ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 66 p. 156-p. 157 par. 1
  • Ezira yigishaga Amategeko y’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ezira yigishaga Amategeko y’Imana
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Mbese, wigisha mu buryo bugira ingaruka nziza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Izere ko Yehova azagufasha nuhura n’ibibazo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Yehova ashaka ko abagaragu be bamukorera babikunze
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 66 p. 156-p. 157 par. 1
Ezira asingiza Yehova, abantu bakazamura amaboko bagaragaza ko babyemeye

IGICE CYA 66

Ezira yigishaga Amategeko y’Imana

Hari hashize imyaka nka 70 abenshi mu Bisirayeli basubiye i Yerusalemu. Icyakora hari bamwe bari bagituye mu ntara z’Ubwami bw’u Buperesi. Umwe muri bo ni umutambyi Ezira, wigishaga Amategeko ya Yehova. Ezira yamenye ko abari baragiye i Yerusalemu batubahirizaga Amategeko, maze yifuza kujya kubafasha. Umwami Aritazerusi w’u Buperesi yaramubwiye ati: “Imana yawe yaguhaye ubwenge kugira ngo wigishe Amategeko yayo. Genda kandi ujyane n’ababishaka bose.” Ezira yahuye n’abantu bose bashakaga gusubira i Yerusalemu. Basenze Yehova bamusaba kubarinda muri urwo rugendo rurerure, maze baragenda.

Nyuma y’amezi ane bageze i Yerusalemu. Abayobozi baho babwiye Ezira bati: “Abisirayeli basuzuguye Yehova bashaka abagore basenga ibigirwamana.” Ezira yakoze iki? Yapfukamye imbere y’abantu bose maze arasenga ati: “Yehova, wadukoreye ibyiza byinshi ariko twe twagukoreye ibyaha.” Abantu barihannye, ariko bari bagikora ibintu bibi. Ezira yatoranyije abayobozi n’abacamanza kugira ngo bakemure ibyo bibazo. Mu mezi atatu yakurikiyeho, abagore bose batasengaga Yehova barabirukanye.

Haciyeho indi myaka cumi n’ibiri. Muri icyo gihe bari barongeye kubaka inkuta za Yerusalemu. Nuko Ezira ahuriza hamwe abantu ahantu hahuriraga abantu benshi mu mujyi maze abasomera Amategeko y’Imana. Ezira yabumbuye igitabo, abantu barahaguruka. Yasingije Yehova, abantu na bo bakazamura amaboko bagaragaza ko babyemeye. Hanyuma Ezira yasomye Amategeko kandi arayasobanura, abantu batega amatwi bitonze. Bemeye ko bari barongeye gukorera Yehova ibyaha, bararira. Ku munsi wakurikiyeho, Ezira yongeye kubasomera Amategeko. Basobanukiwe ko bagombaga kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando. Bahise batangira kuwitegura.

Abantu bamaze iminsi irindwi bizihiza uwo munsi mukuru. Bari bishimye kandi bashimiye Yehova ko bejeje imyaka myinshi. Guhera mu gihe cya Yosuwa, ntibari barigeze bagira Umunsi Mukuru w’Ingando nk’uwo. Uwo munsi mukuru urangiye, abantu bahuriye hamwe, barasenga bati: “Yehova, waradukijije utuvana mu bantu badukoreshaga imirimo ivunanye, uduha ibyokurya mu butayu, maze uduha iki gihugu cyiza. Ariko twagiye tugusuzugura kenshi. Wadutumyeho abahanuzi ngo batugire inama, ariko ntitwabumviye. Icyakora wakomezaga kutwihanganira. Wakomeje isezerano wagiranye na Aburahamu. None tugusezeranyije ko tuzajya tukumvira.” Nuko bandika inyandiko y’iryo sezerano, maze abayobozi, Abalewi n’abatambyi bayiteraho kashe.

“Abagira ibyishimo ni abumva ijambo ry’Imana kandi bagashyira mu bikorwa ibyo rivuga!”​—Luka 11:28

Ibibazo: Ni iki Ezira yigishije Abisirayeli bari bateraniye i Yerusalemu? Basezeranyije iki Yehova?

Ezira 7:1-28; 8:21-23, 31, 32; 9:1–10:19; Nehemiya 8:1-18; 9:1-38

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze