Abakozi b’Imirimo Basohoza Umurimo w’Ingirakamaro
1 “Babanje kugaragaza ko biyeguriye Imana rwose. Ukwizera kwabo kwagaragariye mu murimo w’Ubwami bakorana umwete no mu gufasha abandi bantu kugira ngo bakomere mu kwizera.” Uko ni ko igitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu, ku ipaji ya 57, kivuga ku bihereranye n’abakozi b’imirimo. Koko rero, urugero rutangwa n’abakozi b’imirimo bacu mu bihereranye n’ibintu by’umwuka, rukwiriye kwiganwa. Gukorana na bo hamwe n’abasaza, “ni ho umubiri ukūra gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo.”—Ef 4:16.
2 Abakozi b’imirimo bakora umurimo w’ingenzi mu itorero. Ngaho tekereza ku mirimo yose y’ingirakamaro bakora! Bita ku mibare y’ibibarurwa, ibitabo, amagazeti, abonema n’amafasi; bakora mu buryo bw’ibisonga; bita ku byuma birangurura amajwi, kandi bakagira uruhare mu gufata neza Inzu y’Ubwami. Bifatanya mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi hamwe no mu Iteraniro ry’Umurimo. Bamwe muri bo bashobora ndetse no gutanga disikuru y’abantu bose cyangwa bakayobora amwe mu materaniro y’itorero. Nk’uko bimeze ku ngingo zigize umubiri umwe, abakozi b’imirimo na bo bakora imirimo dukeneye.—1 Kor 12:12-26.
3 Iyo abandi bagize itorero babonye abakozi b’imirimo bafatanya n’abasaza bahuje kandi bameze nk’umubiri ukorera hamwe, bubahana kandi bumvikana, na bo bibatera inkunga yo kubigenza batyo (Kolo 2:19). Mu gihe abakozi b’imirimo basohoza inshingano zabo mu buryo bwizerwa uko icyumweru gihise ikindi kigataha, kandi bakagaragaza mu buryo bwa bwite ko bita ku bandi bantu, bagira uruhare mu gutuma itorero ritera imbere mu buryo bw’umwuka.
4 None se, ni iki dushobora gukora kugira ngo tugaragaze ko dushimira ku bwo kuba dufite abakozi b’imirimo bakorana umwete? Tugomba kumenya neza inshingano zabo kandi tukagaragaza ko twiteguye gufatanya na bo igihe bakeneye ko tubafasha. Binyuriye mu magambo cyangwa mu bikorwa, dushobora kubamenyesha ko umurimo wabo ari uw’agaciro (Imig 15:23). Abo bantu bakorana umwete ku bw’inyungu zacu, bakwiriye kwitabwaho mu buryo buvuye ku mutima.—1 Tes 5:12, 13.
5 Ijambo ry’Imana rikubiyemo inshingano z’abakozi b’imirimo hamwe n’ibyo bagomba kuba bujuje (1 Tim 3:8-10, 12, 13). Umurimo wabo wera w’ingirakamaro ni uw’ingenzi cyane kugira ngo itorero rikomeze gukora. Birakwiriye rero ko dukomeza gutera inkunga bene abo bagabo, kubera ko bose barushaho “iteka gukora imirimo y’Umwami.”—1 Kor 15:58.