ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 22 p. 56-p. 57 par. 3
  • Igitangaza cyo ku Nyanja Itukura

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igitangaza cyo ku Nyanja Itukura
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Bambuka Inyanja Itukura
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • ‘Uwiteka ampindukira agakiza’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • “Mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Imana ikiza Abisirayeli
    Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 22 p. 56-p. 57 par. 3
Farawo n’abasirikare be

IGICE CYA 22

Igitangaza cyo ku Nyanja Itukura

Farawo akimara kumva ko Abisirayeli bavuye muri Egiputa, yicujije impamvu yabaretse bakagenda. Yategetse abasirikare be ati: “Mutegure amagare yanjye yose y’intambara, maze tubakurikire. Ntitwagombaga kubareka ngo bagende.” We n’abasirikare be bahise bakurikira Abisirayeli.

Yehova yayoboraga abantu be. Ku manywa yakoreshaga igicu, nijoro agakoresha umuriro. Yabajyanye ku Nyanja Itukura, arababwira ngo abe ari ho bashinga amahema.

Abisirayeli babonye Farawo n’abasirikare be babakurikiye. Bari hagati y’inyanja n’abasirikare b’Abanyegiputa. Babwiye Mose bati: “Turapfuye weee! Iyo uturekera muri Egiputa.” Ariko Mose yarababwiye ati: “Ntimugire ubwoba. Mutegereze murebe uko Yehova ari budukize.” Mose yiringiraga Yehova rwose.

Yehova yabwiye Abisirayeli ngo bitegure kugenda. Iryo joro Yehova yimuye cya gicu agishyira hagati y’Abisirayeli n’Abanyegiputa. Ku ruhande rw’Abanyegiputa hari umwijima, ariko ku ruhande rw’Abisirayeli hari urumuri.

Yehova yasabye Mose kurambura ukuboko kwe hejuru y’inyanja. Hanyuma Yehova yatumye umuyaga mwinshi cyane uhuha ijoro ryose. Inyanja yigabanyijemo kabiri maze habonekamo inzira. Abisirayeli bagera muri za miriyoni bambutse banyuze ku butaka bwumutse, amazi y’inyanja ameze nk’inkuta ku mpande zombi.

Abisirayeli bagenda ku butaka bwumutse, amazi ameze nk’inkuta ku mpande zombi

Abasirikare ba Farawo bakurikiye Abisirayeli mu nyanja. Hanyuma Yehova yateje urujijo muri abo basirikare, kandi atuma inziga z’amagare yabo zivamo. Abo basirikare baratatse bati: “Nimuze duhunge! Yehova ari kubarwanirira.”

Yehova yabwiye Mose ati: “Rambura ukuboko kwawe hejuru y’inyanja.” Amazi yahise arengera abasirikare b’Abanyegiputa. Farawo yapfanye n’abasirikare be bose, ntiharokoka n’umwe.

Ariko Abisirayeli bose bambutse inyanja nta kibazo, basingiza Imana baririmba bati: “Muririmbire Yehova kubera ko yatsinze burundu. Yajugunye mu nyanja ifarashi n’uyigenderaho.” Igihe abantu baririmbaga, abagore bari bafite utugoma duto, bakabyina banatuvuza. Bose bari bishimye kuko noneho bari babonye umudendezo.

“Dushobora kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti: ‘Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?’”​—Abaheburayo 13:6

Ibibazo: Ni iki cyabaye ku Nyanja Itukura? Yehova yakijije Abisirayeli ate?

Kuva 13:21–15:21; Nehemiya 9:9-11; Zaburi 106:9-12; 136:11-15; Abaheburayo 11:29

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze