ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/5 pp. 24-28
  • Bavandimwe, mubibire umwuka kandi mwifuze inshingano

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bavandimwe, mubibire umwuka kandi mwifuze inshingano
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mwifuze umurimo mwiza
  • Umwuka wo kwigomwa ni ngombwa
  • Jya ugira icyifuzo cyo gukorera abandi
  • Uruhare rw’abagize umuryango
  • Mbese wakongera gusubirana inshingano?
  • Ongera wisuzume
  • Abakozi b’itorero basohoza umurimo w’ingirakamaro
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Toza abandi kugira ngo bifuze inshingano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bavandimwe, ese mwiteguye kuzuza ibisabwa ngo mube abakozi b’itorero?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Basaza—Nimutoze abandi kwikorera umutwaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/5 pp. 24-28

Bavandimwe, mubibire umwuka kandi mwifuze inshingano

“Ubibira umwuka, muri uwo mwuka azasaruramo ubuzima bw’iteka.”—GAL 6:8.

1, 2. Kuba ibivugwa muri Matayo 9:37, 38 bigenda bisohora, bituma mu matorero hakenerwa iki?

HARI ibintu bibaho muri iki gihe wibonera n’amaso yawe bitazigera byibagirana mu mateka! Umurimo twategetswe na Yesu Kristo urakorwa mu buryo bugaragara kandi bwihuse. Yesu yaravuze ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Nuko rero, mwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Mat 9:37, 38). Muri iki gihe, Yehova Imana asubiza amasengesho nk’ayo kuruta mbere hose. Mu mwaka w’umurimo wa 2009, umubare w’amatorero y’Abahamya ba Yehova wiyongereyeho amatorero 2.031 ugera ku matorero 105.298. Ugereranyije, buri munsi habatizwaga abantu 757!

2 Kuba hari ukwiyongera kungana gutyo, bituma mu itorero hakenerwa abavandimwe babishoboye bafata iya mbere mu kwigisha no kuragira umukumbi (Efe 4:11). Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, Yehova yagiye akoresha abagabo babishoboye kugira ngo bite ku byo umukumbi ukeneye, kandi turiringira ko azakomeza kubigenza atyo. Ubuhanuzi buboneka muri Mika 5:4 butwizeza ko mu minsi y’imperuka, ubwoko bwa Yehova bwari kuzagira “abungeri barindwi n’ibikomangoma munani,” abo bakaba bagereranya abagabo benshi bujuje ibisabwa bari guhabwa izo nshingano.

3. ‘Kubibira umwuka’ bisobanura iki?

3 Niba uri umuvandimwe wabatijwe, ni iki cyagufasha kwifuza inshingano mu itorero? Ikintu cy’ingenzi cyagufasha kubigeraho ni ‘ukubibira umwuka’ (Gal 6:8). Ibyo bikubiyemo kwemera ko umwuka wera ugira uruhare mu mibereho yawe. Iyemeze kutazigera “ubibira umubiri.” Ujye wirinda ko imyidagaduro, ibirangaza cyangwa kwiberaho mu iraha, bikubuza kwitanga mu murimo w’Imana. Abakristo bose bagombye ‘kubibira umwuka,’ kandi mu gihe runaka, abagabo babigenza batyo bashobora kuzuza ibisabwa bakabona inshingano mu itorero. Kubera ko muri iki gihe hakenewe abakozi b’itorero n’abasaza benshi, iki gice kirareba cyane cyane Abakristo b’abagabo. Ku bw’ibyo rero bavandimwe, turabatera inkunga yo kwita cyane kuri iki gice.

Mwifuze umurimo mwiza

4, 5. (a) Abavandimwe babatijwe baterwa inkunga yo kwifuza guhabwa izihe nshingano mu itorero? (b) Ni gute umuntu yagaragaza ko azifuza?

