ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • od igi. 15 pp. 157-161
  • Kugandukira ubutware bwashyizweho n’Imana bitugirira akamaro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kugandukira ubutware bwashyizweho n’Imana bitugirira akamaro
  • Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • NI NDE DUKWIRIYE KUGANDUKIRA
  • Icyo Ukuganduka Kurangwamo Kubaha Imana Kudusaba
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Ukuganduka Kurangwamo Kubaha Imana—Kuki Kandi Kuri Nde?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Wagombye Kwemera Ubutware bwa Nde?
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Kuki abagore bagomba kugandukira ubutware?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
od igi. 15 pp. 157-161

IGICE CYA 15

Kugandukira ubutware bwashyizweho n’Imana bitugirira akamaro

TUGOMBA kugandukira Yehova we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, kugira ngo tube umuryango ukora ibyo ashaka. Twemera ko Umwana we ari we mutware w’itorero rya gikristo kandi twubahiriza ihame ry’ubutware mu mibereho yacu yose. Abagandukira ubutware bwashyizweho n’Imana bose bibagirira akamaro.

2 Ihame ryo kugandukira ubutware ryavuzwe bwa mbere mu busitani bwa Edeni. Ryari rikubiye mu mategeko y’Imana dusanga mu Ntangiriro 1:28 n’igice cya 2:16, 17. Inyamaswa zagombaga gutegekwa n’abantu, naho Adamu na Eva bakagandukira ubutware bw’Imana kandi bagakora ibyo ishaka. Kubaha ubutware bw’Imana byari gutuma habaho amahoro kandi ibintu byose bigakorwa neza kuri gahunda. Ihame ry’ubutware ryongeye kuvugwa mu 1 Abakorinto 11:3. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Ndashaka ko mumenya ko umutware w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutware w’umugore ari umugabo, naho umutware wa Kristo akaba Imana.” Ibyo bigaragaza ko uretse Yehova, abandi bose bafite umutware bagomba kugandukira.

3 Abantu benshi muri iki gihe ntibemera ihame ry’ubutware cyangwa ngo barikurikize. Kubera iki? Ikibazo cyatangiriye muri Edeni, ubwo ababyeyi bacu ba mbere bangaga gukomeza kugandukira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana (Intang 3:4, 5). Icyakora ntibabonye umudendezo usesuye bashakaga. Ahubwo babaye imbata z’umumarayika mubi, ari we Satani. Igihe abantu ba mbere bigomekaga, byatumye abantu bose bahinduka abanzi b’Imana (Kolo 1:21). Ingaruka zabaye iz’uko abenshi muri iki gihe bayoborwa n’umubi.—1 Yoh 5:19.

4 Icyakora twe Abahamya biyeguriye Yehova tukabatizwa, ntituyoborwa na Satani kuko twamenye ukuri ko mu Ijambo ry’Imana kandi tukaba dushyira mu bikorwa ibyo twamenye. Twemera ko Yehova ari we Mutegetsi w’Ikirenga wacu. Twemeranya n’Umwami Dawidi wemeraga ko Yehova ari we “usumba byose” (1 Ngoma 29:11). Tuvuga twicishije bugufi tuti: “Mumenye ko Yehova ari Imana. Ni we waturemye si twe twiremye. Turi ubwoko bwe n’intama zo mu rwuri rwe” (Zab 100:3). Twemera ko Yehova akomeye kandi ko dukwiriye kumugandukira mu buryo bwuzuye, bitewe n’uko ari we waremye ibintu byose (Ibyah 4:11). Twebwe abakozi b’Imana y’ukuri tugera ikirenge mu cya Yesu Kristo, we waduhaye urugero ruhebuje mu birebana no kugandukira Imana.

5 Ingorane Yesu yahuye na zo igihe yari hano ku isi zamwigishije iki? Mu Baheburayo 5:8 hatanga igisubizo hagira hati: “Nubwo yari Umwana, yatojwe kumvira n’ibyamubayeho.” Yesu yakomeje kugandukira Se wo mu ijuru mu budahemuka, ndetse no mu gihe yabaga ari mu ngorane. Nta kintu na kimwe Yesu yigeze akora atishingikirije kuri Yehova. Ntiyigeze avuga ibyo yihimbiye, kandi nta nubwo yigeze yishakira icyubahiro (Yoh 5:19, 30; 6:38; 7:16-18). Yesu yashimishwaga no gukora ibyo Se ashaka, nubwo byatumye bamurwanya kandi agatotezwa (Yoh 15:20). Yagaragaje ko yagandukiraga Imana. “Yicishije bugufi” kugeza ku ‘rupfu rwo ku giti cy’umubabaro.’ Kuba yaragandukiye Yehova mu buryo bwuzuye byagize akamaro cyane. Byahesheje abantu agakiza k’iteka, na we ubwe ashyirwa hejuru kandi bihesha Se ikuzo.—Fili 2:5-11; Heb 5:9.

NI NDE DUKWIRIYE KUGANDUKIRA

6 Iyo tugandukiye Yehova tugakora ibyo ashaka, biturinda imyinshi mu mihangayiko n’imibabaro igera ku bantu banga kugandukira ubutegetsi bwe bw’ikirenga. Umwanzi wacu Satani ahora ashaka uko yaduconshomera. Twakwigobotora uwo mwanzi dute? Tugomba kumurwanya kandi tukagandukira Yehova tubikuye ku mutima, tukicisha bugufi imbere ye.—Mat 6:10, 13; 1 Pet 5:6-9.

7 Mu itorero rya gikristo, twemera ko Kristo ari we mutware w’itorero, kandi ko yahaye ubutware ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’ Ibyo ni byo bigenga imitekerereze n’imibanire yacu na bagenzi bacu. Kugandukira Imana mu itorero bituma dukora ibyo idusaba byose nk’uko bivugwa mu Ijambo ryayo. Ibyo bikubiyemo umurimo wacu wo kubwiriza, kujya mu materaniro no kuyifatanyamo, gukorana neza n’abasaza no gushyigikira gahunda zose zashyizweho mu muryango w’Imana.—Mat 24:45-47; 28:19, 20; Heb 10:24, 25; 13:7, 17.

8 Iyo tugandukiye Imana, mu itorero rya gikristo harangwa amahoro n’umutekano kandi ibintu bigakorwa kuri gahunda. Abagaragu ba Yehova b’indahemuka bagaragaza imico nk’iye ihebuje (1 Kor 14:33, 40). Ibyo twiboneye mu muryango w’abagaragu ba Yehova, bituma twemeranya n’Umwami Dawidi. Yitegereje itandukaniro ryari hagati y’abagaragu ba Yehova n’abantu babi, maze avuga yishimye ati: “Hahirwa ubwoko bufite Yehova ho Imana yabwo!”—Zab 144:15.

9 Mu muryango, ‘umutware w’umugore ni umugabo.’ Abagabo na bo bagomba kugandukira Kristo, naho Kristo akagandukira Imana (1 Kor 11:3). Abagore bagomba kugandukira abagabo babo, abana na bo bakagandukira ababyeyi babo (Efe 5:22-24; 6:1). Iyo buri wese mu bagize umuryango akurikije ihame ry’ubutware bituma umuryango wose ugira amahoro.

10 Umugabo agomba gukoresha ubutware bwe mu buryo burangwa n’urukundo, yigana Kristo (Efe 5:25-29). Iyo akoresheje ubutware bwe neza, umugore n’abana bishimira kumugandukira. Umugore ni umufasha, cyangwa icyuzuzo (Intang 2:18). Iyo ashyigikiye umugabo we yihanganye kandi akamwubaha, umugabo we aramukunda bikanahesha Imana ikuzo (1 Pet 3:1-4). Iyo abagabo n’abagore bakurikije ihame ry’ubutware rivugwa muri Bibiliya, babera abana babo urugero rwiza mu bihereranye no kugandukira Imana.

Kugandukira ubutware bwashyizweho n’Imana bigaragarira mu mibereho yacu yose

11 Nanone, kugandukira Imana bituma tubona mu buryo bukwiriye ‘abategetsi bakuru bashyizweho n’Imana mu nzego zinyuranye ziciriritse uzigereranyije n’ubutegetsi bwayo’ (Rom 13:1-7). Abakristo bubahiriza amategeko, bagatanga imisoro, ‘ibya Kayisari bakabiha Kayisari, ariko iby’Imana bakabiha Imana’ (Mat 22:21). Ikindi kandi, gahunda yo kurangiza ifasi ikurikiza amategeko agenga ibyo kurinda amakuru arebana n’ubuzima bw’abahatuye. Kugandukira abategetsi no kubumvira mu bintu byose bitanyuranyije n’amategeko akiranuka ya Yehova, bituma tudatakaza imbaraga mu bintu bitari ngombwa, tukazikoresha mu murimo wo kubwiriza.—Mar 13:10; Ibyak 5:29.

12 Kugandukira ubutware bwashyizweho n’Imana bigaragarira mu mibereho yacu yose. Turebesha amaso yo kwizera, tukabona igihe abantu bose bazaba bagandukira Yehova Imana (1 Kor 15:27, 28). Koko rero, abantu bemera ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kandi bagakomeza kumugandukira, bazabona imigisha iteka ryose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze