ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w08 1/12 pp. 16-17
  • Impamvu Dawidi atagiraga ubwoba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Impamvu Dawidi atagiraga ubwoba
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ibisa na byo
  • Dawidi ntiyagize ubwoba
    Jya wigisha abana bawe
  • Dawidi na Goliyati
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Dawidi na Goliyati
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • ‘Intambara ni iya Yehova’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
w08 1/12 pp. 16-17

Jya wigisha abana bawe

Impamvu Dawidi atagiraga ubwoba

UJYA ugira ubwoba?—a Abenshi muri twe barabugira. Uramutse ugize ubwoba ni iki wakora?—Ushobora guhungira ku muntu ukuruta kandi ukurusha imbaraga. Ababyeyi bawe bashobora kugutabara. Kugira ngo tumenye uwo twakwitabaza, dushobora kwigira ibintu byinshi kuri Dawidi. Dawidi yaririmbiye Imana ati ‘uko nzatinya kose nzakwiringira. Imana ni yo niringiye sinzatinya.’—Zaburi 56:4, 5.

Utekereza ko ari nde watoje Dawidi kutagira ubwoba? Ese ni ababyeyi be?—Birashoboka ko ari bo babimutoje. Se wa Dawidi witwaga Yesayi yari sekuruza w’indahemuka wa Yesu Kristo, “Umwami w’amahoro” wari warasezeranyijwe n’Imana (Yesaya 9:5; 11:1-3, 10). Se wa Yesayi, ari na we sekuruza wa Dawidi, yitwaga Obedi. Hari igitabo cyo muri Bibiliya cyitiriwe nyina wa Obedi. Icyo gitabo urakizi?—Ni igitabo cya Rusi, umugore w’indahemuka wari ufite umugabo witwaga Bowazi.—Rusi 4:21, 22.

Birumvikana ko Dawidi yavutse Rusi na Bowazi barapfuye kera. Ushobora kuba uzi izina rya nyina wa Bowazi, ari we nyirakuruza wa Dawidi. Yari atuye i Yeriko, kandi yafashije bamwe mu Bisirayeli b’abatasi. Igihe inkuta za Yeriko zaridukaga, we n’umuryango we nta cyo babaye kubera ko bari bamanitse agashumi gatukura ku idirishya ry’inzu yabo. Uzi izina rye?—Yitwa Rahabu. Yarahindutse asenga Yehova, kandi Abakristo bakwiriye kwigana urugero rwe rw’ubutwari.—Yosuwa 2:1-21; 6:22-25; Abaheburayo 11:30, 31.

Dushobora kwemeza ko ababyeyi ba Dawidi bamwigishije ibintu byose abo bagaragu bizerwa ba Yehova bakoze, kubera ko ababyeyi bagombaga kwigisha abana babo ibintu nk’ibyo (Gutegeka kwa Kabiri 6:4-9). Igihe cyarageze maze umuhanuzi w’Imana witwaga Samweli yoherezwa gutoranya Dawidi wari muto mu bahungu ba Yesayi, kugira ngo azabe umwami wa Isirayeli.—1 Samweli 16:4-13.

Umunsi umwe Yesayi yohereje Dawidi kugemurira bakuru be batatu, aho bari ku rugamba barwanya Abafilisitiya bari abanzi b’Imana. Dawidi agezeyo, yihutira kujya aho ingabo zikambitse, maze yumva Goliyati asuzugura “ingabo z’Imana ihoraho.” Bose bari bagize ubwoba bwo kurwana na Goliyati wabashotoraga. Nuko Umwami Sawuli yumvise ko Dawidi ashaka kurwana na Goliyati, aramutumiza ngo aze babonane. Ariko Sawuli abonye Dawidi, aramubwira ati ‘uracyari umusore w’umugenda.’

Dawidi asobanurira Sawuli ko yishe intare n’idubu byashakaga kurya intama z’iwabo, kandi amubwira ko na Goliyati ‘azamera nk’imwe muri zo.’ Nuko Sawuli aramubwira ati “ngaho genda, Uwiteka abane nawe.” Dawidi atoragura amabuyenge atanu, ayashyira mu ruhago rw’imvumba y’abashumba yari afite, afata umuhumetso we, maze yegera icyo gihanyaswa ngo barwane. Goliyati abonye ako gasore kaje kamusanga, atera hejuru ati “ngwino nkubagire ibisiga.” Dawidi aramusubiza ati “nguteye mu izina ry’Uwiteka” maze arangurura ijwi ati ‘ndakwica.’

Dawidi akivuga atyo, yiruka asatira Goliyati, akura ibuye mu mvumba ye arishyira mu muhumetso, maze araryohereza arikocora Goliyati mu ruhanga. Abafilisitiya babonye ko cya gihanyaswa gipfuye, bagira ubwoba bakizwa n’amaguru. Abisirayeli barabagerekana barabatsinda. Turagusaba gusomera hamwe n’abagize umuryango wawe iyo nkuru yose. Iri muri 1 Samweli 17:12-54.

Kubera ko ukiri muto, hari igihe ushobora gutinya gukurikiza amategeko y’Imana. Igihe Yehova yatumaga Yeremiya, yari umwana muto kandi yabanje kugira ubwoba. Ariko Imana yaramubwiye iti “ntutinye kuko ndi kumwe nawe.” Yeremiya yagize ubutwari maze arabwiriza nk’uko Imana yari yabimutegetse. Nawe rero niwiringira Yehova nk’uko Dawidi na Yeremiya bamwiringiraga, ushobora kutazagira ubwoba.​—Yeremiya 1:6-8.

a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagatanga ibitekerezo.

Ibibazo:

  • Ni iki Dawidi yakoze igihe Goliyati yasuzuguraga ingabo z’Imana?

  • Ni gute Dawidi yatsinze Goliyati?

  • Muri iki gihe twakwitoza dute kutagira ubwoba?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze