ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 60 p. 144-p. 145 par. 2
  • Ubwami buzahoraho iteka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubwami buzahoraho iteka
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Kubaho no Kugwa kw’Igishushanyo Kinini
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Yehova aha abami isomo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Daniyeli
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ubwami bumeze nk’igiti kinini
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 60 p. 144-p. 145 par. 2
Umwami Nebukadinezari arota igishushanyo kinini cyamenaguwe n’ibuye

IGICE CYA 60

Ubwami buzahoraho iteka

Umunsi umwe, Umwami Nebukadinezari yarose inzozi zidasanzwe. Zamuteye ubwoba cyane, ananirwa gusinzira. Yatumyeho abakoraga iby’ubumaji arababwira ati: “Munsobanurire inzozi narose.” Baramubwiye bati: “Mwami, tubwire inzozi warose.” Ariko Nebukadinezari arababwira ati: “Oya. Nimumbwire ibyo narose, cyangwa mbice mwese.” Na bo barongera baramubwira bati: “Tubwire inzozi warose, natwe turazigusobanurira.” Umwami arababwira ati: “Mwese murashaka kumbeshya gusa. Mumbwire ibyo narose.” Baramusubiza bati: “Ku isi nta muntu n’umwe washobora ibyo bintu. Ibyo udusaba ntibishoboka.”

Nebukadinezari yararakaye cyane, ategeka ko abanyabwenge bose bo mu gihugu bicwa. Daniyeli, Shadaraki, Meshaki na Abedenego na bo bagombaga kwicwa. Daniyeli yasabye umwami ko baba baretse kubica. Hanyuma we na bagenzi be basenze Yehova ngo abafashe. None se Yehova yakoze iki?

Yehova yeretse Daniyeli binyuze ku iyerekwa ibyo Nebukadinezari yari yarose kandi amubwira icyo bisobanura. Bukeye, Daniyeli yagiye kureba umugaragu w’umwami, aramubwira ati: “Ntiwice abanyabwenge. Ndasobanurira umwami inzozi yarose.” Uwo mugaragu yajyanye Daniyeli kwa Nebukadinezari. Daniyeli yabwiye umwami ati: “Imana yaguhishuriye ibizaba. Ibyo warose ni ibi: Wabonye igishushanyo kinini cyane gifite umutwe wa zahabu, igituza n’amaboko byacyo byari ifeza, inda n’ibibero byacyo byari umuringa, amaguru yacyo yari icyuma n’ibirenge byacyo ari icyuma kivanze n’ibumba. Hanyuma ibuye ryavuye ku musozi, ryikubita ku birenge by’icyo gishushanyo. Icyo gishushanyo cyahise kimenagurika gihinduka ifu, gitumurwa n’umuyaga. Rya buye ryahise rihinduka umusozi munini ukwira isi yose.”

Hanyuma Daniyeli yaravuze ati: “Dore ibisobanuro by’inzozi warose: Umutwe wa zahabu ugereranya ubwami bwawe. Ifeza igereranya ubwami buzaza nyuma yawe. Nyuma hazaza n’ubundi bwami bumeze nk’umuringa buzayobora isi yose. Ubwami buzakurikiraho buzaba bukomeye nk’icyuma. Hanyuma, hazabaho ubwami buzacikamo ibice. Ibice bimwe bizaba bikomeye nk’icyuma, ibindi byoroshye nk’ibumba. Ibuye ryahindutse umusozi ni Ubwami bw’Imana. Buzamenagura ubwo bwami bwose kandi buzahoraho iteka ryose.”

Nebukadinezari yapfukamye imbere ya Daniyeli akoza umutwe hasi maze aramubwira ati: “Imana yawe ni yo yakweretse izi nzozi. Nta yindi Mana imeze nka yo.” Nebukadinezari ntiyishe Daniyeli, ahubwo yamugize umuyobozi w’abanyabwenge bose kandi amugira umutegetsi w’intara ya Babuloni. Ese wiboneye ukuntu Yehova yasubije isengesho rya Daniyeli?

“Atuma abo bami bahurira ahantu hitwa Harimagedoni mu Giheburayo.”​—Ibyahishuwe 16:16

Ibibazo: Kuki Daniyeli yashoboye gusobanura inzozi za Nebukadinezari? Izo nzozi zasobanuraga iki?

Daniyeli 2:1-49

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze