Mwigane ukwizera kwabo
Yabwiye Imana ibyari bimuri ku mutima
ICYO gihe Hana yari ahugiye mu kwitegura urugendo, ari na ko agerageza kwirengagiza ibibazo yari afite. Birashoboka ko icyo cyabaga ari igihe gishimishije, kubera ko Elukana umugabo wa Hana yari amenyereye kujyana n’umuryango we wose, bagakora ingendo buri mwaka bagiye gusengera mu ihema ry’ibonaniro i Shilo. Yehova yari yarateganyije ko icyo kiba igihe cy’ibyishimo (Gutegeka kwa Kabiri 16:15). Nta gushidikanya ko kuva Hana akiri muto, yishimiraga iyo minsi mikuru. Ariko kandi, hari hashize imyaka mike ibyo bihindutse.
Hana yari yaragize imigisha yo gushaka umugabo umukunda. Icyakora, Elukana yari afite undi mugore. Uwo mugore yitwaga Penina, kandi uko bigaragara, yakoraga ibishoboka byose kugira ngo ababaze Hana. Iyo iyo minsi mikuru ya buri mwaka yageraga, Penina yaboneragaho uburyo bwo kurushaho kumubabaza. Yabigenzaga ate? Ese kuba Hana yarizeraga Yehova, byamufashije bite kwihanganira izo ngorane, nubwo byasaga n’aho bitoroshye? Niba uhanganye n’ibibazo bituma ubura ibyishimo, ushobora guhumurizwa cyane n’inkuru ya Hana.
“Ni iki kiguhagarika umutima?”
Bibiliya igaragaza ko Hana yari ahanganye n’ibibazo bibiri bikomeye. Ikibazo cya mbere yashoboraga kugira icyo agikoraho, ariko icya kabiri cyo nta cyo yashoboraga kugikoraho na mba. Icya mbere, ni uko umugabo we yari afite undi mugore, kandi mukeba we akaba yaramwangaga. Icya kabiri, ni uko yari ingumba. Ibyo ni ibintu bishobora kubabaza umugore uwo ari wese wifuza kubyara, ariko mu gihe cya Hana byo byari ibindi bindi, kuko mu muco wabo ibyo byari ibintu byateraga agahinda kenshi. Buri muryango wifuzaga kubyara, kugira ngo izina ryawo ritazimangatana. Ubwo rero, kuba ingumba cyari igisebo gikomeye.
Birashoboka ko Hana yari kwihanganira ingorane ze, iyo Penina aza kuba adahari. Nta na rimwe gushaka abagore benshi byigeze biba byiza, kubera ko bikurura amahari, ubushyamirane n’intimba yo mu mutima. Uwo muco wo gushaka abagore benshi, uhabanye n’ihame ryo gushaka umugore umwe, Imana yari yarashyizeho mu busitani bwa Edeni (Itangiriro 2:24).a Nguko uko Bibiliya igaragaza ingaruka zo gushaka abagore benshi, kandi ibyabaye mu rugo rwa Elukana bigaragaza neza ububi bwabyo.
Elukana yakundaga Hana cyane. Amateka y’Abayahudi agaragaza ko Elukana yabanje gushaka Hana, hanyuma akaza gushaka Penina mu myaka runaka yakurikiyeho. Uko byaba byaragenze kose, Penina wagiriraga Hana ishyari ryinshi, yakoze ibishoboka byose ngo amubabaze. Ikintu gikomeye cyatumaga Penina yirata kuri Hana, ni uko yabyaraga. Penina yabyaraga kenshi, kandi uko abana be biyongeraga, ni ko yarushagaho kumva ko afite agaciro. Aho kugira ngo agirire impuhwe Hana cyangwa ngo amuhumurize kuko yari ingumba, yaboneragaho uburyo bwo kumukina ku mubyimba. Bibiliya ivuga ko Penina “yajyaga amubabaza cyane akamutera agahinda” (1 Samweli 1:6). Ibyo kandi Penina yabikoraga abigambiriye. Yashakaga kubabaza Hana, kandi yabigezeho.
Uko biragaragara, Penina yakundaga kwifashisha igihe babaga bagiye mu ngendo bakoraga buri mwaka bajya i Shilo, kugira ngo arusheho kubabaza Hana. Elukana yahaga ‘abahungu n’abakobwa’ ba Penina imigabane ku bitambo bagombaga gutura Yehova, kandi buri mwana akamuha uwe. Icyakora kubera ko Hana yari ingumba, yahabwaga umugabane we gusa. Icyo gihe rero, Penina yaboneragaho uburyo bwo kumwibutsa ko yari ingumba, ku buryo byatumaga uwo mugore wari waragowe aturika akarira, kandi akananirwa kurya. Elukana yahitaga abona ko Hana ahangayitse cyane kandi ko kurya byamunaniye, maze akagerageza kumuhumuriza. Yigeze kumubaza ati “urarizwa n’iki Hana? Ni iki kikubuza kurya, kandi ni iki kiguhagarika umutima? Mbese sinkurutira abana b’abahungu cumi?”—1 Samweli 1:4-8.
Elukana yari azi neza ko Hana ababazwa n’uko yari ingumba, kandi nta gushidikanya ko Hana na we yishimiraga urukundo umugabo we yamugaragarizaga.b Ariko kandi, Elukana ntiyajyaga avuga iby’ubugome bwa Penina, kandi Bibiliya ntigaragaza ko Hana yigeze abimubwira. Birashoboka ko Hana yabonaga ko iyo aramuka avuze ibyo Penina yamukoreraga, byari gutuma ibintu birushaho kuzamba. Ese mu by’ukuri hari icyo Elukana yari kubikoraho? Ese aho ntibyari gutuma Penina arushaho kubabaza Hana, kandi bigatuma abana b’uwo mugore mubi n’abaja be barushaho kumwanga? Nta gushidikanya ko ibyo byari gutuma Hana arushaho kumva ko nta jambo yari afite mu rugo rwe.
Elukana yaba yari azi buri kantu kose Penina yakoreraga Hana cyangwa atari abizi, Yehova we yarabibonaga byose. Ijambo rye ritwereka uko ibintu byose byagenze, ibyo bikaba biduha umuburo ukomeye wo kwirinda ishyari n’urwangano, kabone n’ubwo byaba ari mu tuntu duto. Ku rundi ruhande, abantu barenganywa kandi b’abanyamahoro nka Hana, bashobora guhumurizwa no kumenya ko Imana itabera, izabarenganura mu gihe ibona ko gikwiriye, kandi ikabikora mu buryo buhuje n’uko ibishaka (Gutegeka kwa Kabiri 32:4). Birashoboka ko Hana yari abizi neza, akaba ari yo mpamvu yasabye Yehova ko yamufasha.
‘Ntiyongera kugaragaza umubabaro ukundi’
Icyo gihe bwari bumaze gucya, kandi ubona abagize umuryango bose, hakubiyemo n’abana, bahugiye mu kwitegura urugendo. Bari kugenda ibirometero birenga 30 bazamuka imisozi yo mu gihugu cya Efurayimu, kugira ngo bagere i Shilo.c Urwo rugendo bagendaga n’amaguru rwashoboraga kumara umunsi umwe cyangwa ibiri. Nubwo Hana yari azi neza ibyo mukeba we w’umunyeshyari yari bumukorere, ntiyigeze asigara mu rugo. Bityo rero, yahaye urugero rwiza abantu bose basenga Imana muri iki gihe. Ntitwagombye na rimwe kwemera ko imyifatire mibi y’abandi, itubuza gusenga Imana. Turamutse tubyemeye, byatuma tutabona imigisha ituma tubona imbaraga zo gukomeza kwihangana.
Abagize uwo muryango bamaze umunsi wose banyura mu nzira z’imisozi kandi zirimo imiyaga, maze baza kugera hafi y’i Shilo. Bahageze bicaye mu mpinga y’agasozi gakikijwe n’utundi dusozi tureture, maze bararuhuka. Birashoboka ko igihe bari hafi kuhagera, Hana we yagendaga atekereza icyo yari kubwira Yehova mu isengesho. Bageze i Shilo, umuryango wose wicaye hamwe maze usangira amafunguro. Hana yahise abasiga, maze yerekeza ahari ihema rya Yehova. Yahasanze Umutambyi Mukuru Eli, yicaye ku muryango w’urusengero. Icyakora, Hana we yari ahangayikishijwe no kuvugana n’Imana. Yari yiringiye ko nibura aho ku ihema rya Yehova, hari uri bumutege amatwi. Nubwo nta muntu n’umwe washoboraga kwiyumvisha neza akababaro ke, yari yizeye ko Se wo mu ijuru we yari kumwumva. Yagaragaje agahinda kenshi yari afite, maze araturika ararira.
Hana yararize, maze asuka ibyari mu mutima we imbere ya Yehova atsikimba. Iminwa ye yatangiye kwinyeganyeza, igihe yavugiraga mu mutima we agaragaza agahinda ke. Yakomeje gusenga, maze abwira Se ibyari bimuhangayikishije byose. Icyakora ntiyasabye Imana kumuha umwana gusa. Kubera ko yashakaga ko Imana imuha imigisha, kandi na we akayitura icyo yashoboraga kubona, yahize umuhigo w’uko nabyara umwana, yari kuzamwegurira Yehova iminsi yose y’ubuzima bwe.—1 Samweli 1:9-11.
Hana yasigiye abagaragu b’Imana bose urugero rwiza, ku birebana no gusenga. Yehova atumirira abagaragu be kumubwira ibibari ku mutima nta cyo bamukinze, bakavuga ibibahangayikishije, nk’uko umwana wizera ko se amukunda abigenza (Zaburi 62:9; 1 Abatesalonike 5:17). Intumwa Petero yarahumekewe maze yandika amagambo aduhumuriza mu gihe dusenga Yehova, agira ati ‘mumwikoreze imihangayiko yanyu yose kuko abitaho.’—1 Petero 5:7.
Icyakora, kwiyumvisha akababaro k’abandi no kwishyira mu mwanya wabo, nk’uko Yehova abigenza, biratugora. Igihe Hana yasengaga arira, yagize atya yumva ijwi rimutunguye. Iryo jwi, ryari irya Eli umutambyi mukuru wari umaze akanya amwitegereza. Yaramubwiye ati “uzageza he isindwe ryawe? Mbese waretse vino yawe?” Eli yari yamaze kubona ko iminwa ya Hana yanyeganyegaga, ko yariraga kandi ko hari ikibazo yari afite. Aho kugira ngo abanze amenye ikibazo Hana yari afite, yahise afata umwanzuro w’uko yari yasinze.—1 Samweli 1:12-14.
Mbega ukuntu icyo gihe Hana yumvise arushijeho gushengurwa n’agahinda, igihe yashinjwaga ibinyoma, kandi abeshyewe n’umuntu nk’uwo ufite umwanya w’icyubahiro! Nubwo byari bimeze bityo ariko, Hana yongeye gutanga urugero rwiza rwo kwizera. Ntiyigeze yemera ko amakosa y’umuntu udatunganye amubuza gusenga Yehova. Yasubizanyije Eli ikinyabupfura, maze amusobanurira neza ikibazo yari afite. Birashoboka ko Eli na we amaze kubona ko yibeshye, yamushubije mu ijwi rituje agira ati “genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.”—1 Samweli 1:15-17.
Ese kuba Hana yarasutse ibyari bimuri ku mutima imbere ya Yehova, kandi agasengera mu ihema ry’ibonaniro, hari icyo byamumariye? Iyo nkuru ikomeza igira iti “uwo mugore aragenda arafungura, mu maso he ntihongera kugaragaza umubabaro ukundi” (1 Samweli 1:18). Hana yumvise aruhutse, kuko yari ameze nk’aho atuye umutwaro w’ibyari bimuhangayikishije, maze akawikoreza Se wo mu ijuru, we ufite imbaraga nyinshi kumurusha (Zaburi 55:23). Kandi se koko hari ikibazo icyo ari cyo cyose cyananira Yehova? Oya rwose, nta kigeze kibaho, nta gihari kandi nta n’ikizabaho.
Mu gihe twumva turemerewe n’ibibazo, duhangayitse cyane kandi dushenguwe n’agahinda, byaba byiza dukurikije urugero rwa Hana, maze tugasuka ibiri mu mutima imbere y’Imana, yo ‘yumva amasengesho’ (Zaburi 65:3). Nitubikora twizeye, natwe tuzibonera ko agahinda twari dufite kazashira, maze tukagira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.”—Abafilipi 4:6, 7.
“Nta gitare kimeze nk’Imana yacu”
Bukeye bwaho, Hana yasubiye ku ihema ry’ibonaniro ari kumwe na Elukana. Birashoboka ko yari yamubwiye ibyo yari yasabye Yehova mu isengesho, akamubwira n’umuhigo yari yahize, kubera ko Amategeko ya Mose yavugaga ko umugabo yari afite uburenganzira bwo gutesha agaciro umuhigo umugore we yabaga yahize atabimwemereye (Kubara 30:10-15). Icyakora, uwo mugabo w’indahemuka ntiyigeze asesa umuhigo w’umugore we. Ahubwo, we na Hana basengeye Yehova mu ihema ry’ibonaniro, mbere y’uko basubira iwabo.
Ese ni ryari Penina yabonye ko atari agishoboye kubabaza Hana nk’uko yari asanzwe abigenza? Nta cyo iyo nkuru ibivugaho, uretse ko imvugo ngo ‘ntiyongera kugaragaza umubabaro ukundi,’ yumvikanisha ko kuva icyo gihe Hana yaranzwe n’ibyishimo. Uko byaba byaragenze kose, Penina ntiyatinze kubona ko ibikorwa bye bibi nta cyo byatwaraga Hana. Bibiliya ntiyongeye kuvuga ibya Penina ukundi.
Uko amezi yagendaga ashira, amahoro yo mutima Hana yari afite yatumye asabwa n’ibyishimo, kuko yari yarasamye! Icyakora nubwo yari yishimye, ntiyigeze yibagirwa uwari waramuhaye iyo migisha. Igihe umuhungu we yavukaga, yamwise Samweli risobanurwa ngo “izina ry’Imana,” kandi nta gushidikanya ko rifitanye isano no kwambaza izina ry’Imana, nk’uko yari yarabigenje. Muri uwo mwaka, Hana ntiyongeye kujyana na Elukana hamwe n’umuryango we i Shilo. Yagumye mu rugo imyaka itatu kugeza igihe umwana yacukiye. Hanyuma yatangiye kwitegura ukuntu yari agiye gutandukana n’umuhungu we yakundaga.
Birumvikana ko gutandukana bitari byoroshye. Yego Hana yari azi ko Samweli yari kujya yitabwaho i Shilo, wenda akitabwaho n’abagore bakoraga mu ihema ry’ibonaniro. Ariko kandi, Samweli yari akiri muto kandi yari agikeneye kuba hafi ya nyina. Nubwo byari bimeze bityo, Hana na Elukana bajyanye uwo muhungu wabo ku bushake, kandi batagononwa. Batambye ibitambo mu nzu y’Imana, bereka Eli uwo muhungu wabo, maze bamwibutsa umuhigo Hana yari yarahize mu myaka yari ishize.
Hanyuma Hana yavuze isengesho, ku buryo Yehova yabonye ko bikwiriye ko ryandikwa mu Ijambo rye ryahumetswe. Nusoma amagambo yanditse muri 1 Samweli 2:1-10, uzibonera ko buri murongo ugaragaza ko Hana yari afite ukwizera gukomeye. Yasingije Yehova kubera ko akoresha imbaraga ze mu buryo buhebuje, amushimira ubushobozi bwo gucisha bugufi abibone, gukiza abakandamizwa no kuba ashobora kwica agakiza. Nanone yasingije Se kubera ko ari we wenyine wera, ukiranuka kandi w’indahemuka. Hana yari afite impamvu zumvikana zo kuvuga ati “nta gitare kimeze nk’Imana yacu.” Yehova ariringirwa mu buryo bwuzuye, ntahinduka kandi ni ubuhungiro bw’abantu bose bakandamizwa n’abasuzugurwa, bamutakira bamusaba kubafasha.
Nta gushidikanya ko Samweli wari ukiri muto, yari afite imigisha yo kugira umubyeyi nk’uwo wizera Yehova. Nubwo yakuze atamubona, nta na rimwe yigeze yumva ari wenyine. Buri mwaka Hana yajyaga i Shilo, amushyiriye ikanzu yo gukorana mu ihema ry’ibonaniro. Kumushyira uwo mwambaro, byamugaragarizaga ko amukunda, kandi ko amwitaho (1 Samweli 2:19). Sa n’ureba Hana arimo yambika umuhungu we iyo kanzu, areba ko imukwiriye, ari na ko amurebana ubwuzu, amubwira amagambo meza amutera inkunga. Samweli yari afite imigisha yo kugira umubyeyi nk’uwo, kandi yabereye umugisha ababyeyi be, ndetse n’ishyanga rya Isirayeli.
Icyakora Imana ntiyigeze yibagirwa Hana. Yamuhaye imigisha yo kororoka, maze we na Elukana babyarana abandi bana batanu (1 Samweli 2:21). Birashoboka ko imigisha ikomeye Hana yagize, ari ukugirana imishyikirano ya bugufi na Se Yehova, dore ko iyo mishyikirano yarushagaho gukomera, uko umwaka washiraga undi ugataha. Turifuza ko nawe ari uko byakugendera, mu gihe wigana ukwizera kwa Hana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka kumenya impamvu Imana yaretse abantu bo mu gihe cya kera bagashaka abagore benshi, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 2009 ku ipaji ya 30, ku mutwe uvuga ngo “Ese Imana yemera ko abagabo bashaka abagore benshi?”
b Nubwo iyo nkuru ivuga ko Yehova “yamuzibye inda ibyara,” nta gihamya igaragaza ko Imana yangaga uwo mugore wari indahemuka, kandi wicishaga bugufi (1 Samweli 1:5). Hari igihe Bibiliya ivuga ko Imana ari yo yateje ibintu runaka, ishaka kumvikanisha gusa ko yabiretse bikabaho.
c Iyo ntera bayibaze bashingiye ku gitekerezo cy’uko umugi wa Rama Elukana yari atuyemo, ushobora kuba ari wo Arimataya yo mu gihe cya Yesu.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]
Amasengesho abiri y’ingenzi
Amasengesho abiri ya Hana aboneka muri 1 Samweli 1:11 no mu gice cya 2:1-10, arimo ibintu byihariye. Reka dusuzume bimwe muri byo:
▪ Isengesho rya mbere rya Hana, yarituye “Nyagasani Nyiringabo.” Ni we muntu wa mbere uvugwa muri Bibiliya, wakoresheje iyo mvugo. Iyo mvugo iboneka incuro 285 mu mwandiko w’umwimerere wa Bibiliya, kandi yerekeza ku mwanya Yehova afite wo kuba ategeka umutwe munini w’abamarayika, ari bo bana be b’umwuka.
▪ Zirikana ko Hana atavuze isengesho rya kabiri igihe umwana we yari amaze kuvuka, ahubwo yarivuze igihe we na Elukana bari bamaze kumwegurira Yehova kugira ngo amukorere i Shilo. Ibyo rero, birerekana ko ibyishimo Hana yagize bitatewe nuko yari yacecekesheje mukeba we Penina, ahubwo ko byari bishingiye ku kuba yarahawe imigisha na Yehova.
▪ Igihe Hana yavugaga ati “ihembe ryanjye rishyirwe hejuru n’Uwiteka,” ashobora kuba yaratekerezaga ku kimasa, ari ryo tungo ryikorera imitwaro kandi rigakoresha amahembe yaryo ribigiranye imbaraga. Ni nk’aho Hana yarimo avuga ati “Yehova, wampaye imbaraga.”—1 Samweli 2:1.
▪ Amagambo Hana yavuze yerekeza ku ‘wo [Imana] yasize amavuta,’ yari ubuhanuzi. Ayo magambo asobanura kimwe n’ijambo “mesiya,” kandi Hana ni we wa mbere uvugwa muri Bibiliya wayakoresheje, yerekeza ku muntu wari kuzasigwa akaba umwami.—1 Samweli 2:10.
▪ Mariya nyina wa Yesu wabayeho nyuma y’imyaka igera ku 1.000, yakoresheje imvugo isa n’iyo Hana yakoresheje, igihe na we yavugaga amagambo yo gusingiza Yehova.—Luka 1:46-55.
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Hana yari ahangayikishijwe cyane no kuba yari ingumba, kandi Penina yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo amutere agahinda
[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Ese nawe ushobora kwigana Hana, ukajya usenga ubivanye ku mutima?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Nubwo Eli yashinje Hana ibinyoma, ntiyigeze yihimura