IGICE CYA 11
Yarageragejwe
Aburahamu yigishije umuhungu we Isaka gukunda Yehova no kwiringira amasezerano ye yose. Ariko igihe Isaka yari afite imyaka nka 25, Yehova yasabye Aburahamu gukora ikintu cyari kimukomereye cyane. Icyo kintu ni ikihe?
Imana yabwiye Aburahamu iti: “Fata Isaka umwana wawe w’ikinege, ujye kumutambaho igitambo ku musozi wo mu gihugu cy’i Moriya.” Aburahamu ntiyari azi icyatumye Yehova amusaba gukora ikintu nk’icyo. Icyakora yaramwumviye.
Aburahamu yazindutse kare mu gitondo, afata Isaka n’abagaragu babiri maze bajya mu gihugu cy’i Moriya. Bamaze gukora urugendo rw’iminsi itatu, batangiye kubona imisozi iri kure yabo. Aburahamu yabwiye abo bagaragu be ngo basigare aho, bamutegereze we na Isaka bajye gutamba igitambo. Aburahamu yahaye Isaka inkwi ngo azitware hanyuma na we afata icyuma. Isaka yabajije papa we ati: “Itungo turi butambeho igitambo riri he?” Aburahamu yaramusubije ati: “Mwana wa, Yehova arariduha.”
Bamaze kugera ku musozi, bubatse igicaniro. Aburahamu yafashe Isaka amuzirika amaboko n’amaguru, maze amuryamisha ku gicaniro.
Aburahamu yafashe icyuma, ariko umumarayika wa Yehova amuhamagara ari mu ijuru ati: “Aburahamu! Ntiwice uwo mwana. Ubu noneho menye ko wizera Imana kuko wari ugiye gutamba umwana wawe ho igitambo.” Hanyuma Aburahamu yabonye isekurume y’intama, amahembe yayo yafashwe mu gihuru. Yahise ahambura Isaka amukura ku gicaniro maze agishyiraho ya ntama, aba ari yo atambaho igitambo.
Kuva icyo gihe Yehova yise Aburahamu incuti ye. Waba uzi impamvu? Ni ukubera ko Aburahamu yakoraga ibyo Yehova yamusabaga byose, ndetse n’igihe yabaga adasobanukiwe impamvu.
Yehova yasubiriyemo Aburahamu isezerano rye rigira riti: “Nzaguha umugisha, kandi nzatuma abagukomokaho baba benshi.” Ibyo byasobanuraga ko Yehova yari guha umugisha abantu bose bakora ibyiza, binyuze ku muryango wa Aburahamu.
“Imana yakunze abantu cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atazarimbuka, ahubwo azabone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16