IGICE CYA 41
Dawidi na Sawuli
Dawidi amaze kwica Goliyati, Umwami Sawuli yamugize umukuru w’abasirikare be. Dawidi yatsinze intambara nyinshi bituma amenyekana cyane. Iyo yabaga avuye ku rugamba, abagore bazaga guhura na we babyina banaririmba bati: “Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica abantu ibihumbi mirongo!” Sawuli yagize ishyari ashaka kwica Dawidi.
Dawidi yari azi gucuranga inanga neza cyane. Umunsi umwe, ubwo Dawidi yarimo acurangira Umwami Sawuli, yamuteye icumu yari afite. Dawidi yahise yitaza, icumu ryishinga mu rukuta. Nyuma yaho, Sawuli yagiye agerageza kwica Dawidi kenshi. Ibyo byatumye Dawidi ahunga ajya kwihisha mu butayu.
Sawuli yafashe abasirikare 3.000 ajya gushakisha Dawidi. Umunsi umwe, yinjiye mu buvumo Dawidi n’abasirikare be bari bihishemo. Abasirikare ba Dawidi baramwongoreye bati: “Ubonye uko wica Sawuli.” Dawidi yagiye buhoro buhoro akata agatambaro ku ikanzu ya Sawuli. Icyakora Sawuli ntiyabimenye. Nyuma yaho, Dawidi yababajwe n’uko atari yubashye umwami watoranyijwe na Yehova. Yabujije abasirikare be kugirira nabi Sawuli. Yanahamagaye Sawuli amubwira ko iyo abishaka yari kuba yamwishe. Ese ibyo byatumye Sawuli ahindura uko yabonaga Dawidi?
Oya. Sawuli yakomeje gushakisha Dawidi cyane ngo amwice. Umunsi umwe, Dawidi na Abishayi wari umwana wa mushiki we bagiye aho abasirikare ba Sawuli bari bari, ari nijoro. Abantu bari basinziriye, Abuneri warindaga Sawuli na we asinziriye. Abishayi yaravuze ati: “Ubu noneho tubonye uko tumwica. Ndeka mwice!” Dawidi yaramubwiye ati: “Yehova ni we uzihanira Sawuli. Reka dufate icumu rye n’icyo anyweramo amazi, maze tugende.”
Dawidi yazamutse umusozi witegeye aho abasirikare ba Sawuli bari bari, maze arahamagara ati: “Abuneri weee! Ni iki cyatumye utarinda umwami wawe? Icumu rya Sawuli n’icyo anyweramo amazi biri he?” Sawuli yamenye ijwi rya Dawidi, maze aramubwira ati: “Iyo ushaka wari kunyica, ariko ntiwabikoze. Nzi ko uzaba umwami wa Isirayeli.” Sawuli yatashye iwe mu rugo. Icyakora, abo mu muryango wa Sawuli si ko bose bangaga Dawidi.
“Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose. Bavandimwe nkunda, ntimukishyure abantu ibibi babakoreye. Ahubwo mujye mureka Imana ibe ari yo igaragariza umujinya uwakoze nabi.”—Abaroma 12:18, 19