ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 33
  • Bambuka Inyanja Itukura

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bambuka Inyanja Itukura
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Igitangaza cyo ku Nyanja Itukura
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • ‘Uwiteka ampindukira agakiza’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Umwami mubi ategeka Misiri
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • “Mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 33
Mose agabanyamo kabiri Inyanja Itukura abishobojwe n’imbaraga z’Imana

INKURU YA 33

Bambuka Inyanja Itukura

REBA uko bigenze! Uwo ni Mose uramburiye inkoni ye hejuru y’Inyanja Itukura. Abahagararanye na we mu mutekano ku nkombe yo hakurya ni Abisirayeli. Ariko Farawo n’ingabo ze zose barimo bararohama mu nyanja. Reka turebe uko ibintu byaje kugera iyo hose.

Nk’uko twabibonye, Farawo yasabye Abisirayeli kuva mu Misiri nyuma y’aho Imana itereje Abanyamisiri icyago cya 10. Abisirayeli bavuye mu Misiri barimo abagabo bageraga ku 600.000 hamwe n’abagore n’abana benshi. Hari kandi n’umubare munini w’abandi bantu bari barizeye Yehova, bajyanye n’Abisirayeli. Abo bose bajyanye amatungo yabo y’intama, ihene n’inka.

Mbere y’uko Abisirayeli bagenda, batse Abanyamisiri imyambaro n’ibindi bintu bikozwe muri zahabu n’ifeza. Abanyamisiri bari bagize ubwoba bwinshi bitewe na cya cyago cya nyuma batejwe. Nuko baha Abisirayeli ikintu cyose babasabaga.

Nyuma y’iminsi mike, Abisirayeli bageze ku Nyanja Itukura. Aho barahakambitse. Hagati aho, Farawo n’abantu batangiye kwicuza icyatumye bareka Abisirayeli bakagenda. Baravuga bati ‘dore nawe twaretse abacakara bacu baragenda.’

Farawo yongeye kwisubiraho. Yahise ateguza amagare ye y’intambara n’ingabo ze vuba vuba. Nuko atangira gukurikira Abisirayeli afite amagare 600 yatoranyijwe, hamwe n’andi magare yose yo mu Misiri.

Igihe Abisirayeli babonaga Farawo n’ingabo ze babakurikiye, bagize ubwoba bwinshi. Nta ho bari kunyura bahunga. Inyanja Itukura yari ku ruhande rumwe, ku rundi haturutse Abanyamisiri. Ariko Yehova yashyize igicu hagati y’ubwoko bwe n’Abanyamisiri. Bityo, Abanyamisiri ntibashobora kubona Abisirayeli ngo babagabeho igitero.

Hanyuma, Yehova yategetse Mose kuramburira inkoni ye hejuru y’Inyanja Itukura. Mose arambuye inkoni ye, Yehova yateje umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba. Amazi y’inyanja yigabanyijemo kabiri, amwe ahama ku ruhande rumwe, andi ku rundi.

Nuko Abisirayeli batangira kwambukira ahumutse. Byafashe amasaha menshi kugira ngo abo bantu babarirwa muri za miriyoni hamwe n’amatungo yabo bagere ku yindi nkombe y’inyanja nta nkomyi. Nyuma y’ibyo, Abanyamisiri bongeye kurabukwa Abisirayeli. Abacakara babo bari babacitse! Bahise biroha mu nyanja babakurikiye.

Bamaze kwiroha mu nyanja, Imana yatumye inziga z’amagare yabo zivaho. Nuko Abanyamisiri bagira ubwoba bwinshi maze batera hejuru bati ‘Yehova arwanira Abisirayeli. Nimuze duhunge!’ Ariko, ntibyari bigishobotse.

Icyo gihe ni bwo Yehova yategetse Mose kuramburira inkoni ye ku Nyanja Itukura, nk’uko ubibona ku ishusho. Igihe Mose yaramburaga inkoni ye, za nkike z’amazi zatangiye kwegerana, maze amazi arenga ku Banyamisiri n’amagare yabo. Ingabo zose zari zinjiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli. Bityo, ntihagira n’umwe muri abo Banyamisiri urokoka!

Amazi y’Inyanja Itukura arengera Farawo n’amagare y’intambara yo mu Misiri

Mbega ukuntu ubwoko bw’Imana bwose bwishimiye kurokoka! Abagabo baririmbye indirimbo yo gushimira Yehova, bagira bati ‘Yehova yatsinze bitangaje. Amafarashi n’abahetswe na yo yabiroshye mu nyanja.’ Miriyamu, mushiki wa Mose, yafashe ishako ye maze abagore bose baramukurikira bafite ayabo mashako. Nuko batangira kubyina bishimye, baririmbana n’abo bagabo iyo ndirimbo bagira bati ‘Yehova yatsinze bitangaje. Amafarashi n’abahetswe na yo yabiroshye mu nyanja.’

Kuva igice cya 12 kugeza ku cya 15.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze