IGICE CYA 17
Mose yahisemo gukorera Yehova
Igihe abakomotse kuri Yakobo bari muri Egiputa ni bwo batangiye kwitwa Abisirayeli. Yakobo na Yozefu bamaze gupfa, muri Egiputa hatangiye gutegeka undi Farawo mushya. Yatinyaga ko Abisirayeli bazagira imbaraga bagategeka Abanyegiputa. Ibyo byatumye abahindura abagaragu. Yategetse ko bazajya bakora imirimo ivunanye yo kubumba amatafari, bagakora no mu mirima. Ariko uko Abanyegiputa barushagaho gukoresha Abisirayeli imirimo ivunanye, ni ko barushagaho kwiyongera. Ibyo byarakaje Farawo cyane maze ategeka ko umwana wese w’umuhungu w’Umwisirayeli azajya yicwa akivuka. Ese uriyumvisha ukuntu ibyo byateye Abisirayeli ubwoba?
Hari Umwisirayelikazi witwaga Yokebedi wabyaye umwana w’umuhungu mwiza cyane. Kugira ngo batamwica, yamushyize mu gatebo agahisha mu byatsi byitwa urufunzo byari ku nkombe y’Uruzi rwa Nili. Hanyuma mushiki w’uwo mwana witwaga Miriyamu yahagaze hafi aho kugira ngo arebe uko biri buze kumugendekera.
Umukobwa wa Farawo yaje kwiyuhagirira muri urwo ruzi, maze abona ka gatebo. Yasanzemo umwana mwiza cyane wari uri kurira maze amugirira impuhwe. Miriyamu yabajije uwo mukobwa ati: “Njye kuguhamagarira umugore uzakonkereza uyu mwana?” Uwo mukobwa wa Farawo yaramubwiye ati: “Ngaho genda!” Miriyamu yahise agenda ahamagara mama w’uwo mwana ari we Yokebedi. Hanyuma umukobwa wa Farawo yaramubwiye ati: “Jyana uyu mwana umunyonkereze, nanjye nzajya nguhemba.”
Uwo mwana amaze gukura, Yokebedi yamushyiriye umukobwa wa Farawo, maze amwita Mose, amurera nk’umwana we bwite. Mose yakuriye mu rugo rw’umwami ameze nk’umwana waho kandi yabonaga icyo yashakaga cyose. Ariko Mose ntiyigeze yibagirwa Yehova. Yari azi neza ko atari Umunyegiputa ahubwo ko yari Umwisirayeli. Yahisemo gukorera Yehova.
Mose amaze kugira imyaka 40, yahisemo gufasha bene wabo. Igihe Mose yabonaga Umunyegiputa akubita Umwisirayeli warimo akora imirimo ivunanye, yakubise uwo Munyegiputa aramwica, amutaba mu musenyi. Farawo abimenye yashatse kwica Mose. Mose yahise ahungira mu gihugu cy’i Midiyani. Yehova yakomeje kumwitaho ari aho hantu yahungiye.
‘Ukwizera ni ko kwatumye Mose yanga kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo, ahubwo agahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’abagaragu b’Imana.’—Abaheburayo 11:24, 25