Fasha abagabo kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka
“Uhereye ubu uzajya uroba abantu.”—LUKA 5:10.
1, 2. (a) Abagabo bitabiriye bate inyigisho za Yesu? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?
IGIHE Yesu n’abigishwa be babwirizaga i Galilaya, bagiye mu bwato kugira ngo bajye ahantu hiherereye baruhuke. Ariko imbaga y’abantu yarabakurikiye n’amaguru. Ababakurikiye bari abantu “ibihumbi nka bitanu, utabariyemo abagore n’abana” (Mat 14:21). Ikindi gihe abantu benshi basanze Yesu bashaka ko abakiza kandi bakumva amagambo ye. Muri abo bantu harimo “abagabo ibihumbi bine” (Mat 15:38). Uko bigaragara, mu bantu basanze Yesu kandi bashimishijwe n’inyigisho ze harimo abagabo benshi. Mu by’ukuri, Yesu yari yiteze ko abandi bantu benshi bari kwitabira inyigisho ze, kuko igihe yatumaga abigishwa be baroba amafi mu buryo bw’igitangaza, nyuma yaho yabwiye umwigishwa we Simoni ati “uhereye ubu uzajya uroba abantu” (Luka 5:10). Abigishwa be bagombaga kunaga inshundura zabo mu nyanja igereranya abantu, kandi mu bo bari ‘kuroba,’ hari kuba harimo abagabo benshi.
2 Muri iki gihe nabwo, abagabo bashimishwa n’ubutumwa bw’Ibyanditswe tubwiriza kandi bakabwitabira (Mat 5:3). Icyakora, hari abagabo benshi bifata ntibagire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Twabafasha dute? Nubwo Yesu atigeze akora umurimo wihariye wo gushaka abagabo, mu by’ukuri hari ibintu yavuze byarebaga abagabo bo mu gihe cye. Reka twifashishe urugero rwe maze dusuzume ukuntu twafasha abagabo guhangana n’ibibazo bitatu bibahangayikisha: (1) gushaka ibibatunga, (2) uko abandi bababona, (3) kumva nta cyo bashoboye.
Gushaka ibibatunga
3, 4. (a) Ni iki gihangayikisha abagabo benshi? (b) Kuki hari abagabo bashyira imbere ibyo gushaka ibibatunga aho gushaka iby’umwuka?
3 Hari umwanditsi wabwiye Yesu ati “Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.” Icyakora, igihe Yesu yabwiraga uwo mwanditsi ko ‘Umwana w’umuntu atagira n’aho kurambika umusaya,’ yahinduye ibitekerezo. Kwibaza aho yari kuzajya akura ibimutunga cyangwa aho yari kuba bishobora kuba ari byo byatumye adafata umwanzuro, kuko nta ho Bibiliya igaragaza ko yabaye umwigishwa wa Kristo.—Mat 8:19, 20.
4 Icyo abagabo benshi bashyira imbere ni ugushaka ubutunzi aho gushaka ibintu by’umwuka. Abenshi muri bo bashyira mu mwanya wa mbere ibyo kwiga za kaminuza no kubona akazi gahemba neza. Babona ko gushaka amafaranga ari byo bibazanira inyungu z’ako kanya kuruta kwiga Ibyanditswe no kugirana n’Imana imishyikirano myiza. Bashobora gushimishwa n’inyigisho za Bibiliya, ariko “imihangayiko yo muri iyi si n’imbaraga zishukana z’ubutunzi” bigatuma badakomeza kuyiga (Mar 4:18, 19). Reka turebe uko Yesu yafashije abigishwa be kumenya ibyo bagombaga gushyira mu mwanya wa mbere.
5, 6. Ni iki cyafashije Andereya, Petero, Yakobo na Yohana kumenya icyo bagombaga gushyira mu mwanya wa mbere?
5 Andereya n’umuvandimwe we Simoni Petero bakoranaga umurimo wo kuroba. Uko ni na ko byari bimeze kuri Yohana n’umuvandimwe we Yakobo, na se Zebedayo. Ako kazi kagendaga neza ku buryo bari bafite n’abakozi (Mar 1:16-20). Igihe Andereya na Yohana bamenyaga ibya Yesu ku ncuro ya mbere babibwiwe na Yohana Umubatiza, bemeye ko babonye Mesiya. Andereya yagiye kubibwira umuvandimwe we Simoni Petero, kandi wenda Yohana na we yagiye kubibwira umuvandimwe we Yakobo (Yoh 1:29, 35-41). Mu mezi yakurikiyeho, bose uko ari bane bamaranye igihe na Yesu ubwo yabwirizaga i Galilaya, i Yudaya n’i Samariya. Nyuma yaho, abo bigishwa uko ari bane basubiye ku kazi kabo ko kuroba. Bari bashimishijwe n’ibintu by’umwuka, ariko umurimo wo kubwiriza si wo bashyiraga mu mwanya wa mbere.
6 Igihe runaka nyuma yaho, Yesu yatumiriye Petero na Andereya kumukurikira kugira ngo babe “abarobyi b’abantu.” Bombi babyitabiriye bate? Bibiliya igira iti “uwo mwanya basiga inshundura zabo baramukurikira.” Uko ni na ko byagenze kuri Yakobo na Yohana. Bibiliya igira iti “ako kanya basiga ubwato na se, baramukurikira” (Mat 4:18-22). Ni iki cyafashije abo bagabo kujya mu murimo w’igihe cyose? Ese byatewe n’ibyiyumvo gusa, ku buryo bafashe uwo mwanzuro bahubutse? Oya. Amezi runaka mbere yaho, abo bagabo bari barumvise inyigisho za Yesu, babona ibitangaza yakoraga, bibonera ishyaka yagiriraga ibyo gukiranuka n’ukuntu abantu bitabiraga cyane ibyo yigishaga. Ibyo byatumye barushaho kwizera Yehova no kumwiringira.
7. Twafasha dute abiga Bibiliya kwiringira ko Yehova afite ubushobozi bwo kwita ku bagize ubwoko bwe?
7 Ni mu buhe buryo twakwigana Yesu tugafasha abo twigisha Bibiliya kugira ngo biringire Yehova (Imig 3:5, 6)? Uko tubigisha bibigiramo uruhare rukomeye. Mu gihe tubigisha, dushobora gutsindagiriza ko Imana yasezeranyije ko izaduha imigisha myinshi nidushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. (Soma muri Malaki 3:10; Matayo 6:33.) Nubwo dushobora gukoresha imirongo myinshi y’Ibyanditswe kugira ngo dutsindagirize ko Yehova yita ku bwoko bwe, ntitwagombye kwibagirwa ko twigisha binyuze no ku rugero dutanga. Kubwira abo twigisha Bibiliya ibyatubayeho bishobora gutuma biringira Yehova. Nanone kandi, dushobora kubabwira inkuru zitera inkunga dusoma mu bitabo byacu.a
8. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko umuntu wiga Bibiliya ‘asogongera akibonera ukuntu Yehova ari mwiza’? (b) Twafasha dute uwo twigisha Bibiliya kwibonera ko Yehova agira neza?
8 Kugira ngo umuntu agire ukwizera gukomeye, bisaba ibirenze gusoma no kumva inkuru zivuga ukuntu Yehova yagiye aha abandi imigisha. Umuntu wiga Bibiliya agomba no kwibonera ku giti cye ko Yehova agira neza. Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza. Hahirwa umugabo w’umunyambaraga umuhungiraho” (Zab 34:8). Twafasha dute umwigishwa wa Bibiliya kubona ko Yehova ari mwiza? Reka tuvuge ko umwigishwa wa Bibiliya afite ikibazo cy’amafaranga, ariko akaba anagerageza kunesha ingeso mbi afite, urugero nko kunywa itabi, gukina urusimbi cyangwa kunywa inzoga nyinshi (Imig 23:20, 21; 2 Kor 7:1; 1 Tim 6:10). Ese tumwigishije gusenga Imana ayisaba ngo imufashe kunesha ingeso mbi, ntibyatuma abona ko Yehova agira neza? Tekereza nanone uko byagenda tumuteye inkunga yo gushyira mu mwanya wa mbere ibintu by’umwuka, ashaka igihe cyo kwiga Bibiliya buri cyumweru, agategura amateraniro ya gikristo kandi akayajyamo. Uko azagenda abona imigisha Yehova amuha ku bw’imihati ashyiraho, bizatuma ukwizera kwe kurushaho gukomera.
Uko abandi bababona
9, 10. (a) Kuki Nikodemu na Yozefu wo muri Arimataya bahishe ko bashishikazwaga n’inyigisho za Yesu? (b) Kuki muri iki gihe hari abagabo batinya gukurikira Kristo?
9 Hari abagabo banga gukurikira Kristo mu buryo bwuzuye bitewe no gutinya abantu. Nikodemu na Yozefu wo muri Arimataya bahishe ko bashishikazwaga n’inyigisho za Yesu kubera ko batinyaga ibyo abandi Bayahudi bari kuvuga cyangwa ibyo bari gukora iyo baza kubimenya (Yoh 3:1, 2; 19:38). Ubwo bwoba bwari bufite ishingiro. Urwango abayobozi b’idini bangaga Yesu, amaherezo rwariyongereye ku buryo umuntu wese wavugaga ko amwizera yirukanwaga mu isinagogi.—Yoh 9:22.
10 Mu duce tumwe na tumwe, iyo umugabo ashishikajwe n’iby’Imana, ibya Bibiliya cyangwa iby’idini, abo bakorana, incuti ze cyangwa bene wabo bashobora kumubuza amahwemo. Mu tundi duce ho ntushobora no kuvuga ko ugiye guhindura idini, kuko byaguteza akaga. Birushaho kugorana iyo umugabo ari umusirikare, ari muri politiki cyangwa ari umuntu ukomeye mu karere atuyemo. Urugero, hari umugabo wo mu Budage wabwiye Abahamya ati “ibyo mwigisha ku birebana na Bibiliya ni ukuri. Ariko ndamutse mbaye Umuhamya uyu munsi, bwacya buri wese yabimenye. Byagaragara bite ku kazi, mu baturanyi no mu ncuti z’umuryango wacu? Sinabyihanganira.”
11. Yesu yafashije ate abigishwa be guhangana n’ikibazo cyo gutinya abantu?
11 Nubwo nta n’umwe mu ntumwa za Yesu wari ikigwari, bose barwanaga n’intege nke zo gutinya abantu (Mar 14:50, 66-72). Yesu yabafashije ate gukomeza gushikama nubwo abantu babarwanyaga? Yagize icyo akora kugira ngo ategurire abigishwa be guhangana n’ibitotezo bari kuzahura na byo. Yarababwiye ati “namwe muzishime abantu nibabanga, bakabaha akato, bakabatuka kandi bakabaharabika bavuga ko muri abantu babi, babahora Umwana w’umuntu” (Luka 6:22). Yesu yaburiye abigishwa be ko bari gutukwa ‘bahowe Umwana w’umuntu.’ Yesu yanabijeje ko Imana yari kubafasha igihe cyose bari kuyishingikirizaho bakayisaba imbaraga (Luka 12:4-12). Byongeye kandi, Yesu yatumiriye abashya kwifatanya n’abigishwa be maze bakaba incuti zabo.—Mar 10:29, 30.
12. Twafasha dute abashya guhangana n’ikibazo cyo gutinya abantu?
12 Natwe tugomba gufasha abantu biga Bibiliya guhangana n’ikibazo cyo gutinya abantu. Iyo umuntu ahuye n’ikibazo yari yiteze, akenshi kucyihanganira birushaho kumworohera (Yoh 15:19). Urugero, kuki utafasha uwo wigisha Bibiliya gutegura ibisubizo bigufi kandi bishyize mu gaciro bishingiye kuri Bibiliya by’ibibazo abo bakorana cyangwa abandi bantu bashobora kumubaza? Uretse kugirana na we ubucuti, dushobora no kumwereka abagize itorero, cyane cyane abo bashobora kuba bafite ibyo bahuriyeho. Ikirenze byose, twagombye kumwigisha gusenga buri gihe kandi abikuye ku mutima. Ibyo bishobora gutuma yegera Imana kandi akagira Yehova Ubuhungiro bwe n’Igitare cye.—Soma muri Zaburi ya 94:21-23; Yakobo 4:8.
Kumva nta cyo bashoboye
13. Ni mu buhe buryo umuntu ashobora kutagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bitewe no kumva nta cyo ashoboye?
13 Hari abagabo banga kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka kubera ko batazi gusoma neza cyangwa batari intyoza mu kuvuga, cyangwa se bakaba bagira amasonisoni. Hari bamwe bagira ipfunwe ryo gutanga ibitekerezo mu ruhame. Kwiga, gusubiza mu materaniro cyangwa kubwira abandi ibyo bizera bishobora kubakomerera cyane. Hari umuvandimwe wagize ati “igihe nari nkiri muto, nageraga ku muryango, ngasa n’uvuza inzogera, maze ngahita ngenda, kugira ngo hatagira unyumva cyangwa akambona. . . . Gutekereza ko ndi bujye kubwiriza ku nzu n’inzu byarandwazaga.”
14. Kuki abigishwa ba Yesu batashoboye gukiza umwana wari ufite umudayimoni?
14 Tekereza ukuntu abigishwa ba Yesu bagomba kuba barumvise nta cyo bashoboye igihe bananirwaga gukiza umwana wari ufite umudayimoni. Se w’uwo mwana yasanze Yesu aramubwira ati ‘umuhungu wanjye arwaye igicuri kandi amerewe nabi cyane, kandi akenshi kimutura mu muriro no mu mazi. None namuzaniye abigishwa bawe, ariko ntibashoboye kumukiza.’ Yesu yirukanye uwo mudayimoni, bityo akiza uwo mwana. Nyuma yaho, abo bigishwa basanze Yesu maze baramubaza bati “kuki twe tutashoboye kumwirukana?” Yesu yarabashubije ati “byatewe no kwizera kwanyu guke. Ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka; ndetse nta kintu na kimwe kitabashobokera” (Mat 17:14-20). Kwizera Yehova ni ngombwa kugira ngo umuntu atsinde inzitizi zagereranywa n’umusozi. Bigenda bite iyo umuntu atiringiye Yehova maze agatangira kwishingikiriza ku bushobozi bwe? Kutagira icyo ageraho bituma yumva nta cyo ashoboye.
15, 16. Twafasha dute umuntu wiga Bibiliya guhangana n’ikibazo cyo kumva nta cyo ashoboye?
15 Uburyo bwiza bwo gufasha umuntu uhanganye n’ikibazo cyo kumva nta cyo ashoboye, ni ukumutera inkunga yo kwiringira Yehova aho kwiyiringira. Petero yaranditse ati “mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo izabashyire hejuru mu gihe gikwiriye; muyikoreze imihangayiko yanyu yose” (1 Pet 5:6, 7). Ibyo bisaba ko dufasha abo twigisha Bibiliya kurushaho gukunda ibintu by’umwuka. Umuntu ukunda iby’umwuka abiha agaciro cyane. Akunda Ijambo ry’Imana kandi akagaragaza “imbuto z’umwuka” mu mibereho ye (Gal 5:22, 23). Akunda gusenga (Fili 4:6, 7). Byongeye kandi, asaba Imana ko imuha kugira ubutwari n’imbaraga akeneye kugira ngo ahangane n’imimerere iyo ari yo yose cyangwa asohoze neza inshingano afite.—Soma muri 2 Timoteyo 1:7, 8.
16 Nanone kandi, hari abantu biga Bibiliya bashobora gukenera gufashwa kugira ngo bamenye gusoma neza no kuvugira mu ruhame. Abandi bo bashobora kumva badakwiriye gukorera Imana bitewe n’ibintu bibi bakoze mbere yo kumenya Yehova. Uko byaba biri kose, baba bakeneye ko tubafasha tubigiranye urukundo no kwihangana. Yesu yaravuze ati “abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”—Mat 9:12.
‘Murobe’ abagabo benshi
17, 18. (a) Twakora iki kugira ngo tugere ku bagabo benshi mu gihe tubwiriza? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
17 Twifuza ko abagabo benshi kurushaho bakwitabira ubutumwa buzana ibyishimo nyakuri buboneka gusa muri Bibiliya (2 Tim 3:16, 17). Ku bw’ibyo se, twabigenza dute kugira ngo tugere ku bagabo benshi mu gihe tubwiriza? Tuzabigeraho nitumara igihe kinini tubwiriza nimugoroba, nyuma ya saa sita mu mpera z’icyumweru, cyangwa mu gihe cy’iminsi mikuru ubwo abagabo benshi baba bari mu rugo. Dushobora gusaba kuvugana n’umugabo wo muri urwo rugo igihe cyose bishoboka. Nimucyo tujye tubwiriza abagabo dukorana mu gihe bikwiriye, n’abagabo batizera bashakanye na bashiki bacu.
18 Kubwiriza abantu bose duhura na bo nta kurobanura bishobora gutuma abafite imitima ishimira bitabira ibyo tubabwira. Nimucyo tujye dufasha twihanganye abantu bose bagaragaza ko bashimishijwe n’ukuri. Ariko se twafasha dute abagabo babatijwe bo mu itorero kugira ngo buzuze ibisabwa abifuza guhabwa inshingano? Igice gikurikira gisubiza icyo kibazo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Ibitabo nyamwaka by’Abahamya ba Yehova, n’inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho ziboneka mu Munara w’Umurinzi na Nimukanguke!
Wasubiza ute?
• Twafasha dute abagabo kugira ngo bashyire iby’umwuka mu mwanya wa mbere?
• Twafasha dute abashya guhangana n’ikibazo cyo gutinya abantu?
• Ni iki cyafasha abantu bamwe na bamwe guhangana n’ikibazo cyo kumva nta cyo bashoboye?
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Ese ushakisha uburyo bwo kugeza ku bagabo ubutumwa bwiza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Wafasha ute uwo wigisha Bibiliya kwitegura guhangana n’ibigeragezo?