ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/9 pp. 25-29
  • Ese Yehova arakuzi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Yehova arakuzi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Se w’abafite ukwizera bose
  • Gutegereza Yehova bigaragaza ko umuntu afite ukwizera
  • Umuntu wari umwibone n’uwicishaga bugufi
  • Kugandukira Yehova bisaba kwicisha bugufi
  • Yehova azi abe
  • Jya ugandukira ubutware buva ku Mana mu budahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • “Tugenda Tuyoborwa no Kwizera, Tutayoborwa n’Ibyo Tureba”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Bigometse kuri Yehova
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Yehova yamwise ‘incuti ye’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/9 pp. 25-29

Ese Yehova arakuzi?

“Yehova azi abe.”—2 TIM 2:19.

1, 2. (a) Ni iki cyahangayikishaga Yesu? (b) Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?

UMUNSI umwe, Umufarisayo yegereye Yesu maze aramubaza ati “itegeko rikomeye kuruta ayandi mu Mategeko ni irihe?” Yesu yaramushubije ati “ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Mat 22:35-37). Yesu yakundaga cyane Se wo mu ijuru, kandi mu by’ukuri yakoraga ibihuje n’ayo magambo yavuze. Nanone kandi, Yesu yahangayikishwaga n’uko Yehova yamubonaga, bikaba byaragaragajwe n’imibereho ye yaranzwe n’ubudahemuka. Ni yo mpamvu mbere gato y’uko apfa, yavuze ko Imana yari izi ko yubahirije amategeko yayo yose. Ku bw’ibyo, Yesu yagumye mu rukundo rwa Yehova.—Yoh 15:10.

2 Hari abantu benshi muri iki gihe bavuga ko bakunda Imana. Nta gushidikanya ko natwe turi muri uwo mubare. Icyakora, hari ibintu by’ingenzi umuntu yakwibaza: “ese Imana iranzi? Yehova ambona ate? Ese azi ko ndi uwe” (2 Tim 2:19)? Gutekereza ko dushobora kugirana n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi imishyikirano nk’iyo, birashimishije cyane.

3. Kuki bamwe bumva ko badashobora kuba aba Yehova, kandi ni iki cyabafasha kurwanya iyo mitekerereze?

3 Icyakora, hari bamwe bakunda Yehova cyane ariko bakumva bigoye kwemera ko bashobora kugirana ubucuti na we. Bamwe bumva nta gaciro bafite, bityo bakibaza niba koko ari aba Yehova. Icyakora, dushimishwa n’uko Imana yo ishobora kutubona mu buryo butandukanye n’ubwo (1 Sam 16:7). Intumwa Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be ati “niba umuntu akunda Imana, uwo muntu aba azwi na yo” (1 Kor 8:3). Urukundo ukunda Imana ni rwo rw’ingenzi cyane kugira ngo umenywe na yo. Tekereza nawe: kuki urimo usoma iyi gazeti? Kuki wihatira gukorera Yehova n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose? Niba wariyeguriye Imana kandi ukabatizwa, ni iki cyatumye ubikora? Bibiliya isobanura ko Yehova, we ugenzura imitima, yireherezaho abantu bifuzwa. (Soma muri Hagayi 2:7; Yohana 6:44.) Bityo rero, ukwiriye kumva ko ukorera Yehova kuko yakwireherejeho. Ntazigera atererana abo yireherejeho, mu gihe bakomeje kuba indahemuka. Imana ibona ko ari ab’agaciro, kandi irabakunda cyane.—Zab 94:14.

4. Kuki twagombye gukomeza gutekereza ku gaciro ko kuba tuzwi n’Imana?

4 Mu gihe Yehova amaze kutwireherezaho, twagombye kwihatira kuguma mu rukundo rwe. (Soma muri Yuda 20, 21.) Wibuke ko Bibiliya igaragaza ko dushobora guteshuka tukava mu byo kwizera cyangwa tukitandukanya n’Imana (Heb 2:1; 3:12, 13). Urugero, mbere y’uko intumwa Pawulo avuga amagambo aboneka muri 2 Timoteyo 2:19, yavuze ibirebana na Humenayo na Fileto. Uko bigaragara, abo bagabo bombi bari barigeze kuba aba Yehova, ariko nyuma yaho baza kureka ukuri (2 Tim 2:16-18). Wibuke nanone ko mu matorero y’i Galatiya harimo bamwe bari baramenywe n’Imana ariko ntibaguma mu mucyo wo mu buryo bw’umwuka bari barahozemo (Gal 4:9). Nimucyo twe kuzigera dufatana uburemere buke imishyikirano y’agaciro kenshi dufitanye n’Imana.

5. (a) Imwe mu mico Imana iha agaciro ni iyihe? (b) Ni izihe ngero turi busuzume?

5 Hari imico Yehova aha agaciro mu buryo bwihariye (Zab 15:1-5; 1 Pet 3:4). Bamwe mu bantu bari bazwi n’Imana baranzwe no kwizera no kwicisha bugufi. Reka dusuzume ingero z’abantu babiri, maze turebe ukuntu iyo mico yatumye Yehova abakunda cyane. Nanone kandi, turi burebe umuntu wabaye umwibone, bigatuma Yehova amwanga. Dushobora kuvana amasomo y’ingirakamaro kuri izo ngero.

Se w’abafite ukwizera bose

6. (a) Aburahamu yagaragaje ate ko yizeraga amasezerano ya Yehova? (b) Ni mu buhe buryo Aburahamu yari azwi na Yehova?

6 Aburahamu ‘yizeye Yehova.’ Yiswe “se w’abafite ukwizera bose” (Intang 15:6; Rom 4:11). Ukwizera kwatumye Aburahamu asiga inzu ye, incuti ze n’ibyo yari atunze, ajya mu gihugu cya kure (Intang 12:1-4; Heb 11:8-10). Imyaka myinshi nyuma yaho, Aburahamu yari agifite ukwizera gukomeye. Ibyo byagaragaye ubwo ‘yabaga nk’aho rwose yatambye Isaka’ umuhungu we, kugira ngo yumvire itegeko rya Yehova (Heb 11:17-19). Aburahamu yagaragaje ko yizeraga amasezerano ya Yehova, bikaba byaratumye Imana ibona ko yihariye; mu by’ukuri yari imuzi. (Soma mu Ntangiriro 18:19.) Yehova ntiyari azi gusa ko Aburahamu yariho; yabonaga ko ari incuti ye akunda cyane.—Yak 2:22, 23.

7. Ni iki Aburahamu yari azi ku birebana n’amasezerano ya Yehova? Yagaragaje ate ukwizera?

7 Biratangaje ko Aburahamu atigeze abona umugabane mu gihugu yari yarasezeranyijwe. Nta n’ubwo yigeze abona urubyaro rwe ‘rungana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja’ (Intang 22:17, 18). Nubwo ayo masezerano atigeze asohora Aburahamu akiriho, yakomeje kwizera Yehova. Yari azi ko iyo Imana ivuze ikintu, ari nk’aho kiba cyamaze gusohora. Koko rero, Aburahamu yakoze ibihuje n’uko kwizera yari afite. (Soma mu Baheburayo 11:13.) Ese Yehova abona ko dufite ukwizera nk’ukw’Aburahamu?

Gutegereza Yehova bigaragaza ko umuntu afite ukwizera

8. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe abantu benshi bifuza cyane?

8 Dushobora kugira ibintu twifuza cyane, urugero nko kubona uwo dushyingiranwa, kubyara abana no kugira amagara mazima. Ibyo ni ibintu bisanzwe kandi rwose birakwiriye. Ariko hari benshi bashobora kubyifuza ntibabibone. Niba natwe ari uko biri, uburyo tubyitwaramo bushobora kugaragaza uko ukwizera kwacu kungana.

9, 10. (a) Ni mu buhe buryo bamwe bashatse kugera ku byo bifuza? (b) Utekereza iki ku birebana n’isohozwa ry’amasezerano y’Imana?

9 Byaba ari ubupfapfa umuntu akoze ibintu bidahuje n’ubwenge buturuka ku Mana kugira ngo abone ibyo yifuza. Ibyo byakwangiza imishyikirano afitanye na yo. Urugero, hari bamwe bahisemo uburyo bwo kwivuza bunyuranyije n’inama Yehova atanga. Hari abandi bemeye gukora akazi gatuma batabona igihe cyo kuba hamwe n’imiryango yabo cyangwa icyo kujya mu materaniro y’itorero. Hari n’abatangira kugirana agakungu n’umuntu utizera. Ese iyo Umukristo agize imyifatire nk’iyo, aba koko ashaka kumenywa na Yehova? Ese iyo Aburahamu aza kurambirwa ntakomeze gutegereza ko Imana isohoza ibyo yamusezeranyije, yari kubibona ite? Byari kugenda bite iyo Aburahamu aza gukora ibyo yishakiye, agashaka ahandi atura? Naho se iyo aza guhitamo kwihesha izina rikomeye aho gutegereza ko Yehova agira icyo akora? (Gereranya n’Intangiriro 11:4.) Ese yari gukomeza kumenywa na Yehova?

10 Ni ibihe bintu wifuza ko byasohora? Ese ufite ukwizera gukomeye ku buryo wategereza Yehova, we ugusezeranya kuzaguha ibyo wifuza byose (Zab 145:16)? Nk’uko byagendekeye Aburahamu, amwe mu masezerano y’Imana ashobora kudasohora vuba nk’uko tubyifuza. Ariko nidukomeza kubaho mu buryo bugaragaza ko dufite ukwizera nk’ukwe, Yehova ntazatwibagirwa. Nta gushidikanya ko nitubigenza dutyo bizaduhesha inyungu.—Heb 11:6.

Umuntu wari umwibone n’uwicishaga bugufi

11. Ni ibihe bintu Kora yakoze mu gihe cy’imyaka myinshi?

11 Mose na Kora bagaragaje imyifatire itandukanye cyane mu birebana no kubaha gahunda ya Yehova n’imyanzuro ye. Uko bitwaye byagize ingaruka ku buryo Yehova yababonaga. Kora yari Umulewi w’Umukohati wiboneye ibintu byinshi Yehova yakoze, kandi yari afite n’inshingano nyinshi. Ashobora kuba yarabonye ukuntu ishyanga rya Isirayeli ryambutse Inyanja Itukura, agashyigikira urubanza Yehova yaciriye Abisirayeli bigometse ku musozi wa Sinayi, kandi akaba yari mu bari bafite inshingano yo gutwara isanduku y’isezerano (Kuva 32:26-29; Kub 3:30, 31). Uko bigaragara, yari yarabereye Yehova indahemuka mu gihe cy’imyaka myinshi, bikaba byaratumaga Abisirayeli benshi bamwubaha.

12. Nk’uko bigaragara ku ipaji ya 28, ubwibone bwa Kora bwagize izihe ngaruka ku mishyikirano yari afitanye n’Imana?

12 Nyamara mu gihe ishyanga rya Isirayeli ryari mu nzira rigana mu Gihugu cy’Isezerano, hari ikintu Kora yatekereje ko kitagendaga neza mu birebana n’uko iryo shyanga ryayoborwaga. Hanyuma abandi bantu 250 bari abatware b’iteraniro bifatanyije na we kugira ngo bagire icyo bahindura. Kora na bagenzi be bagomba kuba barumvaga bafitanye imishyikirano myiza na Yehova. Babwiye Mose bati “turabarambiwe, kuko abagize iteraniro bose ari abera kandi Yehova akaba ari hagati muri bo” (Kub 16:1-3). Mbega ukuntu biyemeraga bakaba n’abibone! Mose yarababwiye ati “Yehova azagaragaza uwe uwo ari we.” (Soma mu Kubara 16:5.) Umunsi wakurikiyeho wagiye kurangira Kora n’abafatanyije na we kwigomeka bamaze gupfa.—Kub 16:31-35.

13, 14. Ni mu buhe buryo Mose yagaragaje ko yicishaga bugufi?

13 Mose we yari “umuntu wicishaga bugufi cyane kurusha abantu bose bari ku isi” (Kub 12:3). Kuba yaricishaga bugufi byagaragajwe n’ukuntu yari yariyemeje gukurikiza ubuyobozi bwa Yehova (Kuva 7:6; 40:16). Nta kigaragaza ko Mose yakundaga gushidikanya ku buryo Yehova akora ibintu cyangwa ngo arakazwe n’uko yagombaga gukurikiza amabwiriza yamuhaga. Urugero, Yehova yatanze amabwiriza arebana n’ukuntu ihema ry’ibonaniro ryari kubakwa, ndetse no mu tuntu duto duto, wenda nk’amabara y’indodo n’umubare w’udukondo twari gushyirwa ku myenda y’iryo hema (Kuva 26:1-6). Niba hari umugenzuzi mu muteguro w’Imana ujya aguha amabwiriza no mu tuntu duto duto, hari igihe byakurakaza. Icyakora, Yehova we ni umugenzuzi utunganye uha abagaragu be inshingano kandi akabiringira. Iyo atanze amabwiriza menshi, ayatanga afite impamvu nziza. Nubwo Yehova yahaye Mose amabwiriza menshi, ntiyigeze arakara ngo yumve ko ari ukumusuzugura cyangwa kumuvutsa umudendezo we. Ahubwo Mose yabwiye abakozi gukora nk’uko Imana yari yabibategetse (Kuva 39:32). Mbega ukuntu yicishaga bugufi! Mose yari azi ko umurimo wari uwa Yehova, ko we yari igikoresho gusa cyakoreshwaga muri uwo murimo.

14 Nanone kandi, Mose yagaragaje ko yicishaga bugufi no mu gihe yabaga afite impamvu zo gucika intege. Hari igihe yananiwe kwifata kandi ntiyahesha Imana ikuzo, ubwo abantu bitotombaga. Ibyo byatumye Yehova abwira Mose ko atari kujyana ubwo bwoko mu Gihugu cy’Isezerano (Kub 20:2-12). Mu gihe cy’imyaka myinshi, we n’umuvandimwe we Aroni bari barihanganiye kwitotomba kw’Abisirayeli. Ariko ikosa rimwe gusa Mose yakoze icyo gihe ryatumye atemererwa kubona ibyo yari amaze igihe kirekire ategereje. Mose yabyitwayemo ate? Birumvikana ko yumvise acitse intege, ariko yemeye yicishije bugufi umwanzuro Yehova yari yafashe. Yari azi ko Yehova ari Imana ikiranuka, kandi itagira uwo irenganya (Guteg 3:25-27; 32:4). Ese iyo utekereje kuri Mose ntubona ko yari azwi na Yehova?—Soma mu Kuva 33:12, 13.

Kugandukira Yehova bisaba kwicisha bugufi

15. Ni iki imyifatire y’ubwibone Kora yagaragaje ishobora kutwigisha?

15 Uko twitwara iyo hagize ibintu binonosorwa mu muteguro n’igihe hari imyanzuro ifashwe n’abashinzwe kutuyobora, bigira uruhare ku kuntu Yehova atubona. Kora n’abo bari bafatanyije bitandukanyije n’Imana bitewe no gukabya kwiyiringira, ubwibone no kubura ukwizera. Nubwo Kora yabonaga umusaza Mose ari we uhora afata imyanzuro, mu by’ukuri Yehova ni we wayoboraga iryo shyanga. Kora ntiyabizirikanye, bituma atagandukira abo Imana yakoreshaga mu kuyobora iryo shyanga. Byari kurushaho kuba byiza iyo Kora ategereza Yehova akabasobanurira ibintu neza cyangwa akagira ibyo anonosora niba mu by’ukuri byari bikenewe. Amaherezo, Kora yatumye umurimo yari yarakoreye Imana ari indahemuka uhinduka ubusa, bitewe n’ibikorwa bye by’ubwibone.

16. Ni mu buhe buryo gukurikiza urugero rwa Mose rwo kwicisha bugufi bishobora gutuma tumenywa na Yehova?

16 Iyo nkuru ikubiyemo umuburo ukomeye ureba abasaza n’abandi bagize itorero muri iki gihe. Gutegereza Yehova no gukurikiza ubuyobozi duhabwa n’abashyiriweho kutuyobora, bisaba kwicisha bugufi. Ese tugaragaza ko twicisha bugufi kandi ko twitonda nka Mose? Ese twemera umwanya abatuyobora bafite kandi tugakurikiza ubuyobozi baduha? Ese tumenya kwifata iyo hagize ibiduca intege? Niba ari uko biri, natwe tuzamenywa na Yehova. Kwicisha bugufi no kuganduka bizatuma adukunda.

Yehova azi abe

17, 18. Ni iki cyatuma Yehova akomeza kubona ko turi abe?

17 Gutekereza ku bo Yehova yireherejeho kandi akabamenya, ni iby’ingirakamaro. Aburahamu na Mose ntibari batunganye kandi bakoraga amakosa kimwe natwe. Nyamara kandi, Yehova yari azi ko ari abe. Icyakora, inkuru y’ibyabaye kuri Kora igaragaza ko dushobora guteshuka tukareka Yehova, bityo ntidukomeze kumenywa na we kandi ntatwemere. Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati “Yehova ambona ate? Ni irihe somo nshobora kuvana kuri izo nkuru za Bibiliya?”

18 Kumenya ko Yehova abona ko abantu b’indahemuka yireherejeho ari abe, bishobora kugutera inkunga cyane. Jya ukomeza kwizera, kwicisha bugufi, ugire n’indi mico izatuma Imana yacu irushaho kugukunda. Nta gushidikanya ko kumenywa na Yehova bidutera ishema. Bituma tugira imibereho irangwa n’ibyishimo muri iki gihe, kandi bizatuma tubona imigisha ihebuje mu gihe kizaza.—Zab 37:18.

Ese uribuka?

• Ni iyihe mishyikirano y’agaciro kenshi ushobora kugirana na Yehova?

• Ni mu buhe buryo wakwigana ukwizera kwa Aburahamu?

• Ni ayahe masomo dushobora kuvana kuri Kora na Mose?

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Kimwe na Aburahamu, ese natwe twizera ko Yehova azasohoza rwose amasezerano ye?

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Kora ntiyari yiteguye kugandukira abamuyoboraga yicishije bugufi

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ese Yehova azi ko ugandukira abakuyobora wicishije bugufi?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze