ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/2 pp. 21-23
  • “Kumvira biruta ibitambo”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Kumvira biruta ibitambo”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yehova agaragaza umwami yatoranyije
  • Ku rugamba
  • “Wakoze iby’ubupfapfa”
  • Yehova yanze Sawuli
  • Sawuli, umwami wa mbere wa Isirayeli
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Umwami wa mbere wa Isirayeli
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Yesu atoranya Sawuli
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Dawidi na Sawuli
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/2 pp. 21-23

“Kumvira biruta ibitambo”

SAWULI ni we wabaye umwami wa mbere wa Isirayeli ya kera. Nubwo Sawuli yari yaratoranyijwe n’Imana y’ukuri, hari igihe cyageze areka kuyumvira.

Ni ayahe makosa Sawuli yakoze? Ese yashoboraga kuyirinda? Twakungukirwa dute no gusuzuma ibyamubayeho?

Yehova agaragaza umwami yatoranyije

Mbere y’uko Sawuli aba umwami, umuhanuzi Samweli ni we wari uhagarariye Imana muri Isirayeli. Icyo gihe noneho Samweli yari amaze gusaza, kandi abahungu be ntibari indahemuka. Nanone kandi, muri icyo gihe iryo shyanga ryari ryugarijwe n’abanzi baryo. Igihe abakuru bo muri Isirayeli basabaga Samweli kubashyiriraho umwami wo kubacira imanza no kubarangaza imbere ku rugamba, Yehova yabwiye uwo muhanuzi gusuka amavuta kuri Sawuli kugira ngo abe umutware wabo, agira ati “azakiza ubwoko bwanjye amaboko y’Abafilisitiya.”—1 Sam 8:4-7, 20; 9:16.

Sawuli yari “umusore mwiza cyane.” Icyakora, Sawuli ntiyari afite ubwiza gusa, ahubwo yari afite n’imico myiza, nko kwicisha bugufi. Urugero, Sawuli yabajije Samweli ati “ese si ndi Umubenyamini, umuryango muto kurusha iyindi yose muri Isirayeli? Ese inzu yacu si yo yoroheje kurusha izindi zose mu muryango wa Benyamini? None kuki umbwiye amagambo nk’ayo?” Sawuli yabonaga ko ari umuntu woroheje kandi ko n’umuryango yakomokagamo utari ukomeye nubwo se witwaga Kishi “yari umuntu ukomeye kandi ukize.”—1 Sam 9:1, 2, 21.

Nanone reka turebe uko Sawuli yitwaye ubwo Samweli yatangazaga ku mugaragaro uwo Yehova yari yatoranyirije kuba umwami wa Isirayeli. Samweli yabanje gusuka amavuta kuri Sawuli biherereye, aramubwira ati “ukore icyo ubona gikwiriye kuko Imana y’ukuri iri kumwe nawe.” Nyuma yaho, uwo muhanuzi yakoranyije abantu kugira ngo abamenyeshe uwo Yehova yari yatoranyije. Icyakora, igihe batangazaga ko ari Sawuli, baramushatse baramubura. Sawuli yari yihishe kubera ko yagiraga amasonisoni. Yehova yagaragaje aho Sawuli yari ari, maze batangaza ko ari we mwami.—1 Sam 10:7, 20-24.

Ku rugamba

Sawuli ntiyatinze kwereka umuntu wese ushobora kuba yarahinyuraga ubushobozi bwe ko yibeshyaga. Igihe Abamoni bateraga umugi w’Abisirayeli, ‘umwuka w’Imana waje kuri Sawuli.’ Yakoresheje ububasha yari afite maze atumaho ingabo zose zo mu gihugu, azishyira kuri gahunda kandi aziyobora ku rugamba kugeza zitsinze. Ariko Sawuli yavuze ko Imana ari yo yatumye batsinda, agira ati ‘uyu munsi Yehova yahesheje Isirayeli agakiza.’—1 Sam 11:1-13.

Sawuli yari afite imico myiza kandi Imana yamuhaga imigisha. Nanone kandi, yemeraga ko Yehova afite imbaraga. Icyakora, kugira ngo Abisirayeli n’umwami wabo bakomeze kugira icyo bageraho, byari guterwa n’ikintu kimwe cy’ingenzi cyane. Samweli yabwiye Abisirayeli ati “nimutinya Yehova, mwebwe n’umwami uzabategeka, mukamukorera kandi mukamwumvira, ntimwigomeke ku mategeko ya Yehova, Yehova Imana yanyu azabana namwe.” Ni iki Abisirayeli bashoboraga kwiringira igihe cyose bari gukomeza kubera Imana indahemuka? Samweli yaravuze ati “Yehova ntazata ubwoko bwe ku bw’izina rye rikomeye, kuko Yehova yiyemeje kubagira ubwoko bwe.”—1 Sam 12:14, 22.

Kumvira ni cyo cyari ikintu cy’ingenzi kugira ngo bakomeze kwemerwa n’Imana, kandi n’ubu ni ko bimeze. Iyo abagaragu ba Yehova bumviye amategeko ye, abaha imigisha. Ariko se bigenda bite iyo batamwumviye?

“Wakoze iby’ubupfapfa”

Ikindi gitero Sawuli yagabye ku Bafilisitiya cyarabarakaje cyane. Ingabo “zinganya ubwinshi n’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja” zatabariye kurwanya Sawuli. Bibiliya igira iti “Abisirayeli babonye ko bari mu kaga kandi ko basumbirijwe, bajya kwihisha mu buvumo, mu myobo, mu bitare, mu bisimu no mu byobo by’amazi” (1 Sam 13:5, 6). Ni iki Sawuli yari gukora?

Samweli yari yabwiye Sawuli ko bari guhurira i Gilugali, aho uwo muhanuzi yari gutambira ibitambo. Sawuli yaramutegereje, ariko Samweli atinda kuza, maze ingabo za Sawuli zitangira gutatana. Ku bw’ibyo, Sawuli yiyemeje gutamba ibitambo. Akimara gutamba igitambo, Samweli yahise ahagera. Samweli amaze kumva ibyo Sawuli yakoze, yaramubwiye ati “wakoze iby’ubupfapfa. Ntiwumviye itegeko Yehova Imana yawe yagutegetse, kuko iyo uryumvira Yehova yari kuzakomeza ubwami bwawe muri Isirayeli kugeza ibihe bitarondoreka. None ubwami bwawe ntibuzamara kabiri. Yehova azishakira umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka. Yehova azamuha inshingano yo kuyobora ubwoko bwe, kuko utumviye ibyo Yehova yagutegetse.”—1 Sam 10:8; 13:8, 13, 14.

Sawuli yagaragaje ko nta kwizera yari afite igihe ubwibone bwatumaga atumvira itegeko ry’Imana ryo gutegereza Samweli ngo aze atambe igitambo. Mbega ukuntu imyifatire ya Sawuli yari itandukanye n’iya Gideyoni wari warigeze kuba umugaba w’ingabo z’Abisirayeli! Yehova yategetse Gideyoni kugabanya ingabo, zikava ku 32.000 zikagera kuri 300, kandi yarumviye. Kubera iki? Kubera ko yizeraga Yehova. Imana yaramufashije atsinda ingabo 135.000 zari zabateye (Abac 7:1-7, 17-22; 8:10). Yehova yari gufasha na Sawuli. Ariko kubera ko Sawuli atumviye, Abafilisitiya basahuye Isirayeli.—1 Sam 13:17, 18.

Mu gihe duhanganye n’ibibazo, dufata imyanzuro dute? Abantu badafite ukwizera bashobora kumva ko kwirengagiza amahame y’Imana ari byo byabagirira akamaro. Igihe Samweli yari atarahagera, Sawuli ashobora kuba yarumvaga ko ibyo yakoze bihuje n’ubwenge. Ariko kandi, abantu bose baharanira kwemerwa n’Imana babona ko gukurikiza amahame y’Ibyanditswe afitanye isano n’imyanzuro bagiye gufata, ari byo bikwiriye.

Yehova yanze Sawuli

Igihe Sawuli yateraga Abamaleki, hari irindi kosa rikomeye yakoze. Imana yari yaraciriyeho iteka Abamaleki kubera ukuntu bashotoye Abisirayeli bakabagabaho igitero igihe bavaga muri Egiputa (Kuva 17:8; Guteg 25:17, 18). Nanone mu gihe cy’Abacamanza, Abamaleki bifatanyije n’abantu bateye ubwoko Imana yari yaratoranyije (Abac 3:12, 13; 6:1-3, 33). Ku bw’ibyo, kugira ngo Yehova aryoze Abamaleki ibyo bakoze, yategetse Sawuli kubasohorezaho urubanza yari yarabaciriye.—1 Sam 15:1-3.

Aho kugira ngo Sawuli yumvire itegeko rya Yehova ryo kurimbura Abamaleki bari abagome, kandi atsembeho ibyabo byose, yafashe umwami wabo n’amatungo yabo meza kurusha ayandi. Byagenze bite ubwo Samweli yamubwiraga ko ibyo yakoze atari byo? Sawuli yagerageje kwikuraho ikosa agira ati ‘ingabo zagiriye impuhwe amatungo meza kurusha ayandi yo mu mikumbi no mu mashyo, kugira ngo atambirwe Yehova.’ Sawuli yaba yarashakaga koko gutamba ayo matungo cyangwa atarabishakaga, yari yasuzuguye. Icyo gihe ntiyari ‘acyisuzugura.’ Bityo, umuhanuzi w’Imana yeruriye Sawuli amubwira ko yasuzuguye Imana. Samweli yaravuze ati “ese Yehova yishimira ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo kuruta kumvira ijwi rya Yehova? Kumvira biruta ibitambo . . . Kubera ko wanze ijambo rya Yehova, na we yanze ko ukomeza kuba umwami.”—1 Sam 15:15, 17, 22, 23.

Igihe Yehova yakuraga umwuka we wera kuri Sawuli kandi ntakomeze kumuha imigisha, “umwuka mubi” watangiye kujya uza kuri uwo mwami wa mbere wa Isirayeli. Sawuli yatangiye kujya agirira ishyari n’urwikekwe Dawidi, uwo Yehova yari kuzagira umwami nyuma yaho. Incuro nyinshi, Sawuli yagiye agerageza kwica Dawidi. Bibiliya ivuga ko Sawuli abonye ko ‘Yehova yari kumwe na Dawidi, kuva icyo gihe yamwanze.’ Sawuli yatangiye kumuhiga, agera nubwo ategeka ko bica abatambyi 85, hamwe n’abandi bantu. Ntibitangaje rero kuba Yehova yaranze Sawuli!—1 Sam 16:14; 18:11, 25, 28, 29; 19:10, 11; 20:32, 33; 22:16-19.

Igihe Abafilisitiya bongeraga gutera Isirayeli, Sawuli yagiye kuraguza ariko ntibyagira icyo bimumarira. Ku munsi wakurikiyeho, yagiye ku rugamba baramukomeretsa maze yishita ku nkota arapfa (1 Sam 28:4-8; 31:3, 4). Ibyanditswe bivuga ibirebana n’uwo mwami wa mbere wa Isirayeli utarumviye, bigira biti “Sawuli yapfuye azize ubuhemu bwe, kuko yahemukiye Yehova ntiyumvire ijambo rya Yehova, kandi akaba yaragiye gushikisha ku mushitsi. Ntiyigeze agisha Yehova inama.”—1 Ngoma 10:13, 14.

Urugero rubi Sawuli yatanze, rugaragaza neza ko kumvira Yehova biruta igitambo icyo ari cyo cyose umuntu ashobora kumutambira. Intumwa Yohana yaranditse ati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro” (1 Yoh 5:3). Nimucyo twe kuzigera na rimwe twirengagiza uku kuri kw’ingenzi: kugira ngo dukomeze kuba incuti z’Imana, tugomba kuyumvira.

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Sawuli yatangiye ari umutware wicisha bugufi

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Kuki Samweli yabwiye Sawuli ati “kumvira biruta ibitambo”?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze