IGICE CYA 40
Dawidi na Goliyati
Yehova yabwiye Samweli ati: “Jya mu rugo rwa Yesayi. Umwe mu bahungu be ni we uzaba umwami wa Isirayeli.” Nuko Samweli ajya kwa Yesayi. Akibona umuhungu we mukuru, yaribwiye ati: “Nta gushidikanya ni uyu nguyu.” Ariko Yehova yamubwiye ko atari we. Yehova yaramubwiye ati: “Ndeba ibiri mu mutima w’umuntu, sindeba uko umuntu agaragara inyuma.”
Yesayi yazaniye Samweli abana be batandatu. Ariko Samweli yaravuze ati: “Muri aba nta n’umwe Yehova yatoranyije. Ese nta bandi bahungu ufite?” Yesayi yaramusubije ati: “Mfite undi ari we bucura. Yitwa Dawidi. Yagiye kuragira intama.” Dawidi amaze kwinjira, Yehova yabwiye Samweli ati: “Ni uyu.” Samweli yasutse amavuta ku mutwe wa Dawidi, kugira ngo azabe umwami wa Isirayeli.
Hashize igihe ibyo bibaye, Abisirayeli batangiye kurwana n’Abafilisitiya. Abafilisitiya bari bafite umusirikare muremure kandi munini cyane witwaga Goliyati. Buri munsi Goliyati yatukaga Abisirayeli. Yababwiraga asakuza cyane ati: “Nimwitoranyemo umusirikare ukomeye muri mwe aze turwane. Nanyica, tuzaba abagaragu banyu. Ariko nanjye nimwica, muzaba abagaragu bacu.”
Dawidi yagiye aho abasirikare b’Abisirayeli bari bari, ashyiriye ibyokurya bakuru be bari abasirikare. Yumvise ibyo Goliyati yavugaga maze aravuga ati: “Ndarwana na we.” Umwami Sawuli yaramubwiye ati: “Uracyari umwana.” Ariko Dawidi yaramusubije ati: “Yehova aramfasha.”
Sawuli yahaye Dawidi imyenda ye ya gisirikare, ariko Dawidi aravuga ati: “Sinashobora kurwana nambaye ibi bintu.” Dawidi yafashe umuhumetso, maze ajya ku kagezi. Yatoranyije utubuye dutanu adushyira mu gafuka ke k’abashumba. Hanyuma yirutse asanga Goliyati. Goliyati wari muremure kandi ari munini cyane yaramubwiye ati: “Ngwino hano wa kana we. Ndaguteza inyamaswa n’ibisiga bikurye.” Dawidi ntiyagize ubwoba. Yaramusubije ati: “Unteye witwaje inkota n’amacumu, ariko njye nguteye mu izina rya Yehova. Nturwana natwe, ahubwo urarwana n’Imana. Abari aha bose bagiye kwibonera ko Yehova akomeye kuruta inkota cyangwa icumu. Ari butume mwese tubatsinda.”
Dawidi yafashe ibuye arishyira mu muhumetso ararizunguza cyane. Yehova yaramufashije iryo buye riragenda ryikubita mu gahanga ka Goliyati riteberamo. Uwo mugabo wari munini cyane yahise agwa hasi yamaze gupfa. Abafilisitiya babibonye bahise biruka barahunga. Ese nawe wiringira Yehova nka Dawidi?
“Ukurikije uko abantu batekereza ibyo ntibishoboka, ariko si ko bimeze ku Mana, kuko ku Mana ibintu byose bishoboka.”—Mariko 10:27