IGICE CYA 52
Amafarashi n’amagare y’intambara yaka umuriro
Umwami wa Siriya witwaga Beni-Hadadi yakundaga gutera Abisirayeli. Ariko buri gihe umuhanuzi Elisa yaburiraga umwami wa Isirayeli agahunga. Ni cyo cyatumye Beni-Hadadi yiyemeza gutwara Elisa ku ngufu akamujyana. Yamenye ko Elisa yari mu mujyi wa Dotani, maze yohereza abasirikare b’Abasiriya ngo bajye kumufata.
Abasiriya bageze i Dotani ari nijoro. Bukeye, umugaragu wa Elisa yarasohotse abona abasirikare benshi bagose uwo mujyi. Yagize ubwoba maze atabaza avuga ati: “Elisa we, turabigira dute?” Elisa yaramubwiye ati: “Abari kumwe natwe ni bo benshi kuruta abari kumwe na bo.” Yehova yahise atuma uwo mugaragu abona ko imisozi yose yari ikikije umujyi wa Dotani yari yuzuyeho amafarashi n’amagare y’intambara yaka umuriro.
Abasirikare bashatse gufata Elisa, arasenga ati: “Yehova, ndakwinginze utume bahuma.” Nubwo abo basirikare barebaga, bahise bayoberwa aho bari. Elisa yarababwiye ati: “Mwayobye, umujyi mwari kujyamo si uyu. Nimunkurikire njye kubereka umuntu mushaka.” Nuko bakurikira Elisa bagera i Samariya aho umwami wa Isirayeli yari atuye.
Abasiriya bahageze, bamenye aho bari ariko nta cyo byari bikibamariye. Umwami wa Isirayeli yabajije Elisa ati: “Ubu se mbice?” Ese Elisa yaba na we yaragiriye nabi abo bantu bashakaga kumukorera ibibi? Oya. Elisa yasubije umwami ati: “Ntubice. Ahubwo bagaburire maze ubareke batahe iwabo.” Umwami yabakoreye ibirori bikomeye, bararya baranywa maze arabasezera barataha.
“Iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo: Ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.”—1 Yohana 5:14