IGICE CYA 62
Ubwami bumeze nk’igiti kinini
Ijoro rimwe Nebukadinezari yarose inzozi zimutera ubwoba. Yatumyeho abanyabwenge be ngo bamubwire icyo zisobanura, ariko ntihagira n’umwe ushobora kuzimusobanurira. Nyuma yaho umwami yavuganye na Daniyeli.
Nebukadinezari yabwiye Daniyeli ati: “Narose mbona igiti kirekire cyane. Cyakomeje gukura, kiba kirekire kigera mu ijuru. Abantu bo hirya no hino ku isi barakibonaga. Cyari gifite amababi meza n’imbuto nyinshi. Inyamaswa zugamaga mu gicucu cyacyo, n’inyoni zikarika mu mashami yacyo. Nuko haza umumarayika uturutse mu ijuru, aravuga ati: ‘Nimuteme icyo giti, muteme n’amashami yacyo. Igishyitsi cyacyo mugihambire mukoresheje icyuma n’umuringa, mukirekere mu butaka. Umutima wacyo uhinduke ureke kuba uw’abantu, gihabwe umutima w’inyamaswa, kimare ibihe birindwi kimeze gityo. Abantu bose bazamenya ko Imana ari yo itegeka, kandi ko ishobora guha ubwami uwo ishatse.’”
Yehova yasobanuriye Daniyeli izo nzozi. Amaze kumva icyo zisobanura yagize ubwoba. Daniyeli yabwiye umwami ati: “Mwami, icyampa izo nzozi zikaba ku bakwanga, ariko ni wowe zizabaho. Icyo giti kinini cyatemwe ni wowe. Uzirukanwa mu bwami bwawe, kandi uzarisha ubwatsi bwo mu gasozi nk’inyamaswa. Ariko kubera ko umumarayika yavuze ngo barekere igishyitsi n’imizi byacyo mu butaka, uzongera ube umwami.”
Hashize umwaka, igihe Nebukadinezari yagendagendaga hejuru y’inzu ye yishimira ukuntu Babuloni yari nziza, yaravuze ati: “Dore Babuloni ikomeye niyubakiye. Ndi igitangaza rwose!” Akivuga ayo magambo, ijwi ryavugiye mu ijuru riti: “Nebukadinezari we! Ubu wambuwe ubwami.”
Nebukadinezari yahise ata ubwenge amera nk’inyamaswa. Yamukuye mu nzu ye ajya kubana n’inyamaswa mu gasozi. Umusatsi we warakuze, uba muremure nk’amababa ya kagoma n’inzara ze zihinduka nk’iz’igisiga.
Imyaka irindwi ishize, Nebukadinezari yongeye kugarura ubwenge, Yehova yongera kumugira umwami wa Babuloni. Icyo gihe Nebukadinezari yaravuze ati: “Reka nsingize Yehova, Umwami w’ijuru. Ubu noneho menye ko Yehova ari we Mutegetsi. Acisha bugufi abishyira hejuru, kandi ashobora guha ubwami uwo ashaka wese.”
“Kwibona bibanziriza kurimbuka, kandi kwishyira hejuru bibanziriza kugwa.”—Imigani 16:18