IGICE CYA 39
Umwami wa mbere wa Isirayeli
Yehova yari yarahaye Abisirayeli abacamanza bo kubayobora, ariko bo bashakaga umwami. Babwiye Samweli bati: “Ibihugu byose bidukikije bifite abami. Natwe turashaka umwami.” Samweli yabonye ko byari bibi, maze asenga Yehova arabimubwira. Yehova yaramubwiye ati: “Aba bantu si wowe banze. Ni njye banze. Ubabwire ko umwami bazamubona, ariko ko azabasaba ibintu byinshi.” Icyakora abantu baravuze bati: “Nta cyo bitubwiye. Turashaka umwami.”
Yehova yabwiye Samweli ko Sawuli ari we wari kuba umwami wa mbere. Igihe Sawuli yasuraga Samweli i Rama, Samweli yamusutse amavuta ku mutwe, aba amugize umwami.
Nyuma yaho, Samweli yateranyirije hamwe Abisirayeli ngo abereke umwami wabo. Ariko bashatse Sawuli baramubura. Ese uzi impamvu batamubonye? Ni ukubera ko yari yihishe mu mizigo. Bamaze kumubona, baramuzanye ahagarara hagati y’abantu. Sawuli yari muremure asumba abandi bose kandi yari mwiza cyane. Samweli yabwiye abantu ati: “Murebe uwo Yehova yatoranyije.” Abantu bahise bavuga cyane bati: “Umwami arakabaho!”
Sawuli akimara kuba umwami, yumviraga Samweli kandi agakora ibyo Yehova ashaka. Icyakora yaje guhinduka. Urugero, umwami Sawuli ntiyari yemerewe kujya ku gicaniro gutamba ibitambo. Hari igihe Samweli yabwiye Sawuli ngo amutegereze. Ariko Samweli yaratinze, maze Sawuli yiyemeza gutamba ibitambo. Samweli yabyitwayemo ate? Yaramubwiye ati: “Ntiwagombaga gusuzugura itegeko rya Yehova.” Ese iryo kosa Sawuli yakoze, yarikuyemo isomo?
Nyuma yaho, Sawuli yagiye kurwana n’Abamaleki maze Samweli amubwira ko agomba kubarimbura bose. Icyakora, Sawuli yanze kwica Umwami Agagi. Yehova yabwiye Samweli ati: “Sawuli yarantaye, kandi ntakinyumvira.” Samweli yarababaye cyane maze abwira Sawuli ati: “Kubera ko wanze kumvira Yehova, na we azatoranya undi mwami.” Igihe Samweli yari ahindukiye ngo agende, Sawuli yafashe ikanzu ye maze iracika. Samweli yaramubwiye ati: “Yehova yakwatse ubwami.” Yehova yari agiye gushyiraho undi mwami umukunda kandi umwumvira.
“Kumvira biruta ibitambo.”—1 Samweli 15:22