4 Kugira ngo umuvandimwe abone inshingano y’ubugenzuzi agomba gushyiraho imihati. Agomba kwifuza uwo ‘murimo mwiza’ (1 Tim 3:1). Ibyo bikubiyemo kwita abikuye ku mutima ku byo bagenzi be bahuje ukwizera baba bakeneye. (Soma muri Yesaya 32:1, 2.) Umugabo wifuza inshingano mu buryo bwiza ntabwo aba ari umwibone, ahubwo aba afite icyifuzo kizira ubwikunde cyo gufasha abandi.

5 Umuntu wifuza kuba umukozi w’itorero cyangwa umugenzuzi, aba agomba kuzuza ibisabwa n’Ibyanditswe (1 Tim 3:1-10, 12, 13; Tito 1:5-9). Niba uri umuvandimwe wabatijwe, ibaze uti “ese nifatanya mu murimo wo kubwiriza mu buryo bwuzuye, kandi ngatera abandi inkunga yo kubigenza batyo? Ese ntera inkunga abo duhuje ukwizera binyuze mu kubitaho mbikuye ku mutima? Ese nzwiho kuba niyigisha neza Ijambo ry’Imana? Ese nonosora ibisubizo ntanga mu materaniro? Ese nsohoza neza inshingano nahawe n’abasaza” (2 Tim 4:5)? Ni byiza gutekereza witonze kuri ibyo bibazo.

6. Umuntu yakora iki kugira ngo yuzuze ibisabwa abantu bifuza inshingano mu itorero?

6 Ubundi buryo bwo kuzuza ibisabwa kugira ngo uhabwe inshingano mu itorero, ni ‘ugukomeza umuntu wawe w’imbere binyuze ku mbaraga z’umwuka [w’Imana]’ (Efe 3:16). Abakozi b’itorero cyangwa abasaza mu itorero rya gikristo, ntibatorwa. Ahubwo umuntu ashyirwaho bitewe n’amajyambere ye yo mu buryo bw’umwuka. Ni gute umuntu yagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Uburyo bumwe bwo kubigeraho ni ‘ugukomeza kuyoborwa n’umwuka’ no kwitoza kwera imbuto zawo (Gal 5:16, 22, 23). Nugaragaza ko ufite imico ya ngombwa kugira ngo usohoze inshingano, kandi ugakurikiza inama bakugira, ‘amajyambere yawe azagaragarira bose.’—1 Tim 4:15.

Umwuka wo kwigomwa ni ngombwa

7. Gukorera abandi bikubiyemo iki?

7 Gukorera abandi bisaba gukora cyane kandi bigasaba no kugira umwuka wo kwigomwa. Kubera ko abagenzuzi b’Abakristo bagereranywa n’abashumba baragira intama, ibibazo byose by’umukumbi biba bibareba. Tekereza ukuntu intumwa Pawulo yari ahangayikishijwe n’inshingano yo kuragira umukumbi. Yabwiye bagenzi be b’i Korinto bari bahuje ukwizera ati “nabandikiye ndi mu makuba menshi, mfite n’ishavu mu mutima kandi ndira amarira menshi, ntagamije kubatera umubabaro, ahubwo ari ukugira ngo mumenye urukundo rwinshi mbafitiye” (2 Kor 2:4). Biragaragara rero ko Pawulo yakoraga uwo murimo awushyizeho umutima.

8, 9. Tanga ingero zo muri Bibiliya z’abagabo bagiye bita ku byo abandi babaga bakeneye.

8 Umwuka wo kwigomwa ni wo wagiye uranga abagaragu ba Yehova. Urugero, bishobora kutugora gutekereza ko Nowa yaba yarabwiye abari bagize umuryango we ati ‘nimurangiza kubaka inkuge, muzambwire nze.’ Mose ntiyabwiye Abisirayeli ati ‘nimugende, turahurira ku Nyanja Itukura. Ngaho nimwishakire inzira nziza yabagezayo.’ Yosuwa ntiyigeze avuga ati ‘reka ntegereze igihe inkuta z’i Yeriko ziri buridukire.’ Yesaya na we, ntiyigeze avuga yerekeza ku wundi muntu agira ati ‘nguriya; ba ari we utuma!’—Yes 6:8.

9 Urugero rwiza cyane dukwiriye kwigana ku bihereranye no kwemera kuyoborwa n’umwuka w’Imana, ni urwa Yesu Kristo. Yemeye inshingano yahawe yo gucungura abantu abikuye ku mutima (Yoh 3:16). Ese urukundo ruzira ubwikunde Yesu yadukunze ntirwagombye gutuma tugira icyo dukora? Igihe umusaza wari umaze igihe kuri iyo nshingano yavugaga ibihereranye no kuragira umukumbi, yaravuze ati “amagambo Yesu yabwiye Petero amusaba ko yaragira intama ze, atuma ngira icyo nkora. Nyuma y’igihe, naje gushimishwa n’ukuntu amagambo make arangwa n’urukundo cyangwa igikorwa gito ushobora gukorera umuntu, bishobora kumutera inkunga. Kuragira umukumbi ndabikunda cyane.”—Yoh 21:16.

10. Ni iki cyatuma abavandimwe bigana Yesu mu birebana no gukorera abandi?

10 Ku birebana n’umukumbi w’Imana, nta gushidikanya ko abagabo biyeguriye Yehova bo mu itorero bakwiriye kugira imitekerereze nk’iya Yesu, we wavuze ati “nzabaruhura” (Mat 11:28). Kwizera Imana no gukunda abagize itorero, bituma abagabo b’Abakristo bifuza uwo murimo mwiza. Ntibumva ko uwo murimo uruhije cyane cyangwa ubasaba kwigomwa ibintu byinshi. Byagenda bite se hari uwumva adashishikajwe no guhabwa inshingano? Ese umuvandimwe ashobora kugira icyo akora kugira ngo arusheho kwifuza gukorera itorero?

Jya ugira icyifuzo cyo gukorera abandi

11. Ni iki umuntu yakora kugira ngo arusheho kugira icyifuzo cyo gukorera abandi?

11 Niba gutekereza ko udashoboye ari byo bituma utifuza inshingano, ukwiriye gusenga usaba umwuka wera (Luka 11:13). Umwuka wa Yehova uzagufasha gutsinda imbogamizi iyo ari yo yose waba ufite. Kwifuza cyane gukorera abandi ni impano twahawe n’Imana. Ku bw’ibyo, umwuka wa Yehova ni wo utuma umuvandimwe yifuza inshingano kandi ukamuha imbaraga zo gukora uwo murimo wera (Fili 2:13; 4:13). Bityo rero, birakwiriye ko dusaba Yehova akadufasha kugira icyifuzo cyo kwemera inshingano.—Soma muri Zaburi 25:4, 5.

12. Ni gute umuntu yabona ubwenge bwamufasha gusohoza inshingano yahawe mu itorero?

12 Umukristo ashobora kwanga inshingano kubera ko yumva ko kwita ku mukumbi bisa n’aho biruhije, cyangwa ko byamusaba gukora ibintu byinshi. Ashobora no kumva ko adafite ubwenge bukenewe kugira ngo asohoze inshingano. Icyakora niba ari uko bimeze, ashobora kugira ubwo bwenge binyuze mu kurushaho kwiyigisha neza Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’imfashanyigisho zaryo. Ashobora kwibaza ati “ese nagennye igihe cyo kwiyigisha Ijambo ry’Imana, kandi se njya nsenga nsaba ubwenge?” Umwigishwa Yakobo yaranditse ati ‘niba muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze asabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro; kandi azabuhabwa’ (Yak 1:5). Ese wemera iyo nama yahumetswe? Imana yashubije isengesho rya Salomo imuha “umutima w’ubwenge ujijutse,” wamufashije gutandukanya icyiza n’ikibi igihe yacaga imanza (1 Abami 3:7-14). Yego kuri Salomo byo byari byihariye, ariko dushobora kwizera ko Imana izaha ubwenge abagabo bahabwa inshingano mu itorero, kugira ngo bashobore kwita ku mukumbi neza.—Imig 2:6.

13, 14. (a) Sobanura ukuntu Pawulo yagize icyo akora abitewe n’ ‘urukundo rwa Kristo.’ (b) Ni gute ‘urukundo rwa Kristo’ rutuma tugira icyo dukora?

13 Ikindi kintu gishobora gufasha umuntu kurushaho kugira icyifuzo cyo gukorera abandi, ni ugutekereza yitonze ku byo Yehova n’Umwana we badukoreye. Urugero, reka dusuzume ibivugwa mu 2 Abakorinto 5:14, 15. (Hasome.) Ni gute “urukundo Kristo afite ruduhata?” Urukundo Kristo yatugaragarije igihe yadupfiraga kugira ngo akore ibyo Imana ishaka, ni rwinshi cyane ku buryo rutuma twumva dukwiriye kumushimira, kandi rugatuma twumva hari icyo tugomba gukora. Pawulo yagize icyo akora abitewe n’urukundo rwa Kristo. Rwatumye yigomwa, kandi rumufasha kwishyiriraho intego yo gukorera Imana na bagenzi be, baba abo mu itorero cyangwa abo hanze yaryo.

14 Gutekereza cyane ku rukundo Kristo yakunze abantu, bituma twumva tugomba kugira icyo dukora kugira ngo tumushimire. Ibyo bituma tubona ko bidahuje n’ubwenge rwose gukomeza ‘kubibira umubiri,’ binyuriye mu kugira intego zishingiye ku bwikunde no kubaho tugamije kwinezeza gusa. Ibinyuranye n’ibyo, tugira ibyo duhindura mu mibereho yacu kugira ngo dushyire mu mwanya wa mbere umurimo dukorera Imana. Ibyo bituma twumva dushaka ‘gukorera’ abavandimwe bacu tubitewe n’urukundo. (Soma mu Bagalatiya 5:13.) Nitubona ko turi abakozi bakorera abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye twicishije bugufi, bizatuma tububaha cyane. Uko bigaragara, ntituzigera twigana umuco mubi uranga Satani wo kunenga abagaragu ba Yehova no kubacira urubanza.—Ibyah 12:10.

Uruhare rw’abagize umuryango

15, 16. Ni uruhe ruhare abagize umuryango bagira mu gutuma umugabo yuzuza ibisabwa kugira ngo abe umukozi w’itorero cyangwa umusaza?

15 Niba umuvandimwe yarashatse akaba afite abana, mu gihe hasuzumwa niba yujuje ibisabwa kugira ngo abe umukozi w’itorero cyangwa umusaza, ni ngombwa kwita ku mimerere y’abagize umuryango we. Koko rero, uko we n’abagize umuryango we bameze mu buryo bw’umwuka, ndetse n’uko abandi bababona, bizagira uruhare mu guhabwa inshingano. Ibyo bigaragaza uruhare umuryango ugira mu gushyigikira umutware w’umuryango, mu gihe yifuza guteza imbere inyungu z’itorero ari umukozi w’itorero cyangwa umusaza.—Soma muri 1 Timoteyo 3:4, 5, 12.

16 Iyo Abakristo bagize umuryango bashyize hamwe, bishimisha Yehova (Efe 3:14, 15). Birakwiriye ko umutware w’umuryango ashyira ibintu kuri gahunda kugira ngo ashobore gusohoza inshingano z’itorero, kandi ‘ayobore neza’ abagize umuryango we. Ku bw’ibyo rero, birakwiriye ko umusaza cyangwa umukozi w’itorero yigira hamwe Bibiliya n’umugore we hamwe n’abana be, kugira ngo bose bungukirwe n’icyigisho cy’umuryango kiba buri cyumweru. Nanone, yagombye kwifatanya n’abagize umuryango we mu murimo wo kubwiriza buri gihe. Kubera izo mpamvu zose, ni iby’ingenzi ko abagize umuryango bashyigikira umutware w’umuryango mu mihati yose ashyiraho.

Mbese wakongera gusubirana inshingano?

17, 18. (a) Niba umuvandimwe atagifite inshingano, ni iki kiba gikenewe? (b) Ni iyihe myumvire umuvandimwe wigeze kuba umusaza cyangwa umukozi w’itorero yagombye kugira?

17 Birashoboka ko wigeze kuba umusaza cyangwa umukozi w’itorero, ariko ubu akaba atari ko bimeze. Ukunda Yehova, kandi wemera udashidikanya ko akomeza kukwitaho (1 Pet 5:6, 7). Ese hari ibintu wasabwe kunonosora? Emera ikosa ryawe kandi urikosore ubifashijwemo n’Imana. Jya wirinda kuba umurakare. Jya ugira ubwenge kandi urangwe n’icyizere. Umusaza wamaze igihe akora uwo murimo ariko waje gutakaza iyo nshingano yaravuze ati “nari nariyemeje gukomeza kujya mu materaniro, kubwiriza, gusoma Bibiliya nk’uko nari narabyiyemeje igihe nari nkiri umusaza w’itorero, kandi iyo ntego nayigezeho. Byansabye kwihangana kubera ko numvaga ko nyuma y’umwaka cyangwa ibiri nari kuba maze gusubira ku nshingano, ariko byantwaye hafi imyaka irindwi kugira ngo nongere kuba umusaza. Muri icyo gihe, naterwaga inkunga no kumenya ko ntakwiriye gucika intege, ahubwo ko ngomba gukomeza kwifuza inshingano.”

18 Niba nawe uri umuvandimwe uri mu mimerere nk’iyo, ntucike intege. Tekereza ukuntu Yehova aguha imigisha mu murimo wo kubwiriza, ndetse no mu muryango wawe. Komeza gutera inkunga zo mu buryo bw’umwuka umuryango wawe, usure abarwayi kandi ukomeze abacitse intege. Ikiruta byose, ujye uha agaciro igikundiro ufite cyo gusingiza Imana no kubwiriza ubutumwa bwiza uri umwe mu Bahamya ba Yehova.a—Zab 145:1, 2; Yes 43:10-12.

Ongera wisuzume

19, 20. (a) Abavandimwe bose babatijwe baterwa inkunga yo gukora iki? (b)  Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Muri iki gihe, mu itorero hakenewe cyane abagenzuzi n’abakozi b’itorero kuruta mbere hose. Ku bw’ibyo rero, turatera inkunga abavandimwe bose babatijwe kongera kwisuzuma maze bakibaza bati “niba ntari umukozi w’itorero cyangwa umusaza, biterwa n’iki?” Jya ureka umwuka wera ugufashe kubona icyo kibazo cy’ingenzi cyane mu buryo bwiza.

20 Abagize itorero bose bungukirwa n’imihati izira ubwikunde ya bagenzi babo bahuje ukwizera. Iyo dushohoje inshingano dufite tubigiranye ubugwaneza n’urukundo ruzira ubwikunde, tubona ibyishimo biterwa no gukorera abandi hamwe no kubibira umwuka. Icyakora nk’uko igice gikurikira kibigaragaza, ntitugomba gutera agahinda umwuka wera w’Imana. Ibyo twabyirinda dute?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 2009, ku ipaji ya 30-32.

Ni gute wasubiza?

• Ubuhanuzi buvugwa muri Mika 5:4, butwizeza iki?

• Kwigomwa bikubiyemo iki?

• Ni gute umuntu yarushaho kugira icyifuzo cyo gukorera abandi?

• Kuki ari iby’ingenzi ko abagize umuryango bafasha umutware w’umuryango wifuza kuzuza ibisabwa kugira ngo abe umukozi w’itorero cyangwa umusaza?

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Ni iki wakora kugira ngo uzabone inshingano?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze