ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 32
  • Ibyago 10

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyago 10
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Ibyago bitatu bya mbere
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Icyago cya cumi
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibindi byago bitandatu
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Mose na Aroni kwa Farawo
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 32
Uruzi rwa Nili rwahindutse amaraso, icyo ni icyago cya mbere

INKURU YA 32

Ibyago 10

ITEGEREZE aya mashusho. Buri imwe imwe irerekana kimwe mu byago icumi Yehova yateje Misiri. Ku ishusho ya mbere, turabona Aroni akubitisha Uruzi rwa Nili inkoni ye. Amaze kubigenza atyo, amazi yo mu ruzi yahindutse amaraso. Amafi yarapfuye maze uruzi rutangira kunuka.

Farawo yirukana ibikeri ku buriri bwe mu gihe habaga icyago cya kabiri

Nyuma y’ibyo, Yehova yatumye ibikeri biva mu Ruzi rwa Nili. Byakwiriye hose, haba mu mafuru, mu maforoma y’imigati, mu mariri n’ahandi hose. Ibikeri bimaze gupfa, Abanyamisiri babirunze ibirundo binini, maze igihugu cyose gihinduka umunuko.

Nyuma y’aho Aroni yakubise inkoni hasi maze umukungugu uhinduka inda. Icyo cyago cy’inda cyari icya gatatu cyageze kuri Misiri.

Inda zirya umugore mu cyago cya gatatu

Ibindi byago byakurikiyeho byageze ku Banyamisiri gusa, ntibyagera ku Bisirayeli. Icyago cya kane cyabaye icy’amarumbo y’ibibugu byinjiraga mu mazu y’Abanyamisiri bose. Icyago cya gatanu cyibasiye amatungo. Hapfuye amatungo menshi y’inka, intama n’ihene by’Abanyamisiri.

Nyuma y’ibyo, Mose na Aroni bafashe ivu maze baritumurira mu kirere. Iryo vu ryateje abantu n’amatungo ibisebe bibi cyane. Icyo kiba icyago cya gatandatu.

Hanyuma, Mose yatunze ukuboko kwe mu ijuru, maze Yehova akubitisha inkuba kandi agusha urubura. Nta rubura nk’urwo rwari rwarigeze kugwa mu Misiri.

Abanyamisiri bikoma amasazi mu cyago cya kane
Ku cyago cya gatanu, amatungo y’Abanyamisiri yarapfuye

Icyago cya munani cyari igitero kinini cy’inzige. Nta nzige nyinshi bene ako kageni zigeze ziboneka, haba mbere y’icyo gihe cyangwa nyuma y’aho. Izo nzige zariye ikintu cyose cyari cyasigaye kitangijwe na rwa rubura.

Icyago cya cyenda cyabaye icy’umwijima. Umwijima w’icuraburindi wamaze iminsi itatu utwikiriye igihugu, ariko aho Abisirayeli babaga ho hari umucyo.

Hanyuma, Imana yabwiye Abisirayeli gusiga amaraso y’umwana w’ihene cyangwa w’intama ku nkomanizo z’imiryango. Nyuma y’ibyo, umumarayika w’Imana yanyuze hejuru y’igihugu cya Misiri. Iyo yabonaga amaraso ku nzu, nta muntu n’umwe yicaga mu babaga bayirimo. Ariko mu mazu yose atariho amaraso ku nkomanizo z’umuryango, marayika w’Imana yicaga abana b’imfura bose n’uburiza bw’amatungo bwose. Icyo cyari icyago cya 10.

Nyuma y’icyo cyago cya nyuma, Farawo yasabye Abisirayeli kugenda. Ubwoko bw’Imana bwari bwiteguye kugenda, maze muri iryo joro butangira kugenda buva mu Misiri.

Kuva igice cya 7 kugeza ku cya 12.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze