IGICE CYA 19
Ibyago bitatu bya mbere
Abisirayeli bakoreshwaga imirimo ivunanye. Yehova yohereje Mose na Aroni kwa Farawo ngo bamubwire bati: “Reka abantu banjye bagende bansengere mu butayu.” Farawo yabasubije yirase ati: “Ibyo Yehova avuga nta cyo bimbwiye, kandi sinzareka Abisirayeli ngo bagende.” Farawo yahise abaha imirimo ivunanye kurusha iya mbere. Yehova yiyemeje guha Farawo isomo atari kuzibagirwa. Waba uzi uko yabigenje? Yateje Abanyegiputa Ibyago Icumi. Yehova yabwiye Mose ati: “Farawo yanze kunyumvira. Ejo mu gitondo azaba ari ku Ruzi rwa Nili. Uzamusangeyo umubwire ko amazi yose yo mu Ruzi rwa Nili agiye guhinduka amaraso, kuko yanze ko abantu banjye bagenda.” Mose yarumviye ajya kureba Farawo. Farawo yabonye Aroni akubita inkoni ye mu Ruzi rwa Nili, maze amazi yose ahinduka amaraso. Uruzi rwa Nili rwatangiye kunuka, amafi arapfa n’abantu babura amazi yo kunywa. Icyakora Farawo yakomeje kwanga ko Abisirayeli bagenda.
Nyuma y’iminsi irindwi, Yehova yongeye gutuma Mose kwa Farawo ngo amubwire ati: “Nutemera ko abantu banjye bagenda, Egiputa izuzura ibikeri.” Aroni yafashe inkoni ye arambura ukuboko hejuru y’amazi, maze ibikeri bikwira mu gihugu hose. Abantu basangaga ibikeri mu mazu yabo, mu buriri bwabo no mu masahani yabo. Ahantu hose hari ibikeri. Farawo yasabye Mose ngo yinginge Yehova ahagarike icyo cyago. Farawo yamwijeje ko yari kureka Abisirayeli bakagenda. Yehova yahagaritse icyo cyago, maze Abanyegiputa barunda ibikeri byari byapfuye, bagira ibirundo byinshi cyane. Igihugu cyatangiye kunuka. Ariko na bwo, Farawo yanze ko Abisirayeli bagenda.
Hanyuma Yehova yabwiye Mose ati: “Aroni nakubite inkoni ye mu mukungugu wo hasi, urahinduka imibu.” Ako kanya imibu yakwiriye mu gihugu hose. Abagaragu ba Farawo baramubwiye bati: “Iki cyago tugitejwe n’Imana.” Ariko na bwo Farawo yanze kureka Abisirayeli ngo bagende.
“Ngiye kubamenyesha imbaraga zanjye n’ubushobozi bwanjye, maze bamenye ko izina ryanjye ari Yehova.”—Yeremiya 16:21