubumwe maze turangize umurimo ukorerwa ku isi hose tuyobowe na Kristo.