Toza abandi kugira ngo bifuze inshingano
“Umuntu wese wigishijwe neza azamera nk’umwigisha we.”—LUKA 6:40.
1. Igihe Yesu yakoraga umurimo we ku isi, yashyizeho ate urufatiro rw’itorero?
INTUMWA YOHANA yashoje Ivanjiri ye agira ati “mu by’ukuri, hari ibindi bintu byinshi Yesu yakoze. Biramutse byanditswe byose mu buryo burambuye, ndatekereza ko isi ubwayo itakwirwamo imizingo yakwandikwa” (Yoh 21:25). Bimwe mu bintu Yesu yakoze mu murimo we wamaze igihe gito ariko akawukorana umwete, ni ugushaka abagabo bari kuyobora umurimo amaze kuva ku isi, akabatoza, kandi akabategurira kuzawusohoza. Igihe yasubiraga mu ijuru mu mwaka wa 33, yasize ashyizeho urufatiro rw’itorero ryahise ryaguka, abarigize baba abantu babarirwa mu bihumbi.—Ibyak 2:41, 42; 4:4; 6:7.
2, 3. (a) Kuki abagabo babatijwe bakwiriye kwifuza guhabwa inshingano? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?
2 Ubu ku isi hose hari ababwiriza b’Ubwami basaga miriyoni ndwi, bari mu matorero asaga 100.000. Ku bw’ibyo, hakenewe abagabo bo gufata iya mbere mu bintu by’umwuka. Urugero, abasaza b’Abakristo barakenewe cyane. Abifuza iyo nshingano ni abo gushimirwa kuko baba bifuza “umurimo mwiza.”—1 Tim 3:1.
3 Icyakora, kugira ngo abagabo buzuze ibisabwa abakwiriye guhabwa inshingano mu itorero ntibipfa kwizana. Amashuri umuntu yize cyangwa ibyamubayeho mu buzima, si byo bimutegurira gusohoza inshingano mu itorero. Kugira ngo abishobore, agomba kuba yujuje ibisabwa n’Ibyanditswe. Imico isabwa n’Ibyanditswe ni yo ngombwa kurusha ubushobozi aba afite. Abagabo bari mu itorero bafashwa bate kugira ngo buzuze ibisabwa? Yesu yaravuze ati “umuntu wese wigishijwe neza azamera nk’umwigisha we” (Luka 6:40). Muri iki gice, turi busuzume bumwe mu buryo Umwigisha Mukuru, ari we Yesu Kristo, yafashije abigishwa be kuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe inshingano zikomeye, kandi turi busuzume icyo ibyo bitwigisha.
“Mbita incuti”
4. Yesu yagaragaje ate ko yari afitanye ubucuti bukomeye n’abigishwa be?
4 Yesu yabonaga ko abigishwa be ari incuti ze, aho kumva ko abaruta. Yamaranaga na bo igihe, yarabizeraga, kandi ‘yabamenyesheje ibintu byose yumvanye Se.’ (Soma muri Yohana 15:15.) Tekereza ukuntu bishimye igihe Yesu yasubizaga ikibazo bari bamubajije bati “ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?” (Mat 24:3, 4). Nanone kandi, yabwiraga abigishwa be uko yumvaga ameze n’ibyo yatekerezaga. Urugero, mu ijoro Yesu yagambaniwemo, yajyanye Petero, Yakobo na Yohana mu busitani bwa Getsemani, aho yasenganye umwete ahangayitse cyane. Izo ntumwa eshatu zishobora kuba zitarumvise ibyo Yesu yavugaga mu isengesho, ariko zigomba kuba zariyumvishije ko yari ahangayitse cyane (Mar 14:33-38). Tekereza nanone ukuntu guhindura isura kwa Yesu bigomba kuba byari byarakomeje izo ntumwa eshatu (Mar 9:2-8; 2 Pet 1:16-18). Ubucuti bukomeye Yesu yari yaragiranye n’abigishwa be bwatumye bagira imbaraga bari bakeneye kugira ngo bazakomeze gusohoza inshingano zikomeye.
5. Bumwe mu buryo abasaza b’Abakristo bashobora gufasha abandi ni ubuhe?
5 Kimwe na Yesu, abasaza b’Abakristo bafasha abavandimwe na bashiki bacu kandi bakaba incuti zabo. Bitoza kugirana na bo imishyikirano ya bugufi bafata igihe cyo kubagaragariza ko babitaho. Abasaza bazi ko bagomba kubika ibanga, ariko ntibahisha buri kantu kose. Biringira abavandimwe babo bakabagezaho inyigisho zo mu Byanditswe bamenye. Nta na rimwe abasaza bagombye kumva ko bari hejuru y’umukozi w’itorero ushobora kuba akiri muto. Ahubwo babona ko ari umugabo wagize amajyambere mu buryo bw’umwuka, usohoza umurimo w’ingenzi mu itorero kandi uzakomeza kujya mbere.
“Mbahaye icyitegererezo”
6, 7. Garagaza ukuntu Yesu yahaye abigishwa be urugero n’uko rwabafashije.
6 Nubwo abigishwa ba Yesu bishimiraga ibintu by’umwuka, hari igihe umuco n’imimerere bakuriyemo byagiraga ingaruka ku mitekerereze yabo (Mat 19:9, 10; Luka 9:46-48; Yoh 4:27). Icyakora, Yesu ntiyabajoraga cyangwa ngo abarakarire. Ntiyabasabaga gukora ibintu bigoye cyangwa ngo ababwire gukora ibyo we atakoraga. Ahubwo yabigishaga binyuriye ku rugero yabahaga.—Soma muri Yohana 13:15.
7 Ni uruhe rugero Yesu yasigiye abigishwa be (1 Pet 2:21)? Yakomeje kubaho mu buryo bworoheje kugira ngo abashe gukorera abandi nta kirogoya (Luka 9:58). Yesu yariyoroshyaga kandi buri gihe inyigisho ze zabaga zishingiye ku Byanditswe (Yoh 5:19; 17:14, 17). Yagwaga neza kandi abantu bakamwisanzuraho. Ibyo yakoraga byose byabaga bishingiye ku rukundo (Mat 19:13-15; Yoh 15:12). Icyitegererezo Yesu yatanze cyafashije intumwa ze. Urugero, Yakobo yaranzwe n’ubutwari akomeza gukorera Imana mu budahemuka kugeza igihe yiciwe (Ibyak 12:1, 2). Yohana na we yakomeje kugera ikirenge mu cya Yesu, mu gihe cy’imyaka isaga 60.—Ibyah 1:1, 2, 9.
8. Ni uruhe rugero abasaza baha abagabo bakiri bato n’abandi?
8 Abasaza b’Abakristo barangwa no kwigomwa, kwicisha bugufi n’urukundo, babera abagabo bakiri bato urugero rwiza (1 Pet 5:2, 3). Byongeye kandi, abasaza b’intangarugero mu kwizera, mu kwigisha, mu mibereho ya gikristo no mu murimo, bashimishwa no kumenya ko bashobora kubera abandi icyitegererezo.—Heb 13:7.
Yesu ‘yabahaye amabwiriza, arabatuma’
9. Tuzi dute ko Yesu yatoje abigishwa be kugira ngo bakore umurimo wo kubwiriza?
9 Yesu amaze imyaka igera kuri ibiri akora umurimo we, yawaguye yohereza intumwa ze 12 kugira ngo na zo zijye kubwiriza. Icyakora yabanje kuziha amabwiriza (Mat 10:5-14). Igihe Yesu yari agiye kugaburira mu buryo bw’igitangaza imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi, yabwiye abigishwa be uko bari kubicaza, maze bakabaha ibyokurya (Luka 9:12-17). Uko bigaragara rero, Yesu yatoje abigishwa be abaha ubuyobozi busobanutse neza. Iyo myitozo yahaye intumwa ze no kuba zarafashijwe n’umwuka wera, byatumye nyuma yaho zibasha gushyira kuri gahunda umurimo wo kubwiriza wakozwe mu buryo bwagutse kurushaho, kuva mu mwaka wa 33.
10, 11. Ni mu buhe buryo abasaza bakomeza gutoza abashya?
10 Muri iki gihe, umugabo atangira guhabwa imyitozo iyo yemeye kwiga Bibiliya. Bishobora kuba ngombwa ko tumwigisha gusoma neza. Dukomeza kumufasha uko tugenda tumwigisha Bibiliya. Iyo atangiye kujya mu materaniro ya gikristo buri gihe, ahabwa indi myitozo akifatanya mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, akaba umubwiriza utarabatizwa, n’ibindi n’ibindi. Iyo amaze kubatizwa, akomeza guhabwa imyitozo, urugero nko gufasha mu mirimo yo gusana Inzu y’Ubwami. Nyuma y’igihe runaka, umuvandimwe ashobora kubwirwa ibyo akeneye gukora kugira ngo abe umukozi w’itorero.
11 Iyo umusaza ahaye umuvandimwe wabatijwe inshingano runaka, amwereka uko asabwa kuyisohoza kandi akamuha amabwiriza ya ngombwa. Uwo muvandimwe utozwa agomba gusobanukirwa icyo yitezweho. Iyo bibanje kumugora, umusaza urangwa n’urukundo ntahita avuga ko atujuje ibisabwa. Ahubwo amusobanurira mu bugwaneza ibintu akwiriye kwitaho, kandi akamufasha kwibuka ibyo agomba gukora n’uko yabikora. Abasaza bashimishwa no kubona abagabo basohoza neza inshingano baba babahaye, bityo na bo bakagira ibyishimo byo gukorera abandi.—Ibyak 20:35.
“Uwumva inama aba afite ubwenge”
12. Ni iki cyatumaga Yesu atanga inama nziza?
12 Yesu yatoje abigishwa be, aha buri wese muri bo inama zihuje n’ibyo yari akeneye. Urugero, yacyashye Yakobo na Yohana kubera ko bari bashatse ko umuriro wamanuka uvuye mu ijuru ugatwika Abasamariya bari banze kumwakira (Luka 9:52-55). Igihe nyina wa Yakobo na Yohana yegeraga Yesu akamusaba ko bahabwa imyanya y’icyubahiro mu Bwami, Yesu yahise abwira abo bavandimwe ati “kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubitanga, ahubwo bigenewe abo Data yabiteguriye” (Mat 20:20-23). Buri gihe Yesu yatangaga inama zisobanutse neza, z’ingirakamaro kandi rwose zishingiye ku mahame y’Imana. Yigishije abigishwa be gutekereza kuri ayo mahame kandi bagakora ibihuje na yo (Mat 17:24-27). Nanone kandi, Yesu yamenyaga aho ubushobozi bw’abigishwa be bugarukira maze ntabitegeho ubutungane. Urukundo nyakuri yabakundaga ni rwo rwatumaga abaha inama.—Yoh 13:1.
13, 14. (a) Ni nde ukenera guhabwa inama? (b) Tanga ingero zigaragaza inama umusaza ashobora guha umuntu utagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.
13 Umugabo wese wifuza inshingano mu itorero rya gikristo akenera guhabwa inama zishingiye ku Byanditswe. Mu Migani 12:15 hagira hati “uwumva inama aba afite ubwenge.” Hari umuvandimwe ukiri muto wavuze ati “ikibazo gikomeye nari mfite cyari kijyanye no kudatungana kwanjye. Inama umusaza yampaye yatumye mbona ibintu mu buryo bukwiriye.”
14 Iyo abasaza babonye ko umuvandimwe afite imyifatire ikemangwa ituma atinda kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, bafata iya mbere bakamugorora mu mwuka w’ubugwaneza (Gal 6:1). Hari igihe inama iba ikenewe kugira ngo umuvandimwe ahindure imyifatire runaka afite. Urugero, niba umuvandimwe atagira umwete mu murimo, umusaza ashobora kumufasha amwereka ko Yesu yari umubwiriza w’Ubwami ugira ishyaka, wahaye abigishwa be inshingano yo guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20; Luka 8:1). Niba umuvandimwe asa n’uwishyira imbere, umusaza ashobora kumufasha amwereka ukuntu Yesu yafashije abigishwa be kumenya ko iyo umuntu ashatse kuba umuntu ukomeye bimuteza akaga (Luka 22:24-27). Naho se niba umuvandimwe atajya ababarira? Urugero rw’umugaragu wanze kubabarira umuntu wari umurimo umwenda muto nubwo we yari yarababariwe kandi afite umwenda munini, rushobora kumufasha (Mat 18:21-35). Mu gihe hari ukeneye guhabwa inama, byaba byiza abasaza bayimuhaye hakiri kare.—Soma mu Migani 27:9.
‘Itoze’
15. Umuryango w’umuvandimwe wamufasha ute gukorera abandi?
15 Abasaza bafata iya mbere bagatoza abavandimwe kugira ngo bazahabwe inshingano, ariko n’abandi bashobora kubibafashamo. Urugero, umuryango w’umuvandimwe ushobora kumufasha kuzuza ibisabwa kugira ngo ahabwe inshingano, kandi rwose wagombye kubikora. Niba umugabo ari umusaza, umugore we umukunda n’abana be bashobora kumushyigikira. Baba basobanukiwe ko agomba gukoresha ku gihe cye n’imbaraga ze kugira ngo afashe abandi mu itorero. Umwuka wo kwigomwa bagaragaza utuma agira ibyishimo n’abandi bakabyishimira cyane.—Imig 15:20; 31:10, 23.
16. (a) Kugira ngo umuntu yuzuze ibisabwa abahabwa inshingano, ni nde mbere na mbere bireba? (b) Ni iki cyafasha umuvandimwe kuzuza ibisabwa abifuza guhabwa inshingano?
16 Nubwo abandi bashobora gufasha umuvandimwe kandi bakamushyigikira, ni we ubwe uba ugomba gushyiraho ake kugira ngo yuzuze ibisabwa abifuza guhabwa inshingano. (Soma mu Bagalatiya 6:5.) Birumvikana ko umuvandimwe adasabwa kuba umusaza cyangwa umukozi w’itorero kugira ngo afashe abandi kandi abwirize mu buryo bwuzuye. Icyakora, umuvandimwe wifuza inshingano mu itorero agomba kwihatira kuzuza ibisabwa n’Ibyanditswe (1 Tim 3:1-13; Tito 1:5-9; 1 Pet 5:1-3). Ku bw’ibyo, niba umuvandimwe yifuza kuba umukozi w’itorero cyangwa umusaza ariko akaba atarahabwa iyo nshingano, yagombye kureba icyo abura ngo yuzuze ibisabwa. Ibyo bisaba ko asoma Bibiliya buri gihe, akiyigisha ashyizeho umwete, agatekereza cyane ku byo yiga, agasenga abivanye ku mutima, kandi akagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Nabigenza atyo, azaba akurikiza inama Pawulo yahaye Timoteyo, agira ati “witoze ufite intego yo kwiyegurira Imana.”—1 Tim 4:7.
17, 18. Umuvandimwe wabatijwe yakora iki mu gihe imihangayiko, kumva nta cyo ashoboye cyangwa kutifuza gukorera abandi bituma atuzuza ibisabwa ngo ahabwe inshingano?
17 Ariko se byagenda bite niba umuvandimwe atuzuza ibisabwa bitewe n’imihangayiko cyangwa kumva nta cyo ashoboye? Byaba byiza asuzumye ukuntu Yehova Imana na Yesu Kristo badufasha. Koko rero, Yehova ‘atwikorerera imitwaro buri munsi’ (Zab 68:19). Ku bw’ibyo, Data wo mu ijuru ashobora gufasha umuvandimwe akemera inshingano mu itorero. Byaba byiza nanone umuvandimwe utaraba umukozi w’itorero cyangwa umusaza atekereje ukuntu hakenewe cyane abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora guhabwa inshingano mu itorero. Kubitekerezaho bishobora gutuma umuvandimwe ashyiraho ake kugira ngo arwanye igitekerezo cyo kumva nta cyo ashoboye. Ashobora gusenga asaba umwuka wera, akazirikana ko mu mbuto zawo harimo amahoro no kumenya kwifata, akaba ari imico umuntu akeneye kugira ngo areke guhangayika cyangwa kumva nta cyo ashoboye (Luka 11:13; Gal 5:22, 23). Uwo muvandimwe ashobora kwiringira rwose ko Yehova aha imigisha abantu bose bifuza guhabwa inshingano babitewe n’intego nziza.
18 Reka noneho tuvuge ko umuvandimwe wabatijwe yumva adafite icyifuzo cyo gukorera abandi. Ni iki cyamufasha? Intumwa Pawulo yaranditse ati “Imana ni yo ikorera muri mwe ihuje n’ibyo yishimira, kugira ngo ibatere kugira ubushake no gukora” (Fili 2:13). Icyifuzo cyo gukorera abandi gitangwa n’Imana, kandi umwuka wa Yehova ushobora guha umuntu imbaraga zo gukora umurimo wera (Fili 4:13). Ikindi kandi, Umukristo ashobora gusenga Imana ayisaba ko yamufasha gukora ibyiza.—Zab 25:4, 5.
19. Kuba hari guhagurutswa “abungeri barindwi, ndetse abatware umunani,” bitwizeza iki?
19 Yehova aha imigisha abasaza bashyiraho imihati kugira ngo batoze abandi. Nanone aha imigisha abavandimwe bemera ubufasha bahabwa n’abasaza, bakuzuza ibisabwa abahabwa inshingano mu itorero. Ibyanditswe bitwizeza ko “abungeri barindwi, ndetse abatware umunani,” ni ukuvuga umubare ukenewe w’abagabo bashoboye, bari guhagurutswa mu bwoko bw’Imana kugira ngo bayobore abagize ubwoko bwa Yehova (Mika 5:5). Ni byiza ko hari abagabo benshi b’Abakristo batozwa kandi bakuzuza ibisabwa abahabwa inshingano yo gukorera abandi bicishije bugufi, kugira ngo baheshe Yehova ikuzo.
Wasubiza ute?
• Yesu yafashije ate abigishwa be kugira ngo basohoze inshingano zikomeye?
• Abasaza bakwigana bate Yesu mu gihe bafasha abandi kuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe inshingano?
• Umuryango w’umuvandimwe wamufasha ute kuzuza ibisabwa abahabwa inshingano?
• Ni iki umuvandimwe ubwe yakora kugira ngo yuzuze ibisabwa abahabwa inshingano?
[Amafoto yo ku ipaji ya 31]
Ni iyihe myitozo waha umuntu wiga Bibiliya ushaka kugira amajyambere?
[Ifoto yo ku ipaji ya 32]
Abagabo bagaragaza bate ko bifuza inshingano?