IGICE CYA 35
Hana asenga asaba umwana
Hari Umwisirayeli witwaga Elukana wari ufite abagore babiri. Umwe yitwaga Hana undi yitwa Penina. Ariko Elukana yakundaga Hana cyane. Penina yahoraga abwira Hana amagambo mabi amubabaza kubera ko nta bana yagiraga, kandi we akaba yari afite benshi. Buri mwaka, Elukana yajyanaga umuryango we gusengera mu ihema ryo guhuriramo n’Imana ryari i Shilo. Igihe kimwe ubwo bari i Shilo, Elukana yabonye ko Hana, umugore we yakundaga yari ababaye cyane. Yaramubwiye ati: “Hana ndakwinginze, rwose wirira. None se kuba umfite ntibigushimisha? Ndagukunda cyane.”
Nyuma yaho Hana yagiye ahantu wenyine arasenga. Yakomezaga gusenga Yehova arira, amwinginga ngo amufashe. Yabwiye Yehova ati: “Yehova, numpa umwana w’umuhungu, nzamuguha agukorere iminsi yose y’ubuzima bwe.”
Umutambyi Mukuru Eli yabonye Hana arimo arira, akeka ko yasinze. Hana yaramubwiye ati: “Oya databuja, sinasinze. Ahubwo nabwiraga Yehova ikibazo kimpangayikishije cyane.” Eli yabonye ko yari yibeshye maze aramubwira ati: “Imana iguhe ibyo wayisabye.” Hana yumvise aruhutse maze arataha. Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka yabyaye umwana w’umuhungu amwita Samweli. Hana yarishimye cyane.
Hana ntiyibagiwe ibyo yasezeranyije Yehova. Samweli amaze kuva ku ibere, Hana yamujyanye gukorera Yehova mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Agezeyo yabwiye Eli ati: “Uyu ni wa mwana nasabaga igihe nasengaga. Ndamutanze ngo azakorere Yehova igihe cyose azaba akiriho.” Buri mwaka, Elukana na Hana basuraga Samweli bakamuzanira ikanzu nshya idafite amaboko. Yehova yatumye Hana abyara abandi bahungu batatu n’abakobwa babiri.
“Mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona.”—Matayo 7:7