ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 59
  • Dawidi ahunga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dawidi ahunga
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Dawidi na Sawuli
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Dawidi aba umwami
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • ibivugwa muri 1 Samweli
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 59
Dawidi yizibukira ubwo Umwami Sawuli yamuteraga icumu

INKURU YA 59

Dawidi ahunga

DAWIDI amaze kwica Goliyati, Abuneri, umugaba w’ingabo za Isirayeli, yamushyiriye Sawuli. Sawuli yishimiye cyane Dawidi. Yamugize umugaba w’ingabo ze, kandi aramujyana ngo ajye kuba ibwami.

Nyuma y’aho, igihe kimwe ingabo zitabarutse zivuye kurwana n’Abafilisitiya, abagore bararirimbye bikiranya bati ‘Sawuli yishe ibihumbi, ariko Dawidi yica ibihumbagiza.’ Ibyo byatumye Sawuli amugirira ishyari, kuko Dawidi yahawe icyubahiro kiruta icye. Ariko Yonatani mwene Sawuli we nta shyari yagize. Yakundaga Dawidi cyane, kandi Dawidi na we akamukunda. Nuko Dawidi na Yonatani bagirana isezerano ry’uko bari kuzaba incuti igihe cyose.

Umwami Sawuli yazabiranyijwe n’uburakari

Dawidi yari umuhanga mu gucuranga inanga, kandi Sawuli yakundaga ukuntu yacurangaga. Ariko umunsi umwe, ishyari rya Sawuli ryamuteye gukora ikintu kibi cyane. Igihe Dawidi yari arimo acuranga inanga, Sawuli yafashe icumu rye ararimutera, yibwira ati ‘ngiye kumutera icumu maze rimuhinguranye rimufatanye n’urukuta.’ Ariko Dawidi yararyizibukiriye, riramuhusha. Nyuma gato, Sawuli yongeye gutera icumu Dawidi aramuhusha. Nuko Dawidi amenya ko yagombaga kugira amakenga cyane.

Mbese uribuka isezerano rya Sawuli? Yari yaravuze ko yari kuzashyingira umukobwa we umuntu wari kwica Goliyati. Amaherezo Sawuli yaje kubwira Dawidi ko noneho yashoboraga guhabwa umukobwa we Mikali, ariko akaba yari kubanza kwica abanzi be b’Abafilisitiya 100. Ngaho nawe tekereza! Sawuli yari yiringiye rwose ko Abafilisitiya bari kwica Dawidi. Ariko si ko byagenze. Nuko Sawuli ashyingira Dawidi umukobwa we.

Umunsi umwe, Sawuli yabwiye Yonatani hamwe n’abagaragu be bose ko yashakaga kwica Dawidi. Ariko Yonatani abwira se ati ‘ntuzagirire nabi Dawidi. Ntiyigeze na rimwe agukorera ikintu kibi. Ahubwo, ibyo yakoze byose byakugiriye umumaro cyane. Yemeye guhara amagara ye igihe yicaga Goliyati, kandi warabibonye urabyishimira.’

Nuko Sawuli yumva umuhungu we, maze asezeranya ko atari kugirira nabi Dawidi. Dawidi yaje kugarurwa ibwami, yongera gukorera Sawuli mu nzu ye nk’uko yabikoraga mbere. Umunsi umwe ariko, igihe Dawidi yacurangaga, Sawuli yongeye kumutera icumu. Dawidi yarizibukiriye maze icumu riragenda ryishita mu rukuta. Iyo yari incuro ya gatatu! Nuko Dawidi abona ko yagombaga guhunga!

Muri iryo joro Dawidi yatashye iwe. Ariko Sawuli yohereza abantu bo kumwica. Kubera ko Mikali yari azi umugambi wa se, yabwiye umugabo we ati ‘nudahunga muri iri joro, burajya gucya wapfuye.’ Nuko muri iryo joro Mikali ahungisha Dawidi amunyujije mu idirishya. Kuva ubwo, mu gihe cy’imyaka igera hafi kuri irindwi, Dawidi yagombaga kugenda yihishahisha ahantu hatandukanye kugira ngo Sawuli atamubona.

1 Samweli 18:1-30; 19:1-18.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze