ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 38
  • Abatasi 12

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abatasi 12
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Abamaneko cumi na babiri
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Yosuwa aba umuyobozi
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Mose akubita urutare
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Rahabu ahisha abatasi
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 38
Yosuwa na Kalebu n’abandi batasi bereka Mose imbuto nziza cyane zo mu gihugu cy’i Kanani

INKURU YA 38

Abatasi 12

REBA izo mbuto zihetswe n’abo bagabo. Reba ukuntu iryo seri ry’umuzabibu ringana. Hagomba abagabo babiri bo kuriheka ku giti. Reba n’iyo mitini n’amakomamanga. Izo mbuto nziza zivuye he? Zivuye mu gihugu cya Kanaani. Wibuke ko igihugu cya Kanaani ari cyo Aburahamu, Isaka na Yakobo bigeze guturamo. Ariko Yakobo n’umuryango we baje kwimukira mu Misiri bitewe n’inzara. None rero, nyuma y’imyaka 216, Mose agaruye Abisirayeli mu gihugu cya Kanaani. Aho bari bageze aha ni ahitwa i Kadeshi, mu butayu.

Mu gihugu cya Kanaani hari hatuye abantu babi. Ni cyo cyatumye Mose yohereza abatasi 12, maze arababwira ati ‘murebe uko abahatuye bangana, n’ukuntu imbaraga zabo zingana. Munarebe niba ubutaka bwaho burumbuka. Kandi ntimuzabure kuzana ku mbuto zaho.’

Igihe abo batasi bagarukaga i Kadeshi, babwiye Mose bati ‘ni ukuri koko icyo gihugu ni cyiza.’ Kandi kugira ngo bagaragaze ko ibyo bavugaga byari ukuri, beretse Mose kuri za mbuto. Ariko 10 muri ba batasi baravuga bati ‘abaturage baho ni banini kandi ni abanyamaboko. Nitugerageza kwigarurira icyo gihugu tuzicwa.’

Abisirayeli babyumvise, bakuka umutima. Baravuga bati ‘iyaba twaraguye mu Misiri cyangwa muri ubu butayu. Tuzagwa ku rugamba, maze abagore n’abana bacu bajyanweho iminyago. Nimuze twishyirireho umuyobozi mushya usimbura Mose, maze twisubirire mu Misiri!’

Ariko babiri muri ba batasi bo biringiraga Yehova, maze bagerageza guhosha rubanda. Amazina yabo ni Yosuwa na Kalebu. Baravuze bati ‘ntimutinye. Yehova ari kumwe natwe. Tuzigarurira icyo gihugu bitatugoye.’ Ariko rubanda banga kumva. Ndetse bashaka kwica Yosuwa na Kalebu.

Ibyo byarakaje Yehova cyane, maze abwira Mose ati ‘muri aba bantu bose nta n’umwe uzajya mu gihugu cya Kanaani, uhereye ku bafite imyaka 20 n’abayisagije. Babonye ibitangaza nakoreye mu Misiri no mu butayu, ariko na n’ubu ntibaranyizera. Ni yo mpamvu bazazerera mu butayu mu gihe cy’imyaka 40, kugeza igihe uwa nyuma muri bo azaba amaze gupfa. Yosuwa na Kalebu bonyine ni bo bazinjira mu gihugu cya Kanaani.’

Kubara 13:1-33; 14:1-38.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze