IGICE CYA 26
Abamaneko cumi na babiri
Abisirayeli bavuye ku Musozi wa Sinayi banyura mu butayu bwa Parani bagera ahantu hitwa i Kadeshi. Yehova yabwiye Mose ati: “Ohereza abagabo 12 bajye kuneka igihugu cy’i Kanani ngiye guha Abisirayeli. Utoranye umugabo umwe muri buri muryango.” Mose yatoranyije abagabo 12, arababwira ati: “Mujye i Kanani murebe niba ubutaka bwaho bwera. Murebe niba abantu baho bafite imbaraga cyangwa nta zo bafite, niba batuye mu mahema cyangwa mu mijyi.” Abo bamaneko 12 bagiye i Kanani. Muri bo harimo Yosuwa na Kalebu.
Abo bamaneko bagarutse nyuma y’iminsi 40, bazanye imbuto zimeze nka pome bita amakomamanga, imitini n’imizabibu. Baravuze bati: “Ni igihugu cyiza. Ariko abantu baho bafite imbaraga nyinshi kandi batuye mu mijyi ikikijwe n’inkuta ndende.” Icyakora Kalebu yarababwiye ati: “Dushobora kubatsinda. Nimuze duhite tubatera.” Ese uzi impamvu Kalebu yavuze atyo? Ni ukubera ko we na Yosuwa bizeraga Yehova. Ariko abandi bamaneko icumi bo baravuze bati: “Oya! Ni abantu barebare cyane kandi banini! Twabonaga tumeze nk’ibihore imbere yabo.”
Abisirayeli bacitse intege. Batangiye kwitotomba, barabwirana bati: “Nimuze twishyirireho undi muyobozi twisubirire muri Egiputa. Ntidushaka kujya muri icyo gihugu ngo batwicireyo.” Yosuwa na Kalebu barababwiye bati: “Ntimusuzugure Yehova kandi ntimutinye. Yehova azaturinda.” Ariko Abisirayeli banze kumva, ahubwo bashaka kwica Yosuwa na Kalebu!
Yehova yakoze iki? Yabwiye Mose ati: “Nakoreye Abisirayeli ibintu byinshi cyane, ariko baracyansuzugura. Ni yo mpamvu bazaguma mu butayu imyaka 40 kandi ni ho bazapfira. Abana babo na Yosuwa na Kalebu ni bo bonyine bazaba mu gihugu nabasezeranyije ko nzabaha.”
“Ni iki gitumye mugira ubwoba mwa bafite ukwizera guke mwe?”—Matayo 8:26