ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 32 p. 80-p. 81 par. 2
  • Umuyobozi mushya n’abagore babiri b’intwari

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umuyobozi mushya n’abagore babiri b’intwari
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Ukwizera kwatumye Baraki atsinda ingabo zikomeye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Abagore babiri b’intwari
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • ‘Narahagurutse kandi ndi umubyeyi muri Isirayeli’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Iyo witanze bituma Yehova asingizwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 32 p. 80-p. 81 par. 2
Baraki asaba Debora ngo aze bajyane

IGICE CYA 32

Umuyobozi mushya n’abagore babiri b’intwari

Yosuwa yamaze imyaka myinshi ayobora abantu ba Yehova, apfa afite imyaka 110. Igihe cyose yari akiriho, Abisirayeli basengaga Yehova. Ariko amaze gupfa, biganye Abanyakanani batangira gusenga ibigirwamana. Yehova yemeye ko umwami w’Umunyakanani witwaga Yabini agirira nabi Abisirayeli, kubera ko batakomeje kumwumvira. Abantu basenze Yehova bamwinginga kugira ngo abakize. Yehova yabahaye umuyobozi mushya witwaga Baraki. Yagombaga kubafasha kongera gukorera Yehova.

Umuhanuzikazi witwaga Debora yatumyeho Baraki. Yari afite ubutumwa Yehova yari yamubwiye. Yaramubwiye ati: “Fata abagabo 10.000, ujye ku mugezi wa Kishoni, urahahurira n’abasirikare ba Yabini. Umuyobozi mukuru w’abasirikare ba Yabini witwa Sisera uzamutsinda.” Baraki yabwiye Debora ati: “Ndajyayo ari uko wemeye ko tujyana.” Na we aramubwira ati: “Turajyana. Ariko umenye ko atari wowe uzica Sisera. Yehova yavuze ko azicwa n’umugore.”

Debora yajyanye na Baraki n’abasirikare be ku Musozi wa Tabori kwitegura urugamba. Sisera yarabyumvise ahita akoranya amagare y’intambara n’abasirikare be, bateranira mu kibaya cyo munsi y’uwo musozi. Debora yabwiye Baraki ati: “Uyu munsi Yehova aratuma utsinda.” Baraki n’abasirikare be 10.000 bamanutse uwo musozi kugira ngo barwane n’abasirikare bari bakomeye ba Sisera.

Yehova yatumye umugezi wa Kishoni wuzura. Amagare y’intambara ya Sisera yatangiye gusaya mu byondo. Sisera yavuye ku igare rye atangira kwiruka. Baraki n’abasirikare be batsinze abasirikare ba Sisera, ariko Sisera we arabacika arahunga. Yagiye kwihisha mu ihema ry’umugore witwaga Yayeli. Yayeli yamuhaye amata maze amworosa ikiringiti. Sisera yahise asinzira kuko yari ananiwe. Hanyuma Yayeli yaje gahoro gahoro, afata urubambo bakoresha bashinga ihema arumushinga mu mutwe, arapfa.

Baraki na Debora basingiza Yehova baririmba

Baraki yaje yiruka ashaka Sisera. Yayeli yasohotse mu ihema rye aramubwira ati: “Injira nkwereke uwo ushaka.” Nuko Baraki yinjiye, asanga Sisera aryamye hasi yapfuye. Baraki na Debora baririmbye indirimbo yo gusingiza Yehova kubera ko yatumye Abisirayeli batsinda abanzi babo. Mu myaka 40 yakurikiyeho, Abisirayeli bakomeje kugira amahoro.

‘Abagore bamamaza ubutumwa bwiza ni itsinda rinini ry’ingabo.’—Zaburi 68:11

Ibibazo: Debora yafashije ate Abisirayeli? Yayeli yagaragaje ate ubutwari?

Abacamanza 4:1–5:31

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze