IGICE CYA 27
Bigometse kuri Yehova
Hashize igihe, ubwo Abisirayeli bari mu butayu, Kora, Datani, Abiramu n’abandi bagabo 250 bigometse kuri Mose. Baramubwiye bati: “Turabarambiwe! Kuki ari wowe ugomba kutuyobora na Aroni akaba umutambyi mukuru? Yehova ari kumwe natwe twese, ntari kumwe nawe na Aroni gusa.” Ibyo byababaje Yehova. Yabonaga ko ari we bari bigometseho.
Mose yabwiye Kora n’abari bamushyigikiye ati: “Ejo muzaze ku ihema ryo guhuriramo n’Imana, mufite n’ibikoresho byanyu byo gutwikiraho umubavu. Yehova azatwereka uwo yatoranyije.”
Ku munsi wakurikiyeho, Kora na ba bagabo 250 basanze Mose kuri iryo hema. Batwitse imibavu nk’aho ari abatambyi. Yehova yabwiye Mose na Aroni ati: “Mwitandukanye na Kora na bagenzi be.”
Kora yari yasanze Mose ku ihema ryo guhuriramo n’Imana, ariko Datani, Abiramu n’imiryango yabo bo banze kujyayo. Yehova yabwiye Abisirayeli kujya kure y’ihema rya Kora, Datani na Abiramu. Abisirayeli bahise bigirayo. Datani, Abiramu n’imiryango yabo bahagaze iruhande rw’amahema yabo. Ubutaka bwahise busaduka, burasama burabamira! Naho Kora na ba bagabo 250 bari ku ihema ryo guhuriramo n’Imana, umuriro waturutse kuri Yehova urabatwika.
Hanyuma Yehova yabwiye Mose ati: “Fata inkoni y’umutware wa buri muryango uyandikeho izina rye. Ariko ku nkoni y’umuryango wa Lewi, wandikeho izina rya Aroni. Uzazishyire mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Inkoni y’umuntu nzatoranya izameraho indabyo.”
Ku munsi wakurikiyeho, Mose yazanye inkoni zose azereka abatware. Inkoni ya Aroni yari yamezeho indabyo kandi iriho imbuto zihishije z’igiti cy’umuluzi. Yehova yari agaragaje ko yatoranyije Aroni ngo abe umutambyi mukuru.
“Mujye mwumvira ababayobora kandi mububahe cyane.”—Abaheburayo 13:17