ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • od igi. 6 pp. 53-58
  • Abakozi b’itorero basohoza umurimo w’ingirakamaro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abakozi b’itorero basohoza umurimo w’ingirakamaro
  • Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBYO BIBILIYA ISABA ABAKOZI B’ITORERO
  • IBYO BAKORA MU ITORERO
  • Abakozi b’itorero basohoza izihe nshingano?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Abakozi b’Imirimo Basohoza Umurimo w’Ingirakamaro
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Basaza—Nimutoze abandi kwikorera umutwaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Bavandimwe, ese mwiteguye kuzuza ibisabwa ngo mube abakozi b’itorero?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
Reba ibindi
Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
od igi. 6 pp. 53-58

IGICE CYA 6

Abakozi b’itorero basohoza umurimo w’ingirakamaro

INTUMWA Pawulo yandikiye itorero ry’i Filipi ati: “Jyewe Pawulo hamwe na Timoteyo, imbata za Kristo Yesu, ndabandikiye mwebwe abera bose bunze ubumwe na Kristo Yesu bari i Filipi, hamwe n’abagenzuzi n’abakozi b’itorero” (Fili 1:1). Uzirikane ko mu bo yashuhuje harimo n’abakozi b’itorero. Abo bagabo bafashaga cyane abagenzuzi b’itorero bo muri icyo gihe. Uko ni ko bimeze no muri iki gihe. Abakozi b’itorero bafasha abasaza, bigatuma mu itorero ibintu bikorwa neza kuri gahunda.

2 Ese uzi abakozi b’itorero bo mu itorero ryawe? Ese uzi umurimo bakora, ugufitiye akamaro ukanakagirira itorero ryose muri rusange? Nta gushidikanya ko Yehova yishimira umurimo abo bagabo bakora. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Abagabo bayobora neza baba bihesha izina ryiza, kandi bashobora kuvugana ubushizi bw’amanga bwinshi ibyerekeye ukwizera kwabo kwa gikristo.”—1 Tim 3:13.

IBYO BIBILIYA ISABA ABAKOZI B’ITORERO

3 Abakozi b’itorero baba bitezweho kuba Abakristo b’inyangamugayo, abagabo biringirwa, bita ku nshingano zabo neza. Ibyo bigaragara neza iyo dusuzumye ibyo Pawulo yandikiye Timoteyo amubwira ibyo abakozi b’itorero bagomba kuba bujuje. Yaranditse ati: “Abakozi b’itorero na bo bakwiriye kuba abantu bafatana ibintu uburemere, batari incabiranya, batamenyereye kunywa inzoga nyinshi, batararikira inyungu zishingiye ku buhemu, bakomeza ibanga ryera ryo kwizera bafite umutimanama utanduye. Nanone babanze kugeragezwa kugira ngo bagaragare ko bakwiriye, hanyuma babone kuba abakozi b’itorero kuko baba batabonetseho umugayo. Umukozi w’itorero abe umugabo w’umugore umwe, uyobora neza abana be n’abo mu rugo rwe” (1 Tim 3:8-10, 12). Iyo ayo mahame yo mu rwego rwo hejuru areba abakozi b’itorero akurikijwe, bituma itorero ritanengwa ko ripfa guha inshingano nk’izo ziremereye abantu babonetse bose.

4 Abakozi b’itorero, baba abakuze cyangwa abakiri bato, baba bitezweho ko babwiriza buri kwezi. Bigana Yesu bakagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Iyo barangwa n’ishyaka, baba bagaragaje ko kimwe na Yehova, na bo bashishikajwe n’uko abantu bakizwa.—Yes 9:7.

5 Nanone abakozi b’itorero ni intangarugero mu myambarire, mu kwirimbisha, mu mvugo no mu myifatire. Batekereza neza, bigatuma abandi babubaha. Byongeye kandi, baha agaciro imishyikirano bafitanye na Yehova n’inshingano bafite mu itorero.—Tito 2:2, 6-8.

6 Abo bagabo baba ‘barabanje kugeragezwa kugira ngo bagaragare ko bakwiriye.’ Na mbere yo guhabwa iyo nshingano, baba baragaragaje ko biyeguriye Imana by’ukuri. Baba baragaragaje ko bashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo kandi ko bifuza gusohoza inshingano iyo ari yo yose. Koko rero, babera urugero abandi bose mu itorero.—1 Tim 3:10.

IBYO BAKORA MU ITORERO

7 Abakozi b’itorero bakora imirimo itandukanye ifitiye abavandimwe na bashiki bacu akamaro, bigatuma abasaza bibanda ku murimo wo kwigisha no kuragira umukumbi. Iyo inteko y’abasaza igiye kubaha imirimo, ibanza kureba ubushobozi bwa buri wese n’ibyo itorero rikeneye.

Abakozi b’itorero bakora imirimo itandukanye ifitiye abavandimwe na bashiki bacu akamaro, bigatuma abasaza bibanda ku murimo wo kwigisha no kuragira umukumbi

8 Reka dusuzume imwe mu mirimo bakora. Umukozi w’itorero umwe ashobora guhabwa inshingano yo kwita ku bitabo, ku buryo dushobora kubona ibitabo dukoresha twiyigisha n’ibyo tujyana mu murimo wo kubwiriza. Abandi bahabwa inshingano yo kwita kuri konti y’itorero cyangwa ku ifasi. Hari n’abahabwa inshingano yo kwita ku byuma birangurura amajwi, gutambagiza mikoro, kwakira abantu n’ibindi. Akenshi abasaza biyambaza abakozi b’itorero kugira ngo babafashe kwita Nzu y’Ubwami, bitewe n’uko kuyitaho ngo ihore isa neza bisaba imirimo myinshi.

9 Mu matorero amwe n’amwe, umukozi w’itorero ashobora guhabwa inshingano imwe. Ahandi ho, umukozi w’itorero ashobora guhabwa inshingano zirenze imwe. Hari n’igihe inshingano imwe ishobora kwitabwaho n’abakozi b’itorero benshi. Iyo itorero ridafite abakozi b’itorero bahagije, inteko y’abasaza ishobora gutoranya abavandimwe babatijwe b’intangarugero bakita ku mirimo ya ngombwa. Iyo myitozo bahabwa iba izabagirira akamaro igihe bazaba bujuje ibisabwa bakaba abakozi b’itorero. Iyo itorero ridafite abavandimwe, mushiki wacu w’intangarugero ashobora gufasha mu bintu bimwe na bimwe, nubwo adashobora gushyirwaho ngo abe umukozi w’itorero. Umuntu w’intangarugero ni umuntu ukwiriye kwiganwa mu myitwarire ye no mu bikorwa bya gikristo akora. Abera urugero abandi mu birebana no kujya mu materaniro, mu murimo wo kubwiriza, mu mibereho ye, mu myidagaduro, mu myambarire, kwirimbisha n’ibindi.

10 Mu matorero afite abasaza bake, abakozi b’itorero babishoboye bashobora gusuzumana n’abifuza kubatizwa ibibazo bigenewe abifuza kubatizwa bifitanye isano n’imyizerere. Biri mu Mugereka, Igice cya 1 gifite umutwe uvuga ngo: “Inyigisho za gikristo.” Kubera ko Igice cya 2 gifite umutwe uvuga ngo: “Imibereho ya gikristo” gisaba kuvuga ibirebana n’ubuzima bwite bw’umubwiriza, umusaza ni we ugomba kukiyobora.

11 Hari igihe inteko y’abasaza ibona ko byaba byiza abakozi b’itorero bagiye bahinduranya inshingano. Icyakora birushaho kuba byiza iyo abavandimwe bagumanye inshingano zabo, kugira ngo bagire ubuhanga bwo gusohoza izo nshingano.

12 Bitewe n’imimerere iri mu itorero, hari izindi nshingano zishobora guhabwa abakozi b’itorero bafite ‘amajyambere agaragarira bose’ (1 Tim 4:15). Iyo itorero ridafite abasaza bahagije, umukozi w’itorero ashobora guhabwa inshingano yo kungiriza umugenzuzi w’itsinda cyangwa se rimwe na rimwe akaba umukozi w’itsinda, agakorana mu buryo bwa bugufi n’abasaza. Abakozi b’itorero bashobora gutanga ibiganiro mu Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo, byaba ngombwa bakanayobora Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero kandi bagatanga disikuru. Hari izindi nshingano zishobora guhabwa abakozi b’itorero mu gihe hari ibintu byihariye bikeneye gukorwa kandi bakaba babishoboye (1 Pet 4:10). Abakozi b’itorero bagombye kwitanga babikunze mu gihe bafasha abasaza.

13 Nubwo inshingano zabo zitandukanye n’iz’abasaza, na zo ziri mu bigize umurimo wera dukorera Imana kandi zigira uruhare mu gutuma itorero rikomeza gukora neza. Iyo abakozi b’itorero bamaze igihe runaka basohoza neza inshingano zabo kandi bakuzuza ibisabwa ku buryo bashobora kuragira umukumbi no kwigisha, bashobora gusabirwa inshingano yo kuba abasaza.

14 None se niba uri umuvandimwe ukiri muto cyangwa se ukaba ubatijwe vuba, mbese wifuza kuzuza ibisabwa ngo ube umukozi w’itorero (1 Tim 3:1)? Kubera ko buri mwaka hari abantu benshi baza mu muryango wacu, hakenewe abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bujuje ibisabwa kugira ngo bahabwe inshingano mu itorero. Icyagufasha kwifuza inshingano, ni ukugira ubushake bwo gufasha abandi. Uburyo bumwe wabikoramo, ni ugutekereza ku rugero rwiza rwa Yesu (Mat 20:28; Yoh 4:6, 7; 13:4, 5). Niwibonera ko gufasha abandi bihesha ibyishimo, uzarushaho kwifuza inshingano (Ibyak 20:35). Bityo rero, uge witangira gufasha abandi, ufatanye na bagenzi bawe kwita ku Nzu y’Ubwami, cyangwa se witangire gusimbura umuntu utabonetse wari butange ikiganiro mu Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Nanone kwifuza inshingano bikubiyemo kugaragaza imico ya gikristo, kandi kwiyigisha buri gihe bizabigufashamo (Zab 1:1, 2; Gal 5:22, 23). Umuvandimwe wifuza inshingano, aba agomba no kugaragaza ubudahemuka no kwiringirwa mu nshingano ahawe.—1 Kor 4:2.

15 Abakozi b’itorero bashyirwaho n’umwuka wera kugira ngo bafashe itorero. Abagize itorero bose bashobora kugaragaza ko bashimira abakozi b’itorero ku bw’umurimo bakorana umwete, bakorana na bo neza mu gihe basohoza inshingano zabo. Iyo babigenje batyo, baba bagaragaje ko bishimira ubwo buryo Yehova yateganyije kugira ngo itorero rikomeze kugira gahunda.—Gal 6:10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze