Egera Imana
“Terura umwana wawe”
GUPFUSHA umwana ni kimwe mu bintu bibabaza abantu cyane. Ariko kandi, Yehova afite ubushobozi bwo gukiza abantu ako kababaro. Ibyo bigaragazwa n’uko hari abantu bake babayeho mu bihe bya Bibiliya, Imana yahaye ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Inkuru iboneka mu 2 Abami 4:8-37 igaragaza ko Elisa yazuye umuhungu ukiri muto.
Ibivugwa muri iyo nkuru byabereye mu mugi w’i Shunemu. Muri uwo mugi habaga umugabo n’umugore we wari ingumba, bakaba barakundaga gucumbikira Elisa kandi bakamugaburira. Umunsi umwe, uwo muhanuzi yarabashimiye maze abwira uwo mugore ati “umwaka utaha nk’iki gihe uzaba ukikiye umwana w’umuhungu.” Nubwo uwo mugore yumvaga ibyo bitazaba, amaherezo ibyo Elisa yamubwiye byabaye impamo, maze abyara umwana w’umuhungu. Ikibabaje ni uko ibyo byishimo bitatinze. Nyuma y’imyaka mike ubwo bari bagiye guhinga, uwo muhungu yarwaye umutwe, maze bahita bamujyana mu rugo, apfira “ku bibero” bya nyina (umurongo wa 16, 19, 20). Uwo mubyeyi wari wishwe n’agahinda, yafashe umurambo w’umwana we maze awushyira ku buriri bw’uwo muhanuzi.
Bidatinze yahise asaba uruhusa umugabo we, maze akora urugendo rw’ibirometero 30 ajya ku musozi wa Karumeli kureba Elisa. Akimara kumubona, ntiyigeze arira cyangwa ngo akore ikindi kintu cyose kigaragaza ko yari yashenguwe n’agahinda. Ese yaba yarabitewe n’uko yari yarumvise ko Eliya wari warasimbuwe na Elisa, yigeze kuzura umwana w’umupfakazi (1 Abami 17:17-23)? Ese uwo Mushunemukazi yaba yari yizeye ko Elisa na we yari kuzura umuhungu we? Uko byaba byaragenze kose, yanze gusubira iwabo, kugeza igihe Elisa yemereye kujyana na we.
Bageze i Shunemu Elisa yinjiye mu cyumba yari amenyereye kuraramo, maze asanga umurambo uri “kuri bwa buriri bwe” (umurongo wa 32). Uwo muhanuzi yasenze Yehova amwinginga cyane. Hanyuma yubaraye kuri uwo mwana, maze umurambo we utangira ‘gushyuha.’ Icyo gihe, umutima w’uwo mwana wongeye gutera! Elisa yahamagaye nyina w’uwo mwana maze amubwira amagambo yamwibagije agahinda yari afite, bituma asabwa n’ibyishimo. Uwo muhanuzi yaramubwiye ati “terura umwana wawe.”—Umurongo wa 34, 36.
Iyo nkuru ivuga ibyo kuzuka k’umuhungu w’Umushunemukazi, iduha ibyiringiro kandi ikaduhumuriza. Yehova yiyumvisha neza akababaro umubyeyi wapfushije umwana we agira. Ikirushijeho ni uko yifuza kuvanaho urupfu (Yobu 14:14, 15). Abantu bazuwe na Elisa hamwe n’abandi bantu bavugwa muri Bibiliya, ni gihamya y’ibyo Yehova azakora mu rugero rwagutse mu isi nshya yegereje irangwa no gukiranuka.a
Kuba Bibiliya idusezeranya ko hazabaho umuzuko, ntibitubuza kubabara iyo twapfushije umuntu twakundaga. Hari Umukristo w’indahemuka wapfushije umwana wavuze ati “agahinda kanjye ntikazashira kugeza igihe nzabonera umwana wanjye.” Tekereza wongeye kubonana n’uwo wakundaga wapfuye! Gutekereza ukuntu byaba bimeze, bishobora gutuma wihanganira ako kababaro. Ese urumva utakwishimira kwiga byinshi ku byerekeye iyo Mana yadufashije kugira ibyo byiringiro bihebuje?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’umuzuko Bibiliya idusezeranya, wareba igice cya 7 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.