ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 20 p. 52-p. 53 par. 3
  • Ibindi byago bitandatu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibindi byago bitandatu
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Ibyago bitatu bya mbere
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Mose na Aroni kwa Farawo
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • ‘Uwiteka ampindukira agakiza’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Mose yahisemo gukorera Yehova
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 20 p. 52-p. 53 par. 3
Inzige

IGICE CYA 20

Ibindi byago bitandatu

Mose na Aroni bagiye kubwira Farawo ko Imana yari yabatumye iti: “Nutareka abantu banjye ngo bagende, ndateza igihugu cyose amasazi aryana cyane.” Ayo masazi yateye mu mazu y’Abanyegiputa, baba abakire cyangwa abakene. Igihugu cyose cyuzuye ayo masazi. Ariko mu karere k’i Gosheni, aho Abisirayeli bari batuye, ayo masazi ntiyahageze. Guhera kuri iki cyago cya kane, ibyago byageraga ku Banyegiputa gusa. Farawo yarabasabye ati: “Mwinginge Yehova adukize aya masazi. Ndareka Abisirayeli bagende.” Ariko Yehova amaze kubakiza ayo masazi, Farawo yisubiyeho. Ubu koko ni iki cyari gutuma Farawo yumva?

Yehova yaravuze ati: “Farawo nakomeza kwanga kureka abantu banjye ngo bagende, amatungo y’Abanyegiputa azarwara apfe.” Bukeye amatungo y’Abanyegiputa yatangiye gupfa. Ariko amatungo y’Abisirayeli ntiyapfuye. Farawo yakomeje kwanga ko Abisirayeli bagenda.

Hanyuma Yehova yabwiye Mose ngo asubire kwa Farawo atumurire ivu mu kirere. Iryo vu ryahindutse ivumbi ryuzura mu kirere rijya ku Banyegiputa bose. Iryo vumbi ryatumye Abanyegiputa bose n’amatungo yabo barwara ibibyimba byamenekaga bikaba ibisebe. Nubwo byagenze bityo ariko, Farawo yanze kurekura Abisirayeli.

Ibyago byageze kuri Egiputa, icya 4 kugera ku cya 6: amasazi aryana cyane, amatungo apfa, ibibyimba

Yehova yongeye gutuma Mose kwa Farawo ngo amubwire ati: “Ese uracyakomeza kwanga ko abantu banjye bagenda? Ejo urubura ruzagwa mu gihugu.” Bukeye bwaho, Yehova yagushije urubura n’umuriro, n’inkuba zirakubita. Iyo ni yo mvura yarimo urubura yaguye ari nyinshi cyane mu mateka ya Egiputa. Ibiti n’imyaka yose byarangiritse uretse ibyo mu karere k’i Gosheni. Farawo yarababwiye ati: “Mwinginge Yehova ahagarike ibi bintu! Nanjye ndabareka mugende.” Ariko imvura n’urubura bimaze guhagarara, Farawo ntiyabarekuye.

Hanyuma Mose yabwiye Farawo ati: “Inzige zizarya ibyasigaye byose bitangijwe n’urubura.” Hateye inzige nyinshi zirya ikintu cyose cyari cyasigaye mu mirima no ku biti. Farawo yarabasabye ati: “Mwinginge Yehova adukize izi nzige.” Ariko Yehova amaze kubakiza inzige, Farawo yakomeje kwanga kurekura Abisirayeli.

Yehova yabwiye Mose ati: “Rambura ukuboko kwawe ugutunge hejuru.” Ako kanya mu gihugu hose hahise haba umwijima mwinshi. Abanyegiputa bamaze iminsi itatu yose nta wugira icyo abona. Abisirayeli ni bo bonyine bari bafite urumuri mu mazu yabo.

Ibyago byageze kuri Egiputa, icya 4 kugera ku cya 6: amasazi aryana cyane, amatungo apfa, ibibyimba

Farawo yabwiye Mose ati: “Nimugende. Ariko musige intama n’inka zanyu hano.” Mose yaramusubije ati: “Tugomba kujyana amatungo yacu, kugira ngo tuyatambire Imana yacu.” Farawo yararakaye cyane. Yamubwiye nabi ati: “Mva imbere! Ninongera kukubona, nzakwica.”

“Muzongera kubona itandukaniro riri hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha n’umuntu ukorera Imana n’utayikorera.”—Malaki 3:18

Ibibazo: Ni ibihe byago bindi Yehova yateje? Byari bitandukaniye he n’ibyago bitatu bya mbere?

Kuva 8:20–10:29

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze