Ibaruwa y’Inteko Nyobozi
Babwiriza dukunda dusangiye umurimo
Twishimira cyane ko dusenga Imana imwe y’ukuri Yehova twunze ubumwe. Yadushinze umurimo wera kandi urokora ubuzima, wo kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza bwerekeye Ubwami bwayo bwimitswe, kandi ‘dukorana’ na yo (1 Kor 3:9; Mat 28:19, 20). Tugomba kugira gahunda nziza kugira ngo dushobore gukora uwo murimo ku isi hose mu mahoro kandi twunze ubumwe.—1 Kor 14:40.
Iki gitabo kizatuma umenya uko itorero rya gikristo rikora muri iki gihe. Gisobanura inshingano z’ingenzi cyane Umuhamya wa Yehova afite. Nufatana uburemere izo nshingano kandi ukazisohoza neza, uzakomeza “gushikama mu kwizera.”—Ibyak 16:4, 5; Gal 6:5.
Ni yo mpamvu tugushishikariza kwiga iki gitabo ubyitondeye. Uge wihatira gushyira mu bikorwa ibivugwamo. Urugero, niba uherutse kuba umubwiriza, ni izihe ntambwe zindi watera kugira ngo ube Umuhamya wa Yehova wabatijwe? None se niba warabatijwe, ni iki wakora kugira ngo urusheho kwegera Yehova kandi wagure umurimo umukorera (1 Tim 4:15)? Wakora iki kugira ngo wimakaze amahoro mu itorero (2 Kor 13:11)? Ibisubizo by’ibyo bibazo uzabisanga muri iki gitabo.
Niba uri umuvandimwe wabatijwe, wakora iki kugira ngo wuzuze ibisabwa ube umukozi w’itorero, nyuma yaho uzabe umusaza? Ubu hakenewe cyane abavandimwe bujuje ibisabwa bafata iya mbere, kubera ko hari abantu benshi bakomeza kugana umuryango w’Imana. Iki gitabo kizagufasha gusobanukirwa icyo ‘abifuza inshingano’ basabwa.—1 Tim 3:1.
Dusenga dushyizeho umwete dusaba ko iki gitabo cyazagufasha kumenya umwanya ufite mu muryango wa Yehova no kuwuha agaciro. Mwese turabakunda cyane, kandi dukomeza gusenga dusaba ko mwazaba mu bazishimira gukorera iteka ryose Data wo mu ijuru, ari we Yehova.—Zab 37:10, 11; Yes 65:21-25.
Abavandimwe banyu,
Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